Kuri uyu wa Gatatu tariki ya 29 Gicurasi 2019, urubyiruko ruhuriye mu ishyaka Democratic Party rwahuriye muri Kakindu stadium muri Jinja District ari naho Chameleone yavugiye ko ari umunyamuryango wa People Power. Mu ijambo rye, Chameleone yashimangiye ko abarwanya ubutegetsi bose bakeneye kwibumbira hamwe kugira ngo bizaborohere kugera ku ntsinzi.Yahise anahakana amakuru yavugaga ko ari umurwanashyaka wa National Resistance Movement “NRM”, ishyaka rya Museveni riri ku butegetsi. Ati “Murabona ntacyeye? Ntabwo tuzatsinda nitutishyira hamwe. Ndi muri opozisiyo, murekere kunyohereza muri NRM. Ntabwo ntandukanye namwe. Ni njye muntu wari usigaye ntarabiyungaho.…
SOMA INKURUAuthor: umuringanews
Bombori bombori muri ADEPR
Hashize iminsi mu itorero ADEPR havugwa ibitagenda, bamwe bafungwa, itoneshwa rya bamwe mu ba pastier abandi bagahezwa, hakabaho itegurwa ry’ibirori byo guhabwa impamyabumenyi bigasubikwa umunsi wageze bitamenyeshejwe abo bireba, n’ibindi binyuranye bivugwa muri iri torero bitagenda neza, kuri ubu abakirisitu b’iri torero rya ADEPR bakaba bandikiye Perezida w’Inama y’Ubuyobozi y’iri Torero basaba kweguza abagize Nyobozi kuko bananiwe gukemura ibibazo bitandukanye biri mu itorero. Ibyo bashingiraho basaba ko aba bayobozi begura harimo kuba barananiwe gukemura ibibazo bivugwa muri ADEPR Ishami rya Uganda hamwe n’iryo ku Mugabane w’Iburayi. Ikindi bavuga ni ikijyanye…
SOMA INKURUKwigira ku ntebe y’ishuli kwihangira umurimo ni ingenzi –Minisitiri Fanfan
Kuri uyu wa Kabiri tariki 28 Gicurasi 2019, nibwo habaye inama ihuriwemo na Minisiteri y’Uburezi, Minisiteri y’Abakozi ba Leta n’Umurimo, Abikorera mu Rwanda hamwe n’impuguke mu byiciro bitandukanye baturutse hirya no hino, insanganyamatsiko yayo ikaba yari “Guhuza ubumenyi butangwa mu ishuri n’ibikenewe ku isoko ry’umurimo”. Mu biganiro byatanzwe hagaragajwe zimwe mu mpungenge ziri ku isoko ry’umurimo aho hari abihangira umurimo nyuma y’umwaka umwe bya bigo bashinze bigasenyuka kuko bagiye gushaka akazi mu bindi. Minisitiri w’Abakozi ba Leta n’Umurimo, Fanfan Rwanyindo Kayirangwa yavuze ko umwana uri mu ishuri akwiye gufashwa gutangira…
SOMA INKURUYahisemo kwibanira n’imbwa yirukana umugabo we
Umugore witwa Becky Shuttleworth w’imyaka 33 ukomoka ahitwa Rochford mu Bwongereza abana mu cyumba kimwe n’imbwa ze 22 nyuma y’aho atandukanye n’umugabo we watumaga atazisanzuraho. Uyu mugore utakaza amapawundi 400 buri kwezi yita kuri izi mbwa ze 22,yaciye ibintu hirya no hino nyuma yo gutandukana n’uyu mugabo Kevin w’imyaka 36 kugira ngo ajye yiraranira nazo mu cyumba. Uyu mugore asanzwe atoza imbwa ndetse yasabye uyu mugabo we ko batandukana kubera ko atabonaga umwanya wo guhura na buri mbwa yose atoza niko guhitamo ko yajya ararana nazo mu cyumba. Uyu mugore…
SOMA INKURUMeddy akomeje guca agahigo mu gushimisha abakunzi be
Umuhanzi w’umunyarwanda Ngabo Medard wamamye mu muziki nka Meddy umwe mu bahanzi nyarwanda bakomeye uba muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu mpera z’icyumweru gishize, yataramiye abakunzi b’umuziki we mu mujyi wa Portland biratinda. Iki gitaramo cyabereye mu cyumba cy’imyidagaduro gishya cyuzuye mu mujyi wa Portland gifite ibikoresho bihambaye cyane,aho Meddy yanatangaje ko yanyunzwe n’imitegurire yacyo . Iki gitaramo cyari cy’itabiriwe n’abanyarwanda bavuye muri Canada ,i Burayi no muri Leta zinyuranye zo muri Amerika n’abandi banyamahanga bari buzuye iki cyumba cy’imyidagaduro gishya cyuzuye mu mujyi wa Portland. Nyuma y’iki gitaramo…
SOMA INKURUAmasiganwa y’ingimbi n’abangavu ateguwe bwa mbere azabera mu Rwanda
Amasiganwa abiri mpuzamahanga y’ingimbi n’abangavu baturutse mu bihugu bitandatu birimo Burkina Faso, Burundi, Côte d’Ivoire, Niger, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Cong n’u Rwanda ruzayakira , yateguwe n’Ishyirahamwe ry’Umukino w’Amagare mu Muryango w’Ibihugu bikoresha Ururimi rw’Igifaransa, ku bufatanye na Komite Olempike y’u Rwanda, azatangira kuri iki cyumweru tariki ya 2 Kamena 2019. Aya niyo masiganwa ya mbere mu mateka ateguwe na “Union Francophone de Cyclisme” ubu iyoborwa na Bayingana Aimable usanzwe uyobora Ishyirahamwe ry’Umukino w’amagare mu Rwanda “FERWACY”, akaba yaratewe inkunga n’Umuryango wa ba Meya b’Imijyi yo mu bihugu bikoresha Ururimi…
SOMA INKURUBaremeza ko ababo bapfuye, itegeko ryo rikabisobanura ukundi
Abo mu miryango y’abagwiriwe n’ikirombe mu kwezi kwa Mata uyu mwaka wa 2019, bo mu Murenge wa Kabacuzi bakomeje kwemeza ko abagabo babo bapfuye nubwo imirambo yabo itaraboneka, cyane ko bafite ibimenyetso by’uko abagabo babo bagwiriwe n’ikirombe kuko hari inkweto zabo zasigaye hejuru, mu gihe amategeko avuga ko iyo umubiri w’umuntu utaraboneka ngo byemezwe ko yapfuye cyangwa yazimiye aba afatwa nk’ukiriho. Bariya bagabo ngo bizafata imyaka 5 ngo byemezwe ko bapfuye. Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kabacuzi Pilote Rwigemera yatangaje ko nyuma yo gukoresha imbaraga zinyuranye kugira ngo babone bariya bagabo…
SOMA INKURUUrubyiruko rw’abanyarwanda muri USA bibukijwe icyerekezo barimo
Mu ihuriro ryabereye muri Kaminuza ya Indianapolis, ryateguwe n’ihuriro ry’abanyarwanda baba muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, by’umwihariko ababa muri Leta ya Indiana, kuri uyu wa 25 Gicurasi 2019, Minisitiri w’Intebe, Dr Edouard Ngirente yabibukije ko iterambere ry’igihugu rishingiye ku rubyiruko kuko ari rwo mizero y’ahazaza bityo ko hagomba gukorwa ibishoboka byose icyo cyerekezo kikagerwaho. Minisitiri w’Intebe Dr Ngirente yavuze ko u Rwanda rwashyize imbere urubyiruko kuko ari rwo mizero y’ahazaza. Ati “Icyizere cy’igihugu cyacu kiri mu rubyiruko rwacu. Abanyarwanda baba abato n’abakuze bakomeza kutwereka ko kugira abantu ari bwo…
SOMA INKURUAbagenerwabikorwa ba FARG babangamiwe no kudahabwa imiti
Ikigega gishinzwe gufasha abacitse ku icumu rya Jenoside batishoboye “FARG” yahoze ifitanye amasezerano na farumasi 30 hirya no hino mu Rwanda, abagenerwabikorwa bayo bajyaga bifashisha baguramo imiti mu buryo buboroheye, ariko kuri ubu abagenerwabikorwa bayo batangaje ko batakibasha kubona imiti muri za farumasi bakoresheje ikarita zabo zo kwivuza nkuko byahoze. FARG yabwiye itangazamakuru ko impamvu bataratangaza izindi farumasi ari uko hari inshyashya bashaka kuzanamo kuko iza mbere zari nke ugereranyije n’umubare w’abagenerwabikorwa bari hirya no hino mu gihugu, dore ko amasezerano FARG yari ifitanye n’izo farumasi yarangiye mu Ukuboza umwaka…
SOMA INKURUNyuma y’imyaka 45 afungiye ubusa agiye guhabwa impozamarira
Richard Phillips yafunzwe mu mwaka w’1971 afite imyaka 27 we imfungwa ya mbere mu mateka ya Amerika yamaze igihe kinini muri gereza arengana ashinjwa uruhare mu bwicanyi bwabereye mu Mujyi wa Detroit, akaba yarafunguwe afite imyaka 73, kuri ubu Leta ya Michigan, imwe mu zigize Leta Zunze Ubumwe za Amerika igiye kumuha impozamarira ya miliyoni 1.5 y’amadolari. . Akarengane k’uyu mugabo kamenyekanye mu mwaka wa 2018, ubwo Ishami rya Kaminuza ya Michigan rishinzwe Ubufasha mu by’Amategeko ryasubirishagamo urubanza rwe muri gahunda yaryo yo gutanga ubufasha mu gukosora amakosa yakozwe mu…
SOMA INKURU