Yapfuye bari mu gikorwa cyo gutera akabariro

Mu ijoro ryo kuwa 05 Nyakanga muri uyu mwaka wa 2019, ubwo umusore n’umukobwa bakoze ikirori cy’ubusambanyi mu nyubako imwe yo mu mujyi wa St Petersburg baza guhanuka, uyu mukobwa aba ariwe upfa kuko mugenzi we yamuguye hejuru. Uyu mugabo n’umukobwa barimo bakorera imibonano mpuzabitsina mu igorofa rya cyenda ry’inzu yo mu mujyi wa St Petersburg mu Burusiya, baryohewe bibaviramo guhanuka hasi umugore abanza umutwe hasi arapfa mu gihe umugabo we ntacyo yabaye. Polisi yavuze ko uyu mugore w’imyaka 30 n’umugabo w’imyaka 29 bivugwa ko bari mu busambanyi budasanzwe ari…

SOMA INKURU

Muri Sudani byahinduye isura

Kuri uyu wa Gatatu tariki ya 17 Nyakanga 2019, ubuyobozi bwa gisikare bumaze iminsi ku butegetsi muri Sudan n’abigaragambya bashyize umukono ku masezerano yo gusangira ubutegetsi. Aya masezerano aje ari nk’igisubizo ku bigararagambya batahwemye kugaragagaza ko bifuza ubutegetsi buyobowe na rubanda aho kuba abasirikare. Ubushyamirane hagati y’abasirikare n’abaturage bwaje nyuma yuko uwahoze ari Perezida Omar al-Bashir ahiritswe ku butegetsi muri Mata 2019. Umuyobozi Wungirije w’Inama ya gisirikare iyoboye Sudan, Mohamed Dagalo, yatangarije ibiro ntaramakuru by’Abafaransa AFP ko amasezerano yasinywe ari aya mateka kuri Sudan. Ibrahim al-Amin uyoboye abigaragambya yemereye AFP…

SOMA INKURU

Amafaranga ya buri kwezi agenerwa abagenerwabikorwa ba FARG yongerewe

Guverinoma y’u Rwanda ibicishije mu kigega kigenewe gutera inkunga Abacitse ku icumu batishoboye (FARG), yemeje gahunda yo kongera amafaranga ya buri kwezi, igenera incike za Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Amafaranga yavuye ku 7500 Frw agera ku 12500 Frw ya buri kwezi azajya ahabwa umugenerwabikorwa. Abagenerwabikorwa 25,600 nibo bazagerwaho n’ubu bufasha. Umuyobozi wa FARG, Theophile Ruberangeyo, yavuze ko kugira ngo aya mafaranga yongerwe, byagiye bibangamirwa no kutagira ubushobozi buhagije. Aya mafaranga 7500 yari yarashyizweho muri gahunda y’icyerekezo 2020 Umurenge (VUP), akaba agomba byibuze kuzagera ku bihumbi 21 Frw. Ruberangeyo yagize…

SOMA INKURU

Mu Rwanda hagiye gukorerwa umuti uvura kanseri

Ikigo LEAF Rwanda binyuze ku cyo gishamikiyeho cyo muri Amerika L.E.A.F. Pharmaceuticals LLC, cyasinye amasezerano agihesha gutangira gukora umuti uvura kanseri uzwi nka LEAF-1404, uzakorwa hakurikijwe amabwiriza mpuzamahanga, “Current Good Manufacturing Practices’ (cGMP)”. Aya masezerano yasinywe hamwe n’ikigo Contract Manufacturing Organization (CMO) cyo muri Amerika, gifite ubunararibonye mu gufasha ibigo n’inganda mu gukora imiti. Mu itangazo ryashyizwe ahagaragara, biteganywa ko icyo kigo kizahugura abantu bazaturuka mu Rwanda n’ibindi bihugu bya Afurika, bagahugurirwa muri Amerika mbere yo gutangira uruganda rukora imiti ruzubakwa i Kigali. LEAF-1404 izaba ubundi bwoko bwa mbere bw’umuti…

SOMA INKURU

Imirimo mishya yahawe uwarukuriye imbonerakure byafashwe nk’agashinyaguro

Uwari Umuyobozi w’umutwe w’urubyiruko rushamikiye ku ishyaka CNDD-FDD riri ku butegetsi Eric Nshimirimana,   yagizwe umuyobozi wa Radiyo na Televiziyo by’Igihugu, RTNB. Umuryango Human Rights Watch watangaje ko guha kumuha izo nshingano ari agashinyaguro ku nzirakarengane z’ubugizi bwa nabi bushinjwa Imbonerakure. Uyu muryango unavuga ko ari ikibazo ku bwisanzure bw’itangazamakuru mu gihugu cy’u Burundi, ikindi ni ukuba uyu Nshimirimana wahawe kuyobora RTNB nta bunararibonye afite mu itangazamakuru. Hashize igihe abagize Imbonerakure bashinjwa kwica, gufata ku ngufu no gusahura abatavuga rumwe na Leta guhera mu mwaka wa 2015. Lewis Mudge, Umuyobozi wa…

SOMA INKURU

Nyamagabe: Abaturage barashinja ikimenyane ababagabanyije igishanga cya Miramo

Mu Kagari ka Ngoma mu Murenge wa Cyanika mu Karere ka Nyamagabe hari abahinzi binubira kuba igishanga cya Miramo cyaratunganyijwe bakaburamo  imirima nyamara bari bayisanganywe. Ikibabaza aba bahinzi kurusha, ni uko hari abadafite n’akarima na kamwe, nyamara hari n’abahafite uturenga dutanu. Impamvu ni ukubera ko kera ngo sekuru yahoranye ubutaka bw’imusozi, maze Leta ikamuguranira ikamuha imirima muri iki gishanga, aho imusozi ishaka kuhatera ishyamba ry’icyitegererezo n’ubu rigihari. Ubwo iki gishanga cyatunganywaga mu minsi yashize, bwa butaka bwo mu gishanga barabwambuwe, babwirwa ko bemerewe ipariseri imwe. Mu kugabana yahererejwe aho atari…

SOMA INKURU

Umukozi w’Imana yafashwe nyuma yo kwibasira Perezida Museveni

Umukozi w’Imana ukora umurimo wo kuvuga ubutumwa  mu gihugu cya Uganda, Joseph Kabuleta yatawe muri yombi kuko yatinyutse kwibasira Perezida Museveni ku giti cye abicishije mu butumwa yashyize kuri Facebook, nk’uko Chimpreports yabitangaje. Bivugwa ko yanditse kuri Facebook anenga Museveni ndetse na gahunda za Leta zirimo iz’ubukungu, inganda n’imisoro. Anashinjwa guhembera urwango rwibasiye Perezida Museveni n’umufasha we Janet Museveni. Uyu Kabuleta akunze kwiyita umwalimu wa Bibiliya wahamagawe n’Imana ngo abwirize abantu ibyo kugaruka kwa Yesu. Yashinze Ihuriro Watchman Ministries, yandika n’ igitabo “Strength of Character”.   IHIRWE Chriss

SOMA INKURU

Rwamagana: Icyo guhigura imihigo biyigejejeho

Akarere ka Rwamagana kamwe mu Turere 7 tugize Intara y’Iburasirazuba, gahana imbibi mu majyaruguru yako n’Uturere twa Gatsibo na Gicumbi, Mu burasirazuba bwako hari Akarere ka Kayonza, Mu majyepfo yako hari Uturere twa Ngoma na Bugesera, naho mu burengerazuba bwako hari Uturere twa Kicukiro na Gasabo, kugeza ubu ntawatinya kuvuga ko ari Akarere gahagaze neza mu bijyanye no kwesa imihigo kuko iyahizwe mu mwaka wa 2017/2018 kahereye ku byifuzo by’abaturage, bityo imwe muri iyo mihigo yahizwe yabyaye ibikorwa by’iterambere kagezeho bifatika. Umuyobozi w’Akarere ka Rwamagana Mbonyumuvunyi Radjab yatangaje ko ubuyobozi…

SOMA INKURU

Angola yitezweho iki mu gukemura ibibazo by’ibihugu byo mu Karere k’Ibiyaga bigari

Perezida w’ u Rwanda Paul Kagame kuri uyu wa Gatanu tariki 12 Nyakanga 2019, arahura na mugenzi wa Uganda Yoweli Museveni mu nama idasanzwe y’ akarere izabera i Luanda muri Angola. Iyi nama izaba irimo Perezida Kagame, Museveni wa Uganda, Felix Tshisekedi wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo na Jao Laurenco wa Angola ari nawe wayitumije. Minisiteri y’ ububanyi n’ amahanga ya Angola yemeje iby’ iyi nama izahuza abakuru b’ ibihugu bine byo mu karere ivuga ko ikizaganirwaho ari “Umutekano n’ibibazo byo mu Karere.’’. Iyi nama ije mu gihe mu…

SOMA INKURU

Zari aravugwaho kwigabanyiriza imyaka

Abakoresha imbuga nkoranyambaga batunguwe n’imyaka ya Zari Hassan , nyuma yuko avuga ko yavutse mu 1990 kandi yaravutse 1987. Ku mbuga nkoranyambaga zirimo Instagram hakwirakwijwe Pasiporo igaragaza imyaka ya Zari Hassan umaze gutandukana n’abagabo barenga 5 kandi bose babyaranye. Ubusanzwe Zari yatangazaga ko yavutse mu 1990 gusa Pasiporo yagaragaje ko yavutse mu 1987. Ikimara kujya hanze, abantu benshi bayisamiye hejuru bavuga ko uyu mugore yigira umwana akagabanya imyaka nyamara akuze. Mu gusubiza abantu bagiye bashyira ifoto y’iyi pasiporo ku mbuga nkoranyambaga, yabise ‘abanzi’ avuga ko n’iyo yagira imyaka 100 azakomeza…

SOMA INKURU