Mu matora y’Abadepite yabaye mu mpera z’Icyumweru gishize abaturage batoye abadepite bari basanzwe mu mirimo itandukanye ndetse imwe utakeka ko uwayikoraga yaba umudepite. Mu batowe kandi harimo uwitwa Zhan Beleniuk ufite Se wakomokaga mu Rwanda witabye Imana uguye ku rugamba. Nk’uko BBC yabitangaje ngo se w’uyu watowe yari umupilote w’indege za gisirikare akaba yaraguye ku rugamba umuhungu we afite imyaka 11 y’amavuko. Uyu mugabo w’imyaka 28 asanzwe akunzwe cyane muri Ukraine kuko ari we mukinnyi wamamaye cyane mu mukino wo gukirana. Ni umudepite wo mu ishyaka ry’Umukuru w’igihugu Zelensky. Se…
SOMA INKURUAuthor: umuringanews
Abacuruzi babiri bakekwaho kunyereza imisoro bafashwe
Kuri uyu wa Mbere tariki ya 22 Nyakanga 2019, Urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha RIB rweretse itangazamakuru abacuruzi babiri barimo uwitwa Gaga Godfrey hamwe n’uwitwa Kirabo Jeannette, bashinjwa gufata inzoga zitatanze imisoro bakazishyiraho ibirango by’ikigo cy’igihugu cy’imisoro n’amahoro “ RRA”, bagamije kunyereza imisoro no gufata ibirango by’inzoga zakorewe mu Rwanda, bakabishyira kuzakorewe mu mahanga. Ikindi aba bacuruzi bakurikiranweho ni ukuba inzoga zabo ziriho ibirango bya RRA bitacyemewe mu gihe yari yarashishikarije abacuruzi bakibifite ku bicuruzwa kubiyimenyesha. Mu gihe bimenyerewe ko abacuruzi baba bafite ububiko bw’ibicuruzwa ahantu hazwi, aba uko ari babiri RIB…
SOMA INKURUAmabwiriza mashya muri Sudani y’Epfo
Minisitiri w’Itumanaho, Michael Makuei yabwiye AFP ko hari abayobozi batandukanye bajyaga bacuranga iyo ndirimbo uko bishakiye, bitandukanye n’imiterere n’imicurangire nyayo y’iyo ndirimbo yashyizweho mu mwaka wa 2011 mbere gato y’ubwigenge bw’icyo gihugu. Makuei yagize ati “Bose babimenye, indirimbo yubahiriza igihugu igenewe Perezida, ni ukuvuga mu birori byitabiriwe na Perezida, ntabwo ari buri wese.” Yakomeje agira ati “Twarimo tubona yaba Minisitiri, umunyamabanga, yewe na Guverineri cyangwa Umunyamabanga wa Leta igihe habaye inama yose indirimbo y’igihugu ikaririmbwa.” Makuei yavuze ko uwo mwanzuro wafatiwe mu nama y’abaminisitiri yabaye kuwa Gatanu ushize. Icyakora yavuze…
SOMA INKURUHuye: Nyuma y’imyaka 2 yidegembya yarakoze amahano yafashwe
Umugabo witwa Barthazar uvugwaho kuryamana n’umukobwa we w’imyaka 21 ndetse bakaba baranabyaranye, kuri ubu umwana akaba afite imyaka ibiri, yaraye atawe muri yombi ubwo yashakaga kurwanya Police imukuriranyeho gucuruza urumogi. Uyu mugabo ufite imyaka 43 atuye mu mudugudu wa Nyamuko, Akagari ka Kiruhura, Umurenge wa Rusatira mu karere ka Huye. Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rusatira, Constantin Kalisa yatangaje ko Barthazar yari amaze igihe bashaka kumufata ariko akamenya amakuru agacika, ariko ubu afungiye kuri station ya Polisi iri i Ngoma. Ngo hari abantu yahaga amafaranga mu baturage n’abandi bakorana n’inzego z’umutekano…
SOMA INKURUNyuma y’amezi 9 atwite umugabo yibarutse imfura ye
Kuri uyu wa Kane taliki ya 18 Nyakanga 2019, umugabo w’Umutaliyani witwa Freddy w’imyaka 25 y’amavuko yibarutse nyuma y’igihe kingana n’amezi icyenda atwite. Inkuru dukesha ikinyamakuru cya Daily Mail cyavuze ko uyu mugabo ubusanzwe yavutse ari umukobwa gusa nyuma yaje kutishimira igitsina cye niko kujya kwa muganga asaba abaganga ko bamuhindurira igitsina. Nyuma yicyo gihe cyose yageze ubwo yumva ko ashaka kwibaruka niko gusaba ko yaterwa inanga kugirango azabyare , ibi niko byagenze yatewe izo ntanga niko gusama atangira ibihe byo kujya yitwara nk’umubyeyi. Ku mugoroba wo kuri uyu wa…
SOMA INKURUPerezida wa Botswana yasimbutse urupfu
Kuri uyu wa Gatandatu Perezida wa Botswana Mokgweetsi Masisi yarokotse impanuka ya kajugujugu ubwo yari mu mujyi wa kabiri munini muri icyo gihugu, Francistown. Igisirikare cya Botswana n’ibiro bya Perezida byatangaje ko kajugujugu yari itwaye Perezida byabaye ngombwa ko ihagarara igitaraganya ku kibuga cy’indege cya Francistown ubwo yari ihageze itangiye kugendesha amapine ngo ihagarare. Itangazo ryagiraga riti “Ubwo yari itangiye kugendesha amapine kugira ngo ibone uko ihagarara ku kibuga cy’indege, abapilote batangaje ko hari ibimenyetso by’uko moteri ifashwe n’inkongi bahita bayizimya.” Bakomeza bavuga ko abagenzi batanu barimo Perezida Mokgweetsi Masisi…
SOMA INKURUIngaruka zo guhagarika ingendo zijya muri RDC hirindwa Ebola
Umuyobozi w’Ikigo cya Afurika gishinzwe kugenzura no gukumira indwara, Dr John Nkengasong mu kiganiro n’abanyamakuru i Addis-Abeba muri Ethiopia kuwa Gatanu w’iki cyumweru, yasabye ko amabwiriza yo guhagarika ingendo zijya cyangwa ziva muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) yahagarara, aho yemeje ko izi ngamba zo guhagarika ingendo nta musaruro zatanga. Yashimangiye ko kubuza abaturage kugenderana ntacyo byageraho ahubwo byakongera urujya n’uruza rw’abaturage rutemewe n’amategeko bikagabanya uburyo bw’ubugenzuzi bityo bikongera ibyago byo gukwirakwiza Ebola. Iki gitekerezo kinashyigikiwe na sosiyete sivile ndetse n’amashyaka atavuga rumwe n’ubutegetsi muri RDC, aho bemeza ko…
SOMA INKURUMu ruganga rw’abangaga hakomeje kuvugwamo ikibazo
Ejo hashize kuwa kane tariki 18 Nyakanga 2019, ubwo Minisitiri w’Abakozi ba Leta n’Umurimo, Rwanyindo Kayirangwa Fanfan hamwe na Minisitiri w’Ubutabera Busingye Johnston, bari imbere y’abasenateri bavuga ku mbogamizi z’umurimo zikigaragara, Senateri Dr Sindikubwabo Jean Népomuscène yatangaje ko ikibazo cya ruswa igaragara mu bizamini by’abashaka kujya mu rugaga rw’abaganga gihari kandi gikwiriye guhagurukirwa. Senateri Dr Sindikubwabo Jean Népomuscène yashimangiye ko kugira ngo umuntu wize iby’ubuganga yemererwe kuba yakora ibizamini by’akazi, asabwa kubanza kujya mu rugaga, kandi kwinjiramo hatangwa ruswa. Yagize ati “Abakozi bo kwa muganga kugira ngo bajye mu myanya…
SOMA INKURUIraswa rya drone ya 2 muri Iran ryateye urujijo
Kuri uyu wa Kane taliki ya 18 Nyakanga 2019 nibwo Donald Trump yavuze ko aka kadege kegereye ubwato bwa USA bitwa USS Boxer basaba ko kasubizwa inyuma Iran ibima amatwi birangira karashwe. Ku ruhande rwa Iran bavuze ko nta ndege yabo bazi ko yahanuwe nkuko byatangajwe na minisitiri wayo w’Ububanyi n’amahanga, Abbas Araghchi. Yagize ati “Nta drone twatakaje I Hormuz cyangwa ahandi.Mfite agahinda ko uss boxer ishobora kuba yarashe indege yabo bwite.” Perezida Donald Trump yavuze ko igisirikare cya USA cyarashe iriya drone ubwo yegeraga ubwato bwayo bw’intambara buri mu…
SOMA INKURUPolice yatanze inama ku bafite imodoka zitwara abagenzi
Nyuma y’impanuka zabaye mu minsi ibiri zigatwara ubuzima bw’abagera kuri 15, umuvugizi wa Police, ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda, Senior Superintendent Ndushabandi Jean Mari Vianey yasabye abafite kampani zitwara abagenzi kujya bazirikana ubuzima bw’abashoferi babo, ntibabananize, bakibuka ko abashoferi nabo bakenera kuruhuka. Yagize ati “Ba nyiri kampani barusheho kuzirikana abashoferi babo ndetse n’abagenzi batwaye. Nyiri kampani ajye abanza amenye niba umushoferi we yaruhutse bihagije mbere y’uko akora urugendo kugira ngo ataza kugira umunaniro”. Ibi byatangajwe nyuma y’aho habaye impanuka 2 zikomeye binavugwa ko zaturutse ku munaniro w’abashoferi, aho ejo…
SOMA INKURU