Mu cyumweru gishize nibwo Turikiya yatangije ibitero mu majyaruguru ya Syria, ishaka kwigiza hirya y’umupaka ingabo z’aba- Kourdes, cyane ko Turikiya ifata izo nyeshyamba nk’umutwe w’iterabwoba. Turikiya ishaka kugenzura ako gace, ngo igatuzemo miliyoni zigera kuri ebyiri z’impunzi z’abanya-Syria zayihungiyemo, nyuma y’intambara imaze imyaka isaga umunani. Nk’uko byatangajwe na Visi Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Mike Pence, Perezida Trump ngo yahamagaye mugenzi we wa Turikiya, Recep Tayyip Erdogan amusaha guhagarika imirwano. Pence yanavuze ko yiteguye kugirira uruzinduko muri ako gace mu gihe gito gishoboka. Ibihano Amerika yafashe nk’uko…
SOMA INKURUAuthor: umuringanews
Tunisia: Umudepite arashinjwa kwikinisha
Umwe mu badepite baherutse gutorwa muri Tunisia yagejejwe mu rukiko nyuma y’amashusho yakwirakwiye amugaragaza yikinishiriza imbere y’ishuri. Zouheir Makhlouf, umuyoboke w’ishyaka Qalb Tounes yatowe nk’umudepite uhagarariye umujyi wa Nabeul mu matora aherutse kuba mu ntangiriro z’Ukwakira. Mu kwisobanura imbere y’urukiko kuri uyu wa Mbere, yavuze ko arwaye indwara ya diyabete bityo amashusho yasakajwe yafashwe ubwo yari arimo kwihagarika mu icupa, nkuko BBC yabitangaje. Gukwirakwizwa kw’ayo mashusho ku mbuga nkoranyambaga, kwatumye hatangizwa ubukanguramba bwiswe Ena-Zeda (bivuze ngo: Nanjye), aho abagore bo muri Tunisia bagiye bagaragaza ihohoterwa rishingiye ku gitsina bagiye bakorerwa.…
SOMA INKURUIkipe ya Mukura VS yahagaritse umutoza wayo mukuru
Ikipe ya Mukura Victory Sports et Loisirs, yemeje ko yamaze guhagarika by’agateganyo Umunya-Cameroon Olivier Ovambe Mathurin usanzwe ari umutoza wayo mukuru, kubera imyitwarire idahwitse yagaragaje ku mukino w’umunsi wa kabiri wa shampiyona y’u Rwamda. Ni umukino iyi kipe y’i Huye yari yasuyemo Sunrise i Nyagatare, maze amakipe yombi agwa miswi 0-0. Muri uyu mukino umutoza Olivier Ovambe yeretswe ikarita itukura, nyuma yo kwinjira mu kibuga nta burenganzira yabiherewe. Mu kiganiro n’itangazamakuru nyuma y’umukino, umutoza Olivier yagaragaje ko yarenganyijwe, ngo kuko icyatumye yinjira mu kibuga ari uko yari agiye gutabara umukinnyi…
SOMA INKURUIbice by’icyaro mu Rwanda bigiye gufashwa kubungabunga ibidukikije mu buryo bwunguka
Kuri uyu wa Kane tariki10 Ukwakira 2019 Umuyobozi mukuru w’Ikigega cy’u Rwanda cyita ku bidukikije “FONERWA”, Hubert Ruzibiza n’umuyobozi w’ ihuriro ry’imiryango mpuzamahanga yita ku bidukikije “R20 Regions of Climate Action”, Dr Nuttall Christophe, basinyanye amasezerano agamije guhindura ibice by’icyaro, imidugudu y’icyitegererezo irangwa n’ibikorwa bitabangamira ibidukikije, bikanakura abayituye mu bukene . Dr Nuttall yagize ati “Umushinga uzageragerezwa mu cyaro uzaba wibanda ku gukwirakwiza urumuri, gukwirakwiza ingufu z’amashanyarazi akomoka ku mirasire y’izuba, ufite internet kandi nyuma uzashyirwamo uburyo bwo kwamamaza bugezweho.” Dr Nuttall yavuze ko uwo mudugudu uzanahabwa uburyo bwihariye bwo…
SOMA INKURURDC: OMS yemeje ko Ebola irikuhacika ariko isaba abaturage kutirara
Ishami ry’Umuryango w’abibumbye ryita ku buzima, OMS, ryemeje ko indwara ya Ebola imaze gufungirwa mu gace gato cyane muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, nubwo nta kwirara kuko ishobora kwibasira ahandi. Umuyobozi Ushinzwe ibikorwa by’ubutabazi muri OMS, Dr Michael Ryan, yabwiye abanyamakuru i Genève ko imbaraga zashyizwe mu bikorwa byo kurwanya Ebola muri aka karere bikomeje gutanga umusaruro. Yagize ati “Ntabwo umuntu yavuga ko iki cyorezo cyarangiye, ntabwo ari byo. Biragoye kuvuga aho kizongera kugaragara, ariko tumaze gukumakumira virusi yayo mu gace gato cyane, ubu igisigaye ni uko tugomba kwica…
SOMA INKURUAbatuye Rusizi bambukiranya imipaka mu buryo butemewe baburiwe
Umuyobozi w’Akarere ka Rusizi, Kayumba Ephrem, yaburiye abaturage bakora amanyanga yo kunyura mu nzira zibujijwe bakora ubucuruzi butemewe kuko bishobora kubaviramo ibibazo bikomeye harimo no gukwirakwiza Ebola. Uyu muyobozi yashimangiye ko abanyura iz’ubusamo badapimwa Ebola mu gihe igihugu cyafashe ingamba zo gukumira ko icyo cyorezo kigera ku butaka bw’u Rwanda. Yagize ati “Iki ni ikibazo gikomeye cyane kuko usanga bambuka banyuze ku mipaka itemewe mu nzira z’ubusamo. Aba rero ntaho wabatandukanyiriza n’abagizi ba nabi kuko usibye kuba bashobora guhungabanya ubuzima rusange bw’igihugu bashobora no kudukururira indwara nka Ebola muzi cyane…
SOMA INKURUIcyiciro cya kabiri cy’impunzi gitegerejwe mu Rwanda
Umuvugizi w’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku mpunzi, “UNHCR” mu Rwanda, Elise Villechalane, yatangaje ko icyiciro cya kabiri cy’impunzi zageze muri Libya zishaka kujya i Burayi, ariko ntizabasha gukomeza urugendo ku buryo zaheze muri icyo gihugu rizagera mu Rwanda mu ijoro ryo kuwa Kane tariki 10 Ukwakira 2019. Ati “Dufite icyiciro cya kabiri cy’abantu bazaza ejo, muzi ko bari muri Libya ari benshi, bamaze igihe mu bigo bafungiwemo, ni igice cy’intambara ku buryo babayeho mu buzima bugoye. Bazaba ari umubare munini uruta uw’ubushize, bazaba bagera ku 120.” “Muzi ko Libya ari…
SOMA INKURUGreeg Schoof nyiri Radio Ubuntu butangaje yahambirijwe atiniguye
Pasiteri Greeg Schoof ufite ubwenegihugu bw’Amerika, akaba umuyobozi wa Radio Ubuntu Butangaje “Amazing Grace” ariko kuri ubu itagikora nyuma yo guhagarikwa na RURA kubwo gucishaho ikiganiro gitesha agaciro umugore kirimo n’ivangura, hakabaho kwinangira ku ruhande rw’ubuyobozi bw’iyi Radio, ahubwo agahitamo kujya mu nkiko, mu gitondo cy’ejo hashize kuwa mbere tariki 7 Ukwakira 2019, nibwo yatawe muri yombi na polisi mu Mujyi wa Kigali aho yaragiye gukoresha ikiganiro n’abanyamakuru cyahise kiburizwamo, mu kumufata uyu mugabo yumvikanye avuga ko atazi impamvu afashwe, ariko ubuyobozi bukemeza ko yari agiye gukora ibyo atarafitiye uburenganzira.…
SOMA INKURUIbihangage mu mukino w’iteramakofe ku isi bategerejwe i Kigali
Amakuru aremeza ko Ikigo cy’Igihugu cy’Iterambere “RDB” ariyo yasabye ibyamamare Floyd Joy Mayweather na Emmanuel Dapidran Pacquiao kuzaza guteranira ibipfunsi i Kigali mu mukino uzaba mu Ukuboza, gusa bo ntacyo barasubiza. Muri Gicurasi 2015 nibwo aba bagabo baheruka guhura mu mukino wabaye uw’amateka mu iteramakofi, wabereye ahitwa MGM Grand Garden Arena mu Mujyi wa Las Vegas. Icyo gihe Mayweather niwe wegukanye instinzi maze yegukana miliyoni 150 z’amadolari ya Amerika naho Pacquiao watsinzwe ahabwa miliyoni 100. Nyuma y’imyaka ine aba bagabo bifuje kwongera guhangana gusa ntibaremeza neza iby’uyu murwano ushobora no…
SOMA INKURUIcyamamare Jean Claude Gianadda yasuye abana bafite ubumuga
Kuri uyu wa Mbere tariki 7 Ukwakira 2019 icyamamare mu ndirimbo zo gusingiza Imana Jean Claude Gianadda, yasuye abana bafite ubumuga babarizwa muri ‘Centre Inshuti Zacu’ i Gahanga’ mu Murenge wa Gahanga mu Karere ka Kicukiro. Muri iki kigo harimo abana 43 bafite ubumuga butandukanye, umubare munini ni uw’abafite ubumuga bwo mu mutwe n’ingingo. Iki kigo cyashinzwe na Gatarena Genevieve Nduwamariya wari umubikira mu muryango w’abasomusiyo nyuma akaza gushinga umuryango w’ababikira witwa Inshuti zabakene. Ni ikigo yashinze agamije gukemura ibibazo byari byugarije imiryango ifite abana bafite ubumuga wasangaga bafatwa nk’ibikoko…
SOMA INKURU