Uwase Vanessa Raïssa wabaye Igisonga cya mbere cya Nyampinga w’u Rwanda mu 2015, akaba n’umwe mu bakurikirwa cyane mbuga nkoranyambaga, yatangaje ko azakora ubukwe n’umukunzi we Putin Kabalu mu mwaka wa 2020. Iby’urukundo rwa Uwase Vanessa na Putin Kabalu ntabwo bimaze igihe kinini bizwi dore ko yanamwambitse impeta y’urukundo, amusaba ko yazamubera umugore tariki 14 Nzeri 2019. Kuva ubwo Uwase Vanessa ntasiba kwerekana amafoto n’amashusho ari kumwe n’uzaba umugabo we batembereye mu bihugu bitandukanye, bisukamo ibicupa by’inzoga zihenze, bagendera mu bwato buhenze mu Nyanja, mbese Isi irabaryoheye. Ubwo yagiranaga ikiganiro n’abamukurikira…
SOMA INKURUAuthor: umuringanews
Hatangajwe ikihishe inyuma mu gutakaza amanota kwa gikundiro
Umutoza wa Rayon Sports,Javier Martinez Espinoza yatangaje ko ikipe ye yabuze amahirwe mu mukino yanganyijemo na Etincelles FC 0-0 anashimangira ko iyo Rutanga abasha kwinjiza penaliti yahawe byari kubafasha gutahana amanota 3. Rayon Sports yahushije uburyo bwinshi bw’ibitego imbere ya Etincelles FC,yananiwe gutsinda umukino wa kabiri wikurikiranya bituma iguma ku mwanya wa 05 wa shampiyona. Javier Martinez Espinoza umutoza mukuru wa Rayon Sports yabwiye abanyamakuru ko batahiriwe n’uyu mukino gusa ngo iyo Eric Rutanga yinjiza penaliti byari koroshya imibare. Yagize ati “Twagerageje gukora cyane mu mukino ariko penaliti yahushijwe na Rutanga…
SOMA INKURUUmubare w’abangavu bandura VIH/SIDA uteye inkeke –Dr Nsanzimana
Mu bushakashatsi bwamuritswe ku mugaragaro kuri uyu wa kabiri tariki 22 Ukwakira 2019, bwakozwe ku bufatanye bwa Guverinoma y’u Rwanda, Gahunda ya Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika (USA) yo kurwanya SIDA (PEPFAR), Ikigo gishinzwe kugenzura no gukumira indwara cyo muri USA (CDC) n’Umushinga wa Kaminuza ya Columbia ushinzwe kurwanya virusi itera Sida (ICAP), bwagaragaje ko abangavu bari mu kigero cy’imyaka 20 na 24 bandura virus itera Sida ari 1.8% bakaba bikubye inshuro zirenga eshatu bagenzi babo b’abahungu bari kuri 0.6%, Dr Nsanzimana akaba yaratangaje ko iki ari ikibazo…
SOMA INKURUAbayobozi b’Afurika harimo Perezida Kagame mu nama ibahuza n’Uburusiya
Perezida w’Uburusiya Vladimir Putin yatumiye abayobozi benshi ba Afurika barimo na Nyakubahwa perezida Kagame mu nama y’iminsi ibiri igiye kubahuriza mu Mujyi wa Sochi, kuva uyu munsi tariki 23 Ukwakira 2019, mu rwego rwo gushimangira imikoranire. Iyi nama y’iminsi ibiri yahurije hamwe abarenga 3000 baturutse ku ruhande rw’u Burusiya n’urwa Afurika. Ibihugu bya Afurika uko ari 54, birahagarariwe aho abakuru b’ibihugu na za Guverinoma 43 barimo Perezida Kagame bitabiriye, abandi bakohereza intumwa. Leta Zunze Ubumwe z’Abasoviyeti zahoze zikorana cyane na Afurika zitarasenyuka ariyo mpamvu Perezida Vladimir Putin avuga ko gukomeza…
SOMA INKURUUwinkindi yatangaje inzitizi yifuza kubanza kugaragaza mbere yo kuburana
Pasiteri Uwinkindi Jean wahoze abwiriza Ijambo ry’Imana muri ADEPR i Kanzenze mbere ya Jenoside, yajuririye icyemezo cyo gufungwa burundu yakatiwe n’Urukiko Rukuru mu mpera za 2015, Urukiko rw’Ubujurire ruri kuburanisha ubujurire bw’uyu mugabo uyu munsi rwasubitse urubanza kuko uruhande rw’uregwa rwatinze kohereza imyanzuro isobanura ubujurire bwabo kuko bayishyize muri System mu mpera z’icyumweru gishize. Umucamanza ati “Twari dufite amasaha 48 yo gusoma no gusesengura iyo myanzuro, ntabwo ari umukoro woroshye”. Umucamanza yavuze kandi ko uruhande rw’ubushinjacyaha rwandikiye urukiko rusaba ko urubanza rw’uyu munsi rusubikwa kuko narwo rutararangiza gusesengura iriya myanzuro…
SOMA INKURUIbya Sugira na APR biri gutera urujijo benshi
Sugira Ernest yahagaritswe n’ikipe ye ya APR mu gihe kitazwi kuri uyu wa mbere tariki 21 Ukwakira 2019, nyuma yo gutangaza ko yibona cyane mu ikipe y’igihugu kurusha mu ikipe ye ya APR, kuko bamusaba bamusaba gukina agaruka inyuma gato mu kibuga hagati bigatuma atabona uburyo bwinshi bwo gutsinda. Mu kiganiro yahaye itangazamakuru nyuma y’umukino APR yari yahuriyemo na Marines,umutoza Adil Mohammed Erradi, yavuze ko impamvu atitabaza Sugira riko kugeza ubu afite Usengimana Danny n’abandi bakinnyi bagaragaje ko bakwiye gukina. Ati“ Ngiye kubabwira ukuri yego, ukuri kurigaragaza. Icya mbere mbona ari…
SOMA INKURUIcyamamare muri muzika nyarwarwanda Meddy arafunze
Kuri uyu wambere, tariki ya 21 Ukwakira 2019 umuhanzi w’umunyarwanda ariko uba muri Amerika Ngabo Medard uzwi nka Meddy yatawe muri yombi na polisi azira ubusinzi bukabije. Umuhanzi yatawe muri yombi na Polisi y’u Rwanda ikorera mu Mujyi wa Kigali, akurikiranyweho icyaha cyo gutwara imodoka yasinze. Ubu agomba kumara iminsi itanu afunzwe hanyuma yafungurwa agacibwa ihazabu. Aya makuru yemejwe n’umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Mujyi wa Kigali, CIP Umutesi Marie Goreth, akaba yahamije ko Meddy ubu afungiwe kuri sitasiyo ya Polisi y’i Remera mu mujyi wa Kigali. TETA…
SOMA INKURUAmajyaruguru: Abanyamuryango ba FPR bishatsemo ibisubizo byo kubakira abatishoboye
Mu nteko rusange y’umuryango FPR-Inkotanyi yabaye kuri uyu wa gatandatu tariki ya 19 Ukwakira, abayobozi n’abanyamuryango bishatsemo amafaranga agera kuri miliyoni 13 azifashishwa mu kubakira abatishoboye bagaragara muri iyi ntara, ndetse biri mu muhigo ugomba kurangira uyu mwaka. Muri iyi Ntara y’Amajyaruguru habarurwa imiryango igera ku 1368 idafiye aho kuba, imyinshi muri iyi ikaba icumbikiwe n’Uturere ndetse n’Imirenge ituyemo ndetse n’imiryango irenga 3000 idafite ubwiherero Ni kenshi mu Ntara y’Amajyarugura hagiye hagaruka ikibazo cy’abaturage badafite ubwiherero, ndetse n’aho kuba; kimwe n’ikibazo cy’umwanda mu baturage bamwe bo muri iyi Ntara. Mu…
SOMA INKURUMu Rukiko rw’Ubujurire urubanza rwa Dr Mugesera rwasubitswe ku mpamvu zamuturutseho
Kuri uyu wa Mbere, Dr Léon Mugesera yagaragaye imbere y’Urukiko rw’Ubujurire nyuma yo kutishimira igifungo yakatiwe nyuma yo guhamwa n’ibyaha ariko urubanza rwasubitswe nyuma y’aho Mugesera yanze umwe mu bacamanza bagombaga kumuburanisha. Mu byaha bitanu yaregwaga n’Ubushinjacyaha, bitatu muri byo ni byo byamuhamye, maze akatirwa igihano gikuru kurusha ibindi hagendewe ku mategeko agenga iburanisha ry’imfungwa zoherejwe n’Urukiko Mpuzamahanga Rwashyiriweho u Rwanda, cyo gufungwa burundu. Iburanisha rigitangira, Mugesera yasabye uwari uyoboye Inteko Iburanisha ko yabanza akamubwira amubwira amazina y’abacamanza. Uyoboye Inteko Iburanisha yamuhaye uburenganzira bwo kujya kureba amazina yabo nyuma Mugesera…
SOMA INKURURusizi: Abahohoteye abaturage bari gukurikiranwa
Umuhuzabikorwa w’Urwego rwunganira inzego z’ibanze mu gucunga umutekano “DASSO” mu Murenge wa Gitambi n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Agateganyo w’Akagari ka Hangabashi mu Karere ka Rusizi bafunzwe nyuma yo gukubita abaturage bashinjwa n’abaturanyi babo kubarogera. Iki gikorwa cy’urugomo cyabaye ku wa kane w’iki cyumweru tariki 17 Ukwakira 2019, aho abantu batandatu barimo abagabo bane n’abagore bane bafashwe n’inzego z’umutekano n’ubuyobozi bw’Akagari, bashinjwa kuroga abaturanyi. Abo bantu ngo bafashwe bitegetswe n’ubuyobozi bw’Akagari nyuma y’amakuru yari amaze igihe atangwa n’abaturanyi babo babashinja uburozi ariko nta gihamya n’imwe babifitiye. Hari abaturage batatu bikekwa ko bari basanzwe…
SOMA INKURU