Intsinzi ikipe y’Igihugu ‘Amavubi yabonye kuri Togo muri CHAN 2020 iri kubera muri Cameroun, kuri uyu wa kabiri yashimishije bikomeye abanyarwanda b’ingeri zose,Mu bice bitandukanye by’Igihugu by’umwihariko muri Kigali nko ku Gisozi, humvikanye abavuzaga akaruru, vuvuzela nyinshi, ingoma z’urwungikane, amajerekani n’amasafuriya byavuzwaga mu gihe ku Kimisagara, bamwe bagiye mu muhanda bafite ibendera ry’Igihugu bishimira intsinzi. I Nyamirambo byari umwihariko kuko amagana y’abantu bahuriye mu muhanda, bamwe bikuramo imyenda yo hejuru, bajya mu muhanda baririmba mu majwi aranguruye bishimira intsinzi. Ibitego uko ari bitatu byashimishije abanyarwanda hari ikinjijwe na Niyonzima Olivier…
SOMA INKURUAuthor: umuringanews
Yafashwe yarahinze urumogi, nawe ati “Ndabyemerewe”
Kuri uyu wa Mbere tariki 25 Mutarama 2021, nyuma y’uko Akagari ka Cyabagarura yari atuyemo gahawe amakuru ko hari umugabo wakoze pipiniyeri y’urumogi hakitabazwa inzego z’umutekano zahise zimuta muri yombi, dore na we yiyemereraga ko ari we waruhinze agamije kuzarwimurira mu murima yari yarateguye. Uyu mugabo yafashwe kuri uyu wa Mbere tariki 25 Mutarama 2021, nyuma y’uko Akagari ka Cyabagarura yari atuyemo gahawe amakuru ko uyu mugabo yakoze urwinarizo ( Pépinière) rw’urumogi hakitabazwa inzego z’umutekano zahise zimuta muri yombi kuko na we yiyemereraga ko ari we waruhinze agamije kuzarwimurira mu…
SOMA INKURUKigali: Batawe muri yombi bari mu kirori
Kuri uyu wa Mbere, tariki 25 Mutarama 2021, Polisi y’u Rwanda yerekanye abantu 15 biganjemo urubyiruko bafatiwe mu murenge wa Nyamirambo, mu kagari ka Mumena muri Nyarugenge, barenze ku mabwiriza yo kwirinda Covid-19 bakoze ikirori. Aba bose bafashwe kuwa 24 Mutarama 2021, ahagana ya saa mbili z’umugoroba ubwo bari mu birori by’uwari wagize isabukuru y’amavuko, banyoye banasinze. Umwe mu bafatiwe muri ibyo birori yemereye itangazamakuru ko bafashwe barenze ku mabwiriza yo kwirinda Coronavirus. Ati “Abenshi bari abaturanyi. Abafatiwe mu rugo iwanjye ni abaturanyi bange, twari twicaye twarengeje umubare w’abagomba kuba…
SOMA INKURUMuhanga: Baratunga urutoki ubuyobozi kugira uruhare mu kwanduzanya Coovid-19
Umwe mu banyamakuru bakorera mu karere ka Muhanga, abajije Meya ikibazo cy’abantu bafatwa barenze ku mabwiriza yo kwirinda Covid-19, uburyo batwarwa mu modoka zirimo iz’Akarere na polisi kandi mu buryo bushyira ubuzima bwabo mu kaga ka Covid-19, asubiza ko nta bundi buryo buhari bwo kubatwara. Anabajijwe kandi ikibazo cy’abanyerondo bivugwa ko bahohotera abaturage, aho ngo babatwara udufaranga twabo iyo babafashe. Mu kubaza ikibazo, abinyujije ku rubuga rwa WhatsApp ruhuza abanyamakuru n’abayobozi mu karere ka Muhanga, umunyamakuru yagize ati “ Maze igihe mbona uko imodoka zitwara abarenze ku mabwiriza zibapakira ku…
SOMA INKURUMenya amakipe yafashe iya mbere mu kwinjira muri ¼ cya CHAN 2020
Kuri iki cyumweru tariki 24 Mutarama 2021, nibwo ikipe y’igihugu ya Mali n’iya Cameroun ari nayo yakiriye CHAN 2020 (Shampiyona Nyafurika ihuza abakinnyi bakina imbere mu bihugu byabo) zabimburiye izindi kugera muri ¼ nyuma yo gusoza imikino yo mu itsinda A. Mali yazamutse iyobotse itsinda n’amanota arindwi nyuma yo gutsinda Zimbabwe igitego 1-0 mu gihe Cameroun yabaye iya kabiri n’amanota atanu ubwo yanganyaga na Burkina Faso ubusa ku busa. Demba Diallo ni we watsindiye Mali igitego kimwe rukumbi yaboneye kuri Stade de la Réunification y’i Douala ku munota wa 12.…
SOMA INKURUHamenyekanye icyari cyadindije itahuka ry’impunzi z’abarundi
Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Mpunzi “UNHCR” yari ifite gahunda yo gucyura impunzi z’Abarundi 8 000 mbere y’uko umwaka ushize urangira, gusa ibi ntibyagezweho kubera ibibazo birimo iby’amikoro ndetse n’ubushobozi bw’u Burundi bwo kwakira uwo mubare munini w’impunzi. Muri izi mpunzi harimo 723 zatashye mu cyumweru gishize ziturutse mu nkambi ya Mahama, ibarizwamo impunzi zirenga 60 000, nk’uko byatangajwe na Minisiteri Ishinzwe Ibikorwa by’ubutabazi, Minema. Imibare y’abiyandikishije bategereje gutaha ku bushake nayo ikomeje kwiyongera, aho igeze ku mpunzi 18 000 ivuye ku mpunzi 10 570 bari bamaze kwiyandikisha kugera ku…
SOMA INKURUCoovid-19 yakajije umurego mu gihe gito
Ubusesenguzi bwakozwe bwerekanye ko 65% by’abamaze kwicwa na COVID-19 mu Rwanda bapfuye mu minsi 50 ishize gusa, nanone hakagaragara ko 46% by’ubwandu bwose bumaze kugaragara mu Rwanda bwabonetse muri iyo minsi. Ejo hashize kuwa 18 Mutarama 2021, Minisitiri w’Ubuzima, Dr. Ngamije Daniel, yatangarije RBA ku mugoroba wo kuwa 18 Mutarama 2021, yasobanuye ko mu minsi mike ishize, abantu biraye cyane bakadohoka ku ngamba z’ubwirinzi bw’icyorezo bigatuma gifata indi ntera. Yabitangaje nyuma y’uko ibyemezo by’Inama y’Abaminisitiri yateranye ku wa 18 Mutarama bimaze gutangazwa. Byaje bikaze cyane ugereranyije n’ibyari byafatiwe mu yaherukaga…
SOMA INKURUKigali: Abafite ikibazo cy’ibiribwa barahumurizwa na Leta
Nyuma y’aho ku mugoroba wo Kuri uyu mbere tariki 18 Mutarama 2021 Guverinoma y’u Rwanda itangaje ko Umujyi wa Kigali ugiye kumara ibyumweru bibiri muri guma mu rugo, Leta yijeje abadafite amikoro n’abasanzwe babona ibibatunga ari uko bakoze, kuzababa hafi babaha ibiribwa. Muri iyi gahunda yo kunganira abaturage bahabwa ibiribwa, urutonde rw’abababaye kurusha abandi rukorwa na komite ziri ku Mudugudu no ku Kagali zikunganirwa na komite zo ku rwego rw’Umurenge. Iy gahunda yo guha inkunga abatishoboye yashyizweho na Perezida Kagame, avuga ko leta yiteguye gukora ibishoboka byose mu gusigasira imibereho…
SOMA INKURUIgisubizo cya MINEDUC ku ihagarikwa ritunguranye ry’amashuri muri Kigali
Nyuma y’aho Minisiteri y’Uburezi itangarije ko amashuri y’inshuke ndetse n’icyiciro cy’ibanze cy’amashuri abanza bizatangira kuri 18 Mutarama 2021 ariwo uyu wa mbere, ababyeyi benshi baracicikanye dore ko amashuri y’inshuke mu Mujyi wa Kigali aba ahenze baharanira kuzuza ibisabwa kugira ngo abana batangire ishuri, ariko batunguwe no kumva mu masaha ya saa moya z’ijoro kuri iki cyumweru havugwa ko iki cyemezo gisubitswe. Minisiteri y’Uburezi yatangaje ko yafashe icyemezo cyo kuba ihagaritse amasomo mu mashuri y’incuke, abanza n’ayisumbuye yo mu Mujyi wa Kigali kubera ubwandu bw’icyorezo cya Covid-19 bugenda burushaho kwiyongera cyane…
SOMA INKURU13 batawe muri yombi harimo n’abasitari
Mu bantu 13 Polisi y’u Rwanda yataye muri yombi barenze ku mabwiriza yo kwirinda Coovid-19 bahura ari benshi kandi banywa inzoga harimo abasitari bazwi mu Rwanda, harimo umu-blogger ndetse n’umuhanga mu bya Sinema. Polisi yamenye amakuru ko mu rugo rw’umwe muri aba 13 bafashwe, hateraniye abantu barenze ku mabwiriza yo kwirinda Coronavirus, icyo gihe basanzwe bari gusangira inzoga, ibi bikaba byarabaye kuwa gatandatu kuya 16 Mutarama 2021, bafatiwe mu Murenge wa Remera mu Karere ka Gasabo, mu masaha ya saa tanu z’ijoro. Nyuma yo guhabwa amakuru n’umuturage, Polisi yihutiye kujya…
SOMA INKURU