Guhera kuwa Kane tariki 14 Mutarama 2021, ubwo habaga amatora y’umukuru w’igihugu cya Uganda, aho Robert Kyagulanyi uzwi nka Bobi Wine yahaganyemo na Perezida Yoweri Kaguta Museveni, urugo rwe rwagoswe n’abashinzwe umutekano. Abinyujije kuri Twitter, Bobi Wine yavuze ko mu rugo rwe ibintu bitameze neza kuko bakigoswe n’igisirikare kandi ibiribwa byabashiranye. Yagize ati “Iminsi ine irashize tugoswe n’igisirikare mu rugo rwacu. Ibiribwa byadushiranye . Ejo umugore wanjye yagerageje kujya gushakisha ibyo kurya mu busitani, akumirwa kandi ahohoterwa n’abasirikare bashyizwe mu rugo rwacu.” Uyu munyapolitiki utavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Uganda, Robert…
SOMA INKURUAuthor: umuringanews
Batunguwe no gusanga amafi yose yapfuye areremba ku mazi
Mu gitondo cyo kuri iki Cyumweru tariki ya 17 Mutarama 2021, mu mudugudu wa Kingara, mu kagari ka Mununu, mu murenge wa Fumbwe, mu karere ka Rwamagana, urubyiruko rwibumbiye muri koperative “Haguruka dukore Fumbwe” rworora amafi mu Kiyaga cya Muhazi, rwatunguwe no kubyuka bagasanga amafi yose bororaga agera ku bihumbi icumi yapfuye. Muri aka Kagari habarizwa koperative y’abaturage 18 basanzwe bororera amafi mu Kiyaga cya Muhazi. Perezida wa Koperative Haguruka Dukore Fumbwe, Musengamana Aimable yabwiye IGIHE ko kugeza ubu bataramenya icyishe amafi yabo ngo kuko yari agejeje igihe cyiza cyo…
SOMA INKURUCoovid-19 ikomeje kwiyongera ku buryo buteye inkeke- MINISANTE
Kuva mu ntangiriro z’ukwezi k’Ukuboza hagiye hagaragara imibare idasanzwe y’abandura ndetse n’abahitanwa na COVID-19, Minisiteri y’Ubuzima “MINISANTE” yemeza ko icyo cyorezo kimaze kugira ubukana buteye inkeke mu Gihugu hose. Abaturage barasabwa kutirara kuko icyorezo kigihari ndetse bigaragara ko imibare y’abandura yikubye inshuro enye. Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 16 Mutarama 2021, Minisiteri y’Ubuzima ikaba yatangaje ko habonetse abarwayi bashya 277 b’icyorezo cya COVID-19 batumye umubare w’abamaze gutahurwaho icyo cyorezo ugera ku 10,850 barimo abakirwaye 3,517 n’abamaze kubura ubuzima 140 barimo babiri bapfuye mu masaha 24 ashize. Abapfuye ni abagabo…
SOMA INKURUGATSIBO: Imibereho y’abangavu batewe inda iteye inkenke
Kuba ku rwego rw’igihugu haratangajwe ko mu Rwanda mu mwaka wa 2019, abana 23.544 batewe inda batarageza imyaka y’ubukure, mu gihe mu mwaka wa 2019-2020 abana basambanyijwe ari 4.264, ni muri urwo rwego haganirijwe abangavu banyuranye bo mu karere ka Gatsibo bahohotewe bamwe bikabaviramo no guterwa inda, hagamijwe kurebe ubuzima babayemo . Bamwe muri bo bitabaye ngombwa gutangaza amazina yabo kubw’umutekano wabo, batangaje ko nyuma yo guterwa inda banasambanyijwe, ababyeyi babo babatereranye ndetse bakabashinja uburaya kandi mu by’ukuri babarahohotewe. Uretse gutereranwa, aba bangavu batangaje ko kubera imyumvire y’ababyeyi babo badahabwa…
SOMA INKURURDF yashenguwe n’urupfu rw’umusirikare w’u Rwanda
Ubuyobozi bw’Ingabo z’u Rwanda (RDF) bwatangaje ko bwashenguwe n’urupfu rw’umusirikare w’u Rwanda waguye mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye bwo kubungabunga amahoro muri Centrafrique “MINUSCA”. Urupfu rw’uwo musirikare w’u Rwanda rwatangajwe nyuma y’igitero cyagabwe ku ngabo ziri mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye, bikozwe n’ihuriro ry’inyeshyamba, mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu tariki 13 Mutarama 2020. Minisiteri y’Ingabo mu Rwanda yatangaje ko RDF yihanganishije ibikuye ku mutima, umuryango wa nyakwigendera waguye mu butumwa bw’amahoro. Minisiteri y’ingabo yashimangiye ko Ingabo z’u Rwanda ziri mu butumwa bwo kubungabunga amahoro zitazacika intege mu gucunga umutekano no…
SOMA INKURURwamagana: Arashinjwa kwica no gukomeretsa bikomeye
Urwego rw’Igihugu Rushinzwe Ubugenzacyaha “RIB” rwatangaje ko mu ijoro ryakeye ryo kuwa 11 Mutarama 2021, rwataye muri yombi Semana Emmanuel ukurikiranyweho icyaha cyo kwica Rumanzi Egide, akanakomeretsa bikomeye umubyeyi we Mukakalisa Annonciata. Aya mahano yabereye mu mudugudu w’Umurinzi, uherereye mu murenge wa Munyiginya, mu karere ka Rwamagana mu Ntara y’Iburasirazuba. RIB yatangaje ko ikomeje iperereza kugira ngo hamenyekane icyatumye icyo cyaha gikorwa, ndetse n’abandi bose bakigizemo uruhare. RIB yemeje ko Semana afungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Kigabiro mu gihe iperereza rikomeje. Abagize umuryango wahohotewe bavuga ko Semana wafunzwe yakoze…
SOMA INKURUIburasirazuba: Hari abayobozi batungwa agatoki mu kubohoza ubutaka
ImiriUmubitsi w’impapuro mpamo z’ubutaka mu Ntara y’Iburasirazuba, Muvara Pothin, avuga ko bamwe mu bayobozi mu nzego z’ibanze bagira uruhare mu gutuma abaturage babohoza ubutaka bwa Leta ndetse na bo ngo harimo ababwibarujeho. Abitangaje mu gihe guhera tariki ya 31 Ukuboza 2020, ubutaka budafite abo bubaruyeho bwasubijwe leta mu gihe hagitegerejwe ba nyirabwo. Mu Ntara y’Iburasirazuba ubutaka budafite abo bubaruyeho burenga ibihumbi 261 kuri miliyoni zisaga 2 n’ibihumbi 18 z’ubutaka bwose bwabaruwe muri iyi Ntara bingana na 13%. Umubitsi w’impapuro mpamo z’ubutaka mu Ntara y’Iburasirazuba, Muvara Pothin, avuga ko muri ubwo…
SOMA INKURUYiyemeje guhangana n’abapfobya Jenoside yakorewe abatutsi
Umwanditsi w’ibitabo Mukagasana Yolande n’abandi bantu babungabunga amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 bashinze umuryango bise “Fondation Yolande Mukagasana” ufite intego zinyuranye zijyanye no kurwanya ihakana n’ipfobya ndetse n’ingengabitekerezo ya Jenoside. “Fondation Yolande Mukagasana” izanita ku kwimakaza ibikorwa by’ubugeni bitandukanye bijyanye n’amateka ya Jenoside, birimo ibinyuze mu ndirimbo, ikinamico na filime. Yolande Mukagasana ni we muyobozi mukuru w’uyu muryango, ndetse yanagize uruhare mu ishingwa ryawo. Yasobanuye ko yagize iki gitekerezo mu rwego rwo gutanga umusansu mu guhangana n’abapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi. Yagize ati “Ingengabitekerezo ya Jenoside yakorewe Abatutsi iracyagaragara…
SOMA INKURURuhango: Ukora ku rwego rwa Dasso yatawe muri yombi
Ku Cyumweru tariki 10 Mutarama 2021, mu murenge wa Ruhango, akagali ka Munini, mu mudugudu wa Gaseke, hafashwe umugabo w’imyaka 37 wo mu Karere ka Ruhango wakoraga mu rwego rw’umutekano ‘DASSO’ yatawe muri yombi akekwaho icyaha cyo gusambanya umwana, mu bihe bitandukanye amufatiranye. Uwo mwana akekwaho gusambanya afite imyaka 17, akaba ari umwe mu rubyiruko rw’abakorerabushake bafasha abaturarwanda kwirinda no gukumira Covid-19. Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), Dr Murangira B. Thierry, yemereye IGIHE ko uwo mugabo yafashwe, akaba afungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Ruhango mu gihe hagikorwa iperereza. Yasabye…
SOMA INKURURwanda: Umubare w’abandura n’abicwa na Covid-19 ukomeje kuzamuka
Kuri iki Cyumweru tariki 10 Mutarama 2021, Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko abantu bashya banduye Covid-19 barimo 125 babonetse i Kigali, Musanze habonetse 15, Rubavu ni 11, Nyagatare ni 6, Huye ni 4, Rusizi ni 3, Rulindo ni 2, Nyanza ni 1, Nyamasheke ni 1 na Bugesera ni 1. Abarwayi babonetse kuri iki cyumweru batumye umubare w’abamaze kwandura bose mu Rwanda uba 9630. Hakize abarwayi 18 bituma umubare w’abamaze gukira iyi ndwara bose baba 6974 naho abakirwaye ni 2536. Uyu munsi kandi abantu babiri bishwe na Covid-19 mu Rwanda, barimo umugore…
SOMA INKURU