Umukobwa w’Umwirabura w’imyaka 16, Ma’Khia Bryant, yarasiwe n’abapolisi mu Murwa mukuru wa Leta ya Ohio, Columbus, muri Leta zunze Ubumwe za Amerika, ahita apfa. BBC yatangaje ko uwo mwana yarashwe nyuma yo kugaragara afashe icyuma mu ntoki asatira ahari hahagaze itsinda ry’abandi bakobwa basakuzaga bavuga ko agiye kugitera umwe muri bo, polisi igerageje kumuhagarika arabyanga. Urupfu rw’uyu mwana rwabaye mu masaha make Derek Chauvin wahoze ari umupolisi muri Minneapolis ahamijwe urupfu rwa George Floyd, ibintu byatangaga icyizere ko haba hagiye kuboneka umucyo ku mpfu za hato na hato zikorwa n’abapolisi…
SOMA INKURUAuthor: umuringanews
Icyo Sena ivuga ku rugendo rw’ubumwe n’ubwiyunge mu Rwanda
Inteko Rusange ya Sena yashimye intambwe u Rwanda rumaze gutera mu bwiyunge bw’Abanyarwanda nyuma yo kugezwaho raporo ku bushakashatsi ku gipimo cy’ubumwe n’ubwiyunge, n’iy’isuzuma rya ‘Ndi Umunyarwanda’ byo muri 2020. Iyo raporo ya Komisiyo y’Igihugu y’Ubumwe n’Ubwiyunge (NURC) yagejejwe ku Basenateri ku wa Gatatu tariki ya 21 Mata 2021, igaragaza ko intambwe y’ubwiyunge mu Rwanda igeze kuri 94.7% nk’uko byagaragaye mu bushakashatsi bwakozwe mu mwaka wa 2020. Ni mu gihe ibipimo bigaragaza ko intambwe y’ubwiyunge mu Rwanda ikomeje kuzamuka ugereranyije n’uko byari bimeze mu mwaka wa 2010 aho byari kuri…
SOMA INKURUIcyamukijije guhohotera umugore we cyamuteje imbere
Hirya no hino mu gihugu n’akarere ka Rulindo kadasigaye haboneka ihohoterwa rikorerwa mu ngo by’umwihariko iryibasira abagore, akaba ari muri urwo rwego hifashishijwe abagabo bamenye ingaruka zo guhohotera uwo bashakanye hagamijwe kugira inama bagenzi babo. Nkubito Alphonse utuye mu mudugudu wa Nyarubuye, akagari ka Kajevuba, umurenge wa Ntarabana, yatanze ubuhamya bw’uko yabanye n’umugore we Nyirarukundo imyaka 9 mu makimbirane. Yagize ati “Maze imyaka 13 nshatse umugore, ariko ndababwiza ukuri muri iyo myaka yose twayibayemo mu makimbirane, muhohotera ku mutungo nawe akananirwa kubyihanganira umuriro ugahora waka mu rugo rwacu. Byageze igihe…
SOMA INKURUU Rwanda rugiye gushyikiriza raporo yarwo Ubufaransa
Minisitiri w’Ubutabera akaba n’Intumwa Nkuru ya Leta, Johnston Busingye, yavuze ko u Rwanda rugiye gushyikiriza u Bufaransa raporo yarwo ku ruhare iki gihugu cyagize muri Jenoside yakorewe Abatutsi. Yabitangarije RBA kuri uyu wa 19 Mata 2021 nyuma y’amasaha make hasohowe Raporo y’u Rwanda ku ruhare rw’u Bufaransa muri Jenoside yakorewe Abatutsi. Iyo Raporo yakozwe kuva mu 2017 yagaragaje ko “u Bufaransa bwari buzi umugambi w’itegurwa rya Jenoside guhera mu 1990”. Minisitiri Busingye yavuze ko u Rwanda n’u Bufaransa byagiranye umubano w’igihe kirekire ndetse no mu gihe rwanyuraga mu mateka mabi…
SOMA INKURUIntara yibasiwe na Covid-19 cyane kurusha ahandi
Icyorezo cya Covid-19 gikomeje gukaza umurego aho kuri iyi nshuro cyibasiye Intara y’Amajyepfo ndetse Ikigo cy’igihugu gishinzwe Ubuzima, RBC kikaba cyatangaje ko 85% bya Coronavirus mu gihugu hose ariho iri guturuka. Umuyobozi Mukuru wa RBC, Dr. Sabin Nsanzimana, yatangaje ko Covid-19 muri iyi ntara yazamutse ku kigero cya 5% aribyo byatumye bohereza itsinda ry’abaganga rimaze ibyumweru birenga bibiri, kugira ngo ritange ubwunganizi ndetse rinakore ibishoboka ngo icyorezo kigabanuke. Yongeyeho ati “Imibare dufite uyu munsi ni uko 85% y’ikibazo cya Covid-19 igihugu cyose gifite, uyu munsi wa none kiri guturuka mu…
SOMA INKURUBwa mbere indege yagurukijwe mu kirere cy’undi mubumbe
Indege itagira umupilote yiswe “Ingenuity” iherutse koherezwa kuri Mars n’Ikigo cy’Abanyamerika gikorera Ubushakashatsi mu Isanzure, NASA, yagurukijwe mu kirere cy’uwo mubumbe bwa mbere. BBC yatangaje ko iyo ndege yagurutse igihe kitageze ku munota ariko abashakashatsi ba NASA babyinnye intsinzi kuko ni ubwa mbere indege yagurutswa mu kirere cy’undi mubumbe utari Isi. Umuyobozi ushinzwe Umushinga w’ubwo bushakashatsi iyo ndege irimo, MiMi Aug, ni we wabanje gutera akaruru k’ibyishimo hejuru ati “Birabaye”; na bagenzi be bari bugufi bakoma amashyi ubwo amashusho yazaga ku Isi abereka ko indege yagurutse. Aug yagize ati “Ubu…
SOMA INKURUIngabo z’u Rwanda zambitswe imidali y’ishimwe
Kuri uyu wa kane tariki 15 Mata 2021, Perezida wa Repubulika ya Centrafrique Prof. Faustin Archange Touadera, yambitse imidali y’ishimwe Ingabo z’u Rwanda ziri mu butumwa bwo kubungabunga amahoro bw’Umuryango w’Abibumbye muri icyo Gihugu “MINUSCA”. Uyu muhango ukaba witabiriwe n’abayobozi muri Guverinoma batandukanye ndetse n’abandi banyacyubahiro. Ni ibirori byabereye ku Biro by’Umukuru w’Igihugu “Palais de la Renaissance” biherereye mu Murwa Mukuru, i Bangui. Umuyobozi wa Batayo ya Rwanbatt7 yambitswe umudali wagenewe Umugaba w’Ingabo (Grade de Commandeur), abasirikare bakuru bahabwa imidali yabagenewe (Grade d’Officiers), ba suzofisiye bahabwa iyabagenewe (Grade de Chevalier)…
SOMA INKURUHahishuwe ibiba nyirabayazana mu kuzamura ubwandu bwa Covid-19
Umuyobozi w’Ikigo gishinzwe Ubuzima mu Rwanda RBC, Dr Sabin Nsanzimana, avuga ko kuba ahantu h’imfungane (mu nzu no mu modoka) mu gihe abantu baba bahunga ubukonje n’imvura, ngo bishobora kongera ibyago byo kwanduzanya Covid-19. Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima (OMS) na ryo rikavuga ko hari benshi biraye barenga ku mabwiriza yo kwirinda Covid-19 bageze ahantu hahurira abantu benshi. Mu mabwiriza yo kwirinda Covid-19 abantu bahabwa n’inzego z’ubuzima harimo gufungura amadirishya y’inzu n’imodoka kugira ngo umuyaga ushobore kwinjira no gutwara virusi ya Covid-19 (Coronavirus) itarinjira mu muntu. Ibi ariko hari…
SOMA INKURUThe Ben mu marushanwa arenze muri Uganda
Indirimbo ‘This is Love’ ya Rema Namakula na The Ben iri guhatana mu byiciro bibiri by’ibihembo ‘Zzina Awards’ bitangwa na radiyo ikomeye muri Uganda ‘Galaxy FM’. Byitezwe ko ibihembo bya ‘Zzina Awards’ bizatangwa tariki 30 Mata 2021 binyuze kuri iyi radiyo ndetse n’imbuga nkoranyambaga zayo. Amatora y’abahatanira ibi bihembo bari mu byiciro 18, arakomeje kugeza tariki 28 Mata, aho narangira abagize akanama nkemurampaka bazateranya amajwi hanyuma hatoranywemo abatsinze. Indirimbo ‘This is love’ ya Rema Namakula na The Ben iri mu ziri guhatanira ibihembo birenze kimwe muri ‘Zzina Awards’, yatoranyijwe mu…
SOMA INKURUMunyenyezi ukekwaho gukora Jenoside yakorewe abatutsi yoherejwe mu Rwanda
Munyenyezi Béatrice ukekwaho uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 yoherejwe mu Rwanda kugira ngo agezwe imbere y’ubutabera ku byo akurikiranyweho. Biteganyijwe ko Munyenyezi agezwa mu Rwanda ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 16 Mata 2021. Munyenyezi yahungiye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu 2003 aho yageze asaba ubuhungiro avuga ko ari impunzi ya politiki. Nyuma y’imyaka 10 ahawe ubwenegihugu, ku wa 21 Gashyantare 2013 yarabwambuwe nyuma y’uko Urukiko rwo mu Mujyi wa Manchester muri Leta ya New Hampshire rumuhamije ibyaha byo kugira uruhare muri Jenoside…
SOMA INKURU