Ubushinjacyaha bw’u Bufaransa bwasabye ko Hategekimana Philippe ushinjwa ibyaha bya Jenoside n’ibyibasiye inyokomuntu yakoreye mu Rwanda mu 1994, yagezwa imbere y’ubutabera akabibazwa. Hategekimana wari uzwi cyane ku izina rya Biguma, yari Umuyobozi muri gendarmerie ya Komini Ntyazo yari muri Perefegitura ya Butare, ubwo Jenoside yabaga. Ashinjwa kugira uruhare mu bwicanyi bw’Abatutsi bwakorewe muri iyo Komini no mu duce tuyegereye muri Mata 1994, ndetse akivugana na Nyagasaza Narcisse wari umuyobozi wayo. Hategekimana kandi ashinjwa uruhare mu bwicanyi bwabereye ku misozi ya Nyamure na Nyamugari n’utundi duce twa Nyanza, twaguyemo Abatutsi babarirwa…
SOMA INKURUAuthor: umuringanews
Ibya Dr Kayumba Christopher biri kujyenda bihindura isura
Dr Kayumba Christopher, wahoze ari umwarimu w’itangazamakuru muri Kaminuza akaba n’Umusesenguzi mu bya Politiki washimwaga na benshi, yakuwe mu nzu yakodeshaga yakoreragamo ibikorwa bye bishingiye ku ihuriro rya politiki aherutse gushinga, ari naho yari afite ibiro yatangiragamo serivisi z’ubujyanama n’ubushakashatsi zishingiye kuri sosiyete yashinze. Dr Kayumba ni umugabo wubatse izina rikomeye mu itangazamakuru ry’u Rwanda binyuze ku busesenguzi akora no mu kuba yaramaze igihe kinini ari umwarimu muri Kaminuza y’u Rwanda mu Ishami ry’Itangazamakuru n’Itumanaho. Gusa mu minsi mike ishize, izina rye ryakunze guhuzwa n’inkuru zivuga ku myitwarire ye nyuma…
SOMA INKURUIcyegeranyo cy’uko Covid-19 ihagaze mu Rwanda no ku isi
Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko kuri uyu wa Kane tarlki ya 14 Mata 2021, abantu 211 ari bo bakize icyorezo cya COVID-19 batuma abamaze gukira bose bagera ku 21,805 bangana na 91.8% by’Abarwayi bamaze gutahurwa mu Rwanda kugeza ubu. Uyu munsi nanone habonetse abarwayi bashya 72 b’icyorezo cya COVID-19 batumye umubare w’abamaze gutahurwaho icyo cyorezo ugera ku 23,744 bamaze kuboneka mu bipimo 1,243,409 byafashwe guhera muri Werurwe 2020, bikaba birimo ibipimo 6,289 byafashwe mu masaha 24 ashize. Abarwayi bashya barimo abo mu Karere ka Nyamagabe 18, Nyaruguru 8, Huye 8, Nyanza 7, Rwamagana 6, Umujyi wa Kigali 6, …
SOMA INKURUBPR yibutse abayikoreraga bishwe muri Jenoside yakorewe abatutsi
Banki y’Abaturage y’u Rwanda, BPR Plc, yibutse abari abakozi bayo bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, imurika urukuta ruriho amazina ya 33 babashije kumenyekana. Uru rukuta rwubatse ku cyicaro gikuru cy’iyi banki mu Mujyi wa Kigali. Rwanditseho amazina y’abakozi bayo babashije kumenyekana ko bazize Jenoside yakorewe Abatutsi bakorerega mu gihugu hose. Umuyobozi ushinzwe ubucuruzi muri iyi banki, Mugisha Shema Xavier, yavuze ko uru rukuta rwashyizweho mu guha agaciro abazize Jenoside yakorewe Abatutsi no mu guharanira ko batazibagirana. Ati “Nk’ibindi bigo twabuze abantu benshi, haba abakozi n’imiryango. Buri mwaka dufata umwanya…
SOMA INKURUImpamvu ikigo nyafurika gishinzwe kurwanya indwara cyahagaritse inkingo za AstraZeneca
Umuyobozi w’Ikigo Nyafurika gishinzwe Kurwanya Indwara “CDC”, John Nkengasong yatangarije Financial Times ko hafashwe icyemezo cyo guhagarika kugura inkingo za AstraZeneca zikorerwa mu Buhinde, kubera uburyo ubu bigoye kuzibona, ahubwo bari mu biganiro byo kugura iza Johnson & Johnson zitangwaho dose imwe umuntu akaba akingiwe byuzuye. Uyu muyobozi yakomeje yemeza ko ntaho bihuriye n’ibibazo zavuzweho byo kuvura kw’amaraso ko ahubwo ari ukwanga guhangana na gahunda ya Covax igamije gufasha ibihugu bikennye kubona inkingo. Yavuze ko muri Covax hazakoreshwa inkingo nyinshi za AstraZeneca kandi zizazanwa ahanini muri Afurika, bityo ko batakomeza…
SOMA INKURUAbamaze kugaragaraho ingengabitekerezo ya Jenoside yakorewe abatutsi kuva icyunamo cyatangira
Buri mwaka iyo Abanyarwanda n’abatuye Isi bitegura cyangwa binjiye mu bikorwa byo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi, hirya no hino mu gihugu hakunze kugaragara abantu bakora ibikorwa biganisha ku ngengabitekerezo ya Jenoside. Polisi y’Igihugu yatangaje ko mu minsi itatu ishize hatangiye ibikorwa byo kwibuka ku nshuro ya 27 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, nibura abantu 18 bamaze gufatwa n’inzego zibishinzwe bakurikiranyweho ibyaha bifitanye isano n’ingengabitekerezo ya Jenoside yakorewe abatutsi. Umuvugizi wa Polisi y’Igihugu, CP John Bosco Kabera yabwiye RBA, ko kuva ku wa Gatatu tariki 7 Mata ubwo hatangiraga ibikorwa byo…
SOMA INKURUUko abakuru b’ibihugu bakiriye urupfu rw’igikomangoma Philip
Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu tariki 9 Mata 2021, ni bwo Ingoro y’Ubwami bw’u Bwongereza, Buckingham Palace, yatangaje ko igikomangoma Philip w’imyaka 99 wari umugabo w’Umwamikazi w’icyo gihugu yitabarutse. Nyuma y’iyi nkuru y’inshamugongo abakurub’ibihugu batandukanye barimo uw’u Burusiya, Vladimir Putin na Joe Biden wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, bihanganishije Umwamikazi w’u Bwongereza, Elizabeth II, wapfushije umugabo we. Perezida Joe Biden yafashe mu mugongo Umwamikazi Elizabeth, ashima ibikorwa by’ubutwari byakozwe n’umugabo we uhereye ku rugamba yarwanye mu ntambara ya kabiri y’Isi kugera ku myaka 73 yamaze iruhande rw’Umwamikazi.…
SOMA INKURUKuba hari abatanga ubuhamya ni ubutwari bw’ingabo za FPR- Murangira
Perezida wa Ibuka mu Busuwisi, Murangira César yatangaje ko kuba hari abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi babasha gutanga ubuhamya, babikesha ubutwari bw’ingabo za FPR Inkotanyi zabarokoye zigahagarika na Jenoside. Yabitangaje mu muhango wo kwibuka ku nshuro ya 27 Jenoside yakorewe Abatutsi, wabereye mu ngoro y’ibiro by’umuryango mpuzamahanga (Loni) i Genève mu Busuwisi. Uwo muhango witabiriwe na Tatiana Vlovaya, Umuyobozi mukuru w’ibiro by’Umuryango w’Abibumbye i Géneve na Ambasaderi Marie Chantal Rwakazina, uhagarariye u Rwanda mu Busuwisi no mu biro bya Loni i Genève . Habanje umuhango wo gushyira indabo ku rwibutso rwa…
SOMA INKURUIcyihishe inyuma y’ukwiyongera ku batubahiriza amabwiriza yo kwirinda Covid-19
Kuri iki cyumweru taliki 4 Mata 2021 Abakiristu bizihije umunsi mukuru wa Pasika, abarenze ku mabwiriza yo kwirinda Covid-19 cyane cyane abafatiwe mu bikorwa byo kwinezeza no kunywa inzoga binyuranyije n’amabwiriza wariyongeye. Abantu 147 bafashwe barenze ku mabwiriza yo kwirinda Covid-19 higanjemo abafatiwe mu bikorwa byo kunywa ibisindisha biturutse ku byishimo by’Umunsi Mukuru wa Pasika wizihizwa n’Abakiristu batari bake. Mu bafashwe barenze ku mabwiriza yo kwirinda Covid-19, umubare munini ni abafatiwe mu karere ka Musanze bagera kuri 79 mu gihe mu yindi minsi imibare yari yaratangiye kugabanyuka kuko rimwe na…
SOMA INKURUUmubare w’abandura Covid-19 wongeye kuzamuka, dore agace yiganjemo cyane
Itangazo rya Minisante ryo kuri uyu wa 4 Mata 2021, ryerekana ko abarwayi bashya biganjemo abakuwe mu Majyepfo y’u Rwanda. Mu Karere ka Huye hasanzwe 90, Gisagara [75], Ruhango [23], Nyaruguru [18], Nyanza [8], Umujyi wa Kigali [7], Nyamagabe [6], Bugesera [5], Rwamagana [2], Rusizi [2] mu gihe Uturere twa Rubavu, Rutsiro na Kayonza muri buri gace hasanzwe umurwayi umwe wanduye Coronavirus. Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko abantu 239 banduye Coronavirus mu bipimo 5500 mu gihe abagera kuri 47 bakize iki cyorezo mu masaha 24 yashize. Kuva mu Rwanda haboneka umurwayi…
SOMA INKURU