Kigali: Mu bafatanywe na Jay Polly muri bo 4 bari mu kaga

Nyuma yo gutabwa muri yombi uko ari 12 barimo Umuhanzi Jay Polly bafashwe barenze ku mabwiriza yo kwirinda Covid19 bakanafatanwa urumogi, Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha “RIB”, rwatangaje ko bane muri aba bafashwe bapimwe bagasanga bafite urumogi mu maraso yabo ruri ku gipimo cyo hejuru. Jay Polly na bagenzi be bafatanywe Dr.Murangira B Thierry Umuvugizi w’Umusigire wa RIB yabwiye Itangazamakuru ko iri suzuma ryakozwe mu rwego rwo gukusanya ibimenyetso bizifashishwa mu gukora dosiye, rikaba ryarakozwe na Rwanda Forensic Laboratory. Yagize ati “Uko ari 12 bose boherejwe gupimwa muri Rwanda Forensic Laboratory, ibipimo…

SOMA INKURU

Abakinnyi ba Rayon Sports bashyiriweho agahimbazamusyi kadasanzwe

Mu gihe Shampiyona y’Umupira w’Amaguru mu Rwanda ibura iminsi mike ngo isubukurwe, ubuyobozi bwa SKOL Rwanda bwashyizeho agahimbazamusyi ka miliyoni 17 Frw ku bakinnyi ba Rayon Sports mu gihe bakwitwara neza. Kuva byatangazwa ko shampiyona y’umupira w’amaguru igiye gusubukurwa, Rayon Sports ni imwe mu makipe yagaragaje ko ifite inyota yo gutwara igikombe. Kugeza ubu iyi kipe ifatanyije n’umuterankunga mukuru wayo Skol Rwanda, imaze kugura abakinnyi mpuzamahanga bakomeye barimo Muhire Kevin, Héritier Luvumbu Nzinga na Junior Bayanho Aubyang. Usibye gufatanya kugura abakinnyi, umuterankunga w’iyi kipe yambara ubururu n’umweru yamaze kwemeza agahimbazamusyi…

SOMA INKURU

Uko ubusumbane mu itangwa ry’inkingo ku isi bwifashe

Mu bantu barenga miliyari imwe bamaze guterwa inkingo ku Isi, umwe muri bane ni ukomoka mu bihugu bikize, mu gihe umwe muri 500 ari we ukomoka mu bihugu bikiri mu nzira y’amajyambere. Ni ingingo iteye impungenge kuko n’ubwo mu bihugu n’uduce 207 bimaze gutererwamo inkingo, ahenshi usanga zaratewe abantu bake cyane ugereranyije n’abatuye mu gihugu, mu gihe ahandi usanga nta rukingo na rumwe rurahatangwa, nko mu bihugu birimo u Burundi, Tanzania, Tchad, Madagascar, Burkina Faso, Centrafrique, Eritrea, Koreya ya Ruguru, Haiti, Samoa, Kiribati na Vanuatu. Ni mu gihe 58% by’inkingo…

SOMA INKURU

Rwanda: Gen Ibingira na Lt Gen (Rtd) Muhire barafunze

Gen Fred Ibingira na Lt Gen (Rtd) Charles Muhire muri uku kwezi bafungiwe muri Gereza za Gisirikare mu bihe bitandukanye bakurikiranyweho kurenga ku mabwiriza yo kwirinda Covid-19. The New Times yatangaje ko Gen Ibingira usanzwe ari Umugaba Mukuru w’Inkeragutabara na Lt Gen (Rtd) Muhire wigeze kuba Umugaba Mukuru w’Ingabo zirwanira mu Kirere ariko akaza gusezererwa mu ngabo mu 2014 bombi bafunzwe. Amakuru avuga ko Gen Ibingira yatawe muri yombi tariki ya 7 Mata nyuma y’aho bigaragariye ko yagerageje gukoresha umuhango wo gusaba mu Ntara y’Amajyepfo mu karere ka Huye, mu…

SOMA INKURU

Jabana: Abafite VIH SIDA bagizweho ingaruka na Covid-19 bagenewe ubufasha

Muri ibi bihe isi n’u Rwanda rudasigaye byibasiwe n’icyorezo cya Covid-19, inzego zinyuranye z’abaturage zagezweho n’ingaruka z’iki cyorezo, ariko bigeze ku bafite virusi itera SIDA batishoboye kandi bafata imiti biba ibindi biturutse ku kubura ibiribwa byanaboneka bikaba ari bike, bikaba byarabaye ikibazo gikomeye kuko iyo ufata imiti atabonye  ibiribwa nayo ubwayo iramuzahaza.  Ibi byagarutsweho n’abagenerwabikorwa b’umuryango utari uwa leta wita ku mibereho y’abaturage, ubukungu n’iterambere  “Community Socio-Economic Development Initiatives CSDI” watewe inkunga na AHF Rwanda, ubwo bashyikirizwaga inkunga y’ibiribwa, ibikoresho by’isuku n’ibyo kwirinda COVID-19, ku wa 17 Mata 2021. Iyonkunga…

SOMA INKURU

Sobanukirwa n’urugamba rwo kubaho bwa kabiri kwa Afurika rwatangijwe na Lambert

Umuyobozi w’intambara ya mbere y’ubukungu bw’Afurika igamije ukwigenga kwa Afurika mu bukungu  Bwana Charles N. Lambert yatangije ibikorwa bigamije ukuvuka gushya kwa Afurika kuzwi kandi ku izina rya Afurika yongeye kubaho binyuze muri gahunda nshya y’ubukungu izwi nka  “Compassionate Capitalism”. Lambert avuga ko Afurika yavutse bwa mbere ubwo yabonaga ubwigenge ariko ko kuri iyi nshuro ikeneye kongera kuvuka bwa kabiri. Kuvuka bwa kabiri Lambert avuga ko bizashyiraho uburyo bwo kumenya Abanyafurika abo aribo mu gihe bidashingiye ku ngaruka z’abakoloni. Kuvuka bwa kabiri kwa Afurika nibyo bizashyiraho igishushanyo mbonera cy’iterambere ry’abaturage.…

SOMA INKURU

Abemera kwiyandikishaho imitungo y’abandi baraburirwa

Mu kiganiro cyaciye kuri Televiziyo Rwanda cyari kigamije kuvuga ku kurwanya ruswa n’akarengane, Umuvunyi Mukuru Nirere Madeleine yibukije abantu ko abemera kwiyandikishaho imitungo y’abandi ari ikwirahuriraho umuriro. Umuvunyi Mukuru Nirere Madeleine, yaburiye abantu bemera kwandikwaho imitungo itari iyabo, avuga ko baba bari kwishyira mu mazi abira kuko bishobora kubagiraho ingaruka mu gihe batazi neza inkomoko y’iyo mitungo. Hakunze kumvikana kenshi abantu bandikwaho imitungo y’abandi, bigakorwa na ba rusahurira mu nduru bashaka guhisha uburyo babonyemo iyo mitungo akenshi buba bunyuranyije n’amategeko cyangwa se ari umutungo wa Leta warigishijwe. Ati “Abantu batekereza…

SOMA INKURU

Kabila yagarutse mu murwa mukuru nyuma yo kuvugwaho byinshi

Joseph Kabila wahoze ari Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yasubiye i Kinshasa kuri uyu wa Gatanu tariki ya 23 Mata mu gitondo, nyuma yo kumara igihe kinini mu rwuri rwe i Kashamata muri Lubumbashi. Kuva tariki 18 Ukuboza 2020 Joseph Kabila yari amaze hafi amezi ane hanze y’umurwa mukuru Kinshasa. Ni ibintu byakunze kutavugwaho rumwe bamwe bakeka ko bituruka ku makimbirane ari hagati y’impuzamashyaka ye n’iy’uwamusimbuye ku butegetsi Felix Tshisekedi. Mu minsi ishize yagiye i Dubai abonana n’igikomangoma cyaho , ahava akomereza rwihishwa i Harare muri Zimbabwe aho…

SOMA INKURU

USA: Joe Biden akoze amateka mu bayoboye bose iki gihugu cy’igihangage

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika Joe Biden kuri uyu wa Gatandatu yabaye uwa mbere mu bayoboye iki gihugu, wemeje ko ubwicanyi bwakorewe Abanya-Armenia muri 1915 ari Jenoside. Inkuru dukesha The Gaurdian igaragaza ko ubu bwicanyi bwabaye muri 1915 ubwo Abanya-Turikiya babarizwaga mu cyiswe Ottoman bashinje abakristu b’Abanya-Armenia ubugambanyi nyuma yo gutsindwa bikomeye n’ingabo z’u Burusiya. Icyo gihe ibihumbi by’Abanya-Armenia byarishwe abandi nabo bicwa n’inzara n’inyota kubera koherezwa mu butayu. Ubu bwicanyi bwabaye mu minsi ya nyuma y’ubwami bwa Ottoman (Empire Ottoman), ubu bwami bwaje guhinduka Turikiya yo muri iki…

SOMA INKURU

Ibibazo byagejejweho Minisitiri Gatabazi mu Ntara y’Iburasirazuba

Kuri uyu wa Gatatu tariki 21 Mata 2021, nibwo  Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Gatabazi Jean Marie Vianney yatangiye urugendo rw’iminsi itatu mu Ntara y’Iburasirazuba aho ari gusura uturere dutandukanye. Mu Karere ka Kayonza uyu muyobozi yasuye imirima y’abaturage bo mu Murenge wa Ndego ahari ubutaka burenga hegitari 200 bwahujwe buhingwaho ibigori ndetse binateganyijwe ko hazakorerwa ibikorwa byo kuhira, ariko bamugejejeho ikibazo cy’ingutu bahuye nacyo. Muri uyu Murenge wa Ndego ahahujwe ubutaka burenga hegitari 200 hari ikibazo cya nkongwa yatangiye kumunga ibigori bitaranakura ku buryo buteye inkenke. Abaturage banyuranye batangaje ko batera…

SOMA INKURU