Umuyobozi w’ishami rishinzwe itangazamakuru mu Kigo cy’Igihugu cy’Imiyoborere “RGB”, yatangaje ko yemera itangazamakuru nk’ubutegetsi bwa kane kuko rifite uruhare mu buzima bwa muntu, anemeza ko iry’ibidukikije ari ingenzi ariko riba ryiza iyo abaturage baza ku isonga kandi rikemura ibibazo byabo. Ibi uyu muyobozi yabitangarije mu mahugurwa y’iminsi ibiri yateguwe n’umuryango w’abanyamakuru barengera ibidukikije mu Rwanda “REJ” ku bufatanye n’abaterankunga banyuranye barimo “Internews, Rema,…”, akaba yarasojwe ejo hashize tariki 23 Ugushyingo 2021, akaba yari yahuje abanyamakuru 20 batyaza ubwenge muri gahunda zinyuranye z’ibidukikije. Rushingabigwi yibukije abanyamakuru bari bitabiriye aya mahugurwa ko…
SOMA INKURUAuthor: umuringanews
Uko umunsi wa mbere wo gukingira icyiciro gishya wangeze
Kuri uyu wa kabiri tariki 23 Ugushyingo 2021, u Rwanda rwatangiye gutanga urukingo rwa COVID19 ku ngimbi n’abangavu bari hagati y’imyaka 12 na 18, igikorwa cyatangiriye mu bigo by’amashuri bitatu byo mu Mujyi wa Kigali. Abakingiwe bavuga ko uru rukingo bari barutegereje kuko barwitezeho kubafasha gukomeza ubuzima busanzwe nta mpungenge zo guhitanwa na COVID19. Mu masaha yo ku manywa mu rwunge rw’amashuri rwa Gahanga ya mbere, urujya n’uruza rwari rwose, ingimbi n’abangavu bitabiriye kwikingiza COVID19 bafite amafishi mu ntoki zabo nyuma yo gusinyirwa n’ababyeyi babo babemerera guhabwa urukingo. Uretse urwunge…
SOMA INKURUImpamvu y’uruzinduko rwa Louise Mushikiwabo i Roma kwa Papa
Mu ntangiriro z’iki cyumweru nibwo Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Ibihugu bivuga Igifaransa “OIF”, Louise Mushikiwabo yakiriwe n’Umushumba Mukuru wa Kiliziya Gatolika ku Isi, Papa Francis i Vatican, hakaba hari hagamijwe gushaka ubufatanye mu guha ubufasha abaturage ba Haiti na Liban. Ibi bihugu bisanzwe ari ibinyamuryango bya OIF muri iyi minsi byugarijwe n’ibibazo bikomeye bijyanye n’ubukungu, imibereho myiza y’abaturage na Politiki. Abinyujije kuri Twitter, Louise Mushikiwabo yashimiye Papa Francis wamuhaye umwanya wo kuganira, avuga ko ari umugabo urangwa n’ubumuntu ndetse amusabira umugisha ku Mana. Si ubwa mbere Louise Mushikiwabo agiriye uruzinduko i…
SOMA INKURUDore inshingano Minisitire Gatabazi yahaye Nyobozi na njyanama nshya by’uturere
Kuri uyu wa Kabiri tariki ya 23 Ugushyingo 2021, ubwo Minisitiri Gatabazi yatangizaga amahugurwa ahuriwemo n’abajyanama 459 baherutse gutorerwa kwinjira mu nama njyanama z’uturere 27, aho buri karere hatowe abajyanama 17 bavuyemo komite nyobozi z’uturere na biro ziyobora njyanama, yabasabye gushyira umuturage ku isonga. Aya mahugurwa ari kubera mu ishuri rya Polisi rya Gishari riherereye mu Karere ka Rwamagana bikaba biteganyijwe ko azasozwa tariki ya 29 Ugushyingo 2021. Minisitiri Gatabazi yavuze ko aya mahugurwa yateguwe kugira ngo aba bayobozi basobanurirwe imiyoborere y’u Rwanda ndetse buri umwe asobanurirwe inshingano ze kugira…
SOMA INKURUUko gahunda nshya y’ibimoteri ihagaze mu kubungabunga ibidukikije
Buri munsi toni zirenga 500 z’imyanda ziva mu mujyi wa Kigali, amasoko, amaduka, ingo ndetse n’amashuri aribyo bifite uruhare runini mu gutanga uwo mwanda, ndetse aho abatari bake babona imodoka zirirwa zitunda uwo mwanda bibaza aho ushyirwa ndetse niba nta n’ingaruka bigira ku bidukikije. Ariko iki kibazo kibazwa n’abatari bake, leta ntiyakirengagije kuko kugeza ubu imaze gushyiraho uburyo bushya bw’ibimoteri bigezweho bikoresha ikoranabuhanga, aho imyanda ibora itandukanywa n’itabora bityo bikorohereza n’abashinzwe kubyaza umusaruro iyo myanda, aho kuri aho bimenwa nta ngaruka bikigira ku bidukikije nk’uko byahoze kera, aho wasangaga ahamenwa…
SOMA INKURUNyuma yo koswa igitutu n’abaturage yasubije ubutegetsi
Kuri iki Cyumweru tariki 21 Ugushyingo 2021, nibwo Gen Abdel Fattah al-Burhan yasubije ubutegetsi Abdalla Hamdok yari aherutse guhirika ku mwanya wa Minisitiri w’Intebe, bombi bakaba bashyize umukono ku masezerano y’amahoro. Aya masezerano kandi yatumye ubutegetsi busubira mu maboko y’abasivile ndetse n’abayobozi bari bafunzwe ubwo ubutegetsi bwa Hamdok bwahirikwaga barafungurwa. Nyuma yo gusubizwa ubutegetsi, Hamdok yasabye abaturage ba Sudani gutahiriza umugozi umwe bakirindi icyashyira igihugu cyabo mu kaga, ahubwo bagaharanira ku giteza imbere. Yakomeje avuga ko Sudani irinzwe n’Imana ko ndetse abaturage b’iki gihugu afite ubushobozi bwo kongera kugisubiza mu…
SOMA INKURUImfungwa zisaga 700 zatorotse zinica umupolisi
Muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo mu Mujyi wa Matadi imfungwa 737 zatorotse gereza, zica umwe mu bapolisi bageragezaga kuzitangira. Amakuru dukesha BBC avuga ko izi mfungwa zatorokeshejwe n’abantu babiri bitwaje intwaro bateye gereza zari zifungiyemo bakayifungura. Abagera kuri 300 muri izi mfungwa ngo bahise basatira abapolisi bari batangiye kurasa mu kirere babambura intwaro ndetse banicamo umwe. Ubuyobozi bw’iyi gereza bwatangaje ko yari ifungiyemo abagera kuri 737 nubwo isanganywe ubushobozi bwo kwakira abantu 150. Source: BBC
SOMA INKURUKarongi: Icyafashije imiryango 617 kuva mu makimbirane
Mu karere ka Karongi gaherereye mu Ntara y’Uburengerazuba habarurwaga imiryango 1012 yari ifitanye amakimbirane, muri yo 617 yavuye mu makimbirane ubu ibanye neza, bikaba byaragezweho hifashishijwe Inshuti z’umuryango n’abunzi bakorera muri aka karere. Yankurije Immacullée wo muri aka karere ka Karongi, mu murenge wa Murundi n’umugabo we Munyampundu Evariste, bahoze babana mu makimbirane ariko baje gufashwa bayavamo. Nyuma yo kuganirizwa n’inshuti z’umuryango, Munyampundu yavuze ko yasanze ibyo yakoreraga umugore we byo gukoresha umutungo w’urugo batabyumvikanyeho, kumukubita no kutamufasha imirimo ari ihohoterwa. Ati “Ubu mfata ishoka nkagenda ngatema igiti nkacyasa, mfata…
SOMA INKURUIkibazo cyagarutsweho mu nama Nkuru y’Igihugu y’abana ya 15
Mu nama Nkuru y’Igihugu y’abana ya 15, abana basabye inzego zitandukanye kongera imbaraga mu kurwanya amakimbirane yo mu miryango no kurwanya ihohoterwa rikorerwa abana kuko ngo ari intandaro y’ibibazo bikomeye bibangamiye ejo habo heza. Ikibazo cy’amakimbirane mu miryango ni kimwe mu biza ku isonga mu bibangamiye uburere n’ahazaza heza h’umwana, nk’uko ababyeyi ubwabo babigaragaza. Abana basobanura ko byinshi mu bibazo biri mu miryango yabo binabakurikirana kugeza bamwe bigiriye mu buzima bwo ku muhanda. Abashoboye kwiga na bwo ngo bakomeza kugira ibibazo by’imitekerereze ari yo mpamvu basaba inzego bireba kugira icyo…
SOMA INKURUIcyiciro gishya cy’abaturarwanda kigiye gukingirwa covid-19
U Rwanda rukomeje gushyira ingufu mu ngamba zo guhangana na covid-19, ni muri urwo rwego guhera kuri uyu wa kabiri tariki 22 Ugushyingo 2021, Minisiteri y’Ubuzima itangiza igikorwa cyo gukingira ikindi cyiciro cy’abanyarwanda cyigizwe n’ingimbi n’abangavu cyari cyarahejwe muri iyi gahunda. Nk’ uko MINISANTE ibitangaza, gahunda yo kugeza inkingo za Covid-19 ku ngimbi n’abangavu, ni ukuvuga kuva ku bafite imyaka 12 izatangira kuri uyu wa Kabiri, itangirizwe mu Mujyu wa Kigali. Uko izagenda igezwa mu tundi turere Minisiteri y’Ubuzinma izakomeza kubimenyekanisha. Itangazo rya MINISANTE rishimangira ko mu rwego rwo gukomeza…
SOMA INKURU