Ambasade y’u Bushinwa muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) yasabye Abashinwa bari mu Burasirazuba bw’iki gihugu, kuvayo mu maguru mashya nyuma y’ubwicanyi bwakorewe bamwe muri bo. Ubu busabe bwatanzwe nyuma y’uko hari ibikorwa by’ubugizi bwa nabi bimaze iminsi bikorerwa Abashinwa, aho bamwe bishwe, abandi bakamburwa ndetse bakanashimutwa. Abibasirwa ni abakora mu mishinga y’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro muri icyo gihugu. U Bushinwa bwasabye abaherereye mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, iy’Amajyepfo na Ituri kuhava mu maguru mashya. Ubwanditsi@umuringanews.com
SOMA INKURUAuthor: umuringanews
Intego u Rwanda rwihaye mu guhangana na VIH SIDA
U Rwanda rwihaye intego yo kuba mu mwaka wa 2030, 95% by’abafite virusi itera SIDA bazaba bazi uko bahagaze, 95% by’abipimishije bagasanga baranduye bazaba bafata imiti igabanya ubukana bwa virusi itera SIDA ndetse 95% byabo bazaba bageze ku rwego rwo kutanduza. Minisitiri w’Ubuzima Dr Daniel Ngamije yatangaje ko izi ntego u Rwanda rwiyemeje kugeraho atari inzozi, ashingiye ku byagezweho mu rugamba rwo guhashya Virus itera SIDA. Ibi Minisitire w’Ubuzima akaba yabitangaje ku munsi mpuzamahanga ngarukamwaka wo kurwanya SIDA uba tariki 1 Ukuboza, ukaba wabereye mu karere ka nyagatare, uyu mwaka…
SOMA INKURUU Bufaransa bwisubiyeho ku cyemezo bwari bwafatiye Afurika y’Epfo
U Bufaransa bwatangaje ko guhera kuri uyu wa Gatandatu buzafungurira amarembo abagenzi baturutse mu bihugu byo muri Afurika y’Amajyepfo, nyuma y’iminsi ingendo zihagaritswe kubera ubwoko bushya bwa Covid-19 bwiswe Omicron. Abagenzi bazemererwa kwinjira mu Bufaransa baturutse muri icyo gice bagomba gupimwa Covid-19 bakigera mu Bufaransa, byagaragara ko nta Covid-19 bafite bakajya mu kato k’iminsi irindwi. Mu gihe umugenzi asanzwemo Covid-19, azajya ajya mu kato k’iminsi icumi nkuko byatangajwe n’umuvugizi wa Guverinoma, Gabriel Attal. U Bufaransa ni kimwe mu bihugu byinshi byafashe umwanzuro wo guhagarika ingendo zibihuza n’ibihugu byo muri Afurika…
SOMA INKURUParike y’Akagera yakiriye inkura 30 z’umweru
Kuri uyu wa Mbere, Pariki y’Akagera yakiriye inkura z’umweru 30 zaturutse muri Afurika y’Epfo, zikaba zaje ziyongera ku zindi nkura 26 z’umukara zari zisanzwe muri iyi pariki y’igihugu y’Akagera. Urwego rushinzwe iterambere mu Rwanda, RDB rwo ruvuga ko izi nkura zitezweho kongera amadovise ava mu bukerarugendo. Izi nkura zivuye muri Afurika y’Epfo mu cyanya gikomye cya Phinda kugira ngo zigere mu Rwanda byasabye amasaha 40, bihwanye n’ibirometero ibihumbi 3,400 kugira ngo zigere muri pariki y’Akagera. Zigeze mu Rwanda ku mpano ibintu byagizwemo uruhare n’inzego zitandukanye zirimo ubuyobozi bw’icyanya gikomye cya…
SOMA INKURUPerezida Kagame yihanangirije abayobozi bahora mu nama zidashira
Perezida Paul Kagame yihanangirije abayobozi basiragiza abaturage aho kubakemurira ibibazo ku gihe, abasaba kugabanya inama za hato na hato kuko ari imwe mu ntandaro z’iyo mikorere mibi. ibi umukuru w’igihugu yabigarutseho kuri uyu wa mbere ubwo yasozaga amahugurwa y’abayobozi b’inzego z’ibanze. Abagize inama Njyanama z’uturere 27 n’Umujyi wa Kigali ndetse na ba guverineri b’Intara, nibo bari bamaze icyumweru bahabwa amahugurwa ku miyoborere n’imikorere ikwiye kubaranga muri manda y’imyaka 5 y’abagize Njyanama z’uturere 27 baherutse gutorwa. Perezida Kagame yabasabye guhora iteka bazirikana icyizere bagiriwe n’abaturage bakihatira gukemura ibibazo byabo, abibutsa ko…
SOMA INKURUMusanze:Ababyeyi barishimira koroherezwa konsa mu gihe bari mu mahugurwa
Mu gihe hashize igihe kitari gito bamwe mu babyeyi bonsa bahura n’imbogamizi ndetse n’ibibazo bitandukanye mu gihe boherejwe mu butumwa bw’akazi mu ntara cyangwa hanze y’igihugu kubwo kubura uko bonsa abana babo, barishimira koroherezwa mu kazi kabo. Ibi ni ibyatanganjwe mu isozwa ry’amahugurwa y’abanyamakuru baturuka mu bitangazamakuru bitandukanye yabaye mu cyumweru gishize mu karere ka Musanze, mu ntara y’amajyaruguru. Niamahugurwa yateguwe n’umuryango w’abanyamakuru baharanira amahoro “PAX PRESS” ku bufatanye na FOJO MEDIA INSTITUTE muri gahunda y’imyaka itanu yo kongerera abanyamakuru ubumenyi mu kwandika no gutangaza inkuru. Bamwe mu babyeyi bonsa…
SOMA INKURUAmarangamutima y’abagenerwabikorwa b’Imbuto Foundation
Abagenerwabikorwa b’Umuryango Imbuto Foundation cyane cyane urubyiruko, barashimira uyu muryango wabubakiye umusingi ukomeye w’ubuzima bwabo ubu bakaba bamaze kwiyubaka ndetse baranatangiye kuba umusemburo w’impinduka nziza mu muryango nyarwanda. Ibyo barabivuga mu gihe Umuryango Imbuto Foundation washinzwe na Madamu Jeannette Kagame wizihiza isabukuru y’imyaka 20 umaze uvutse. Ku myaka 28 y’amavuko, Nayituriki Sylvain afite impamyabumenyi y’icyiciro cya gatatu cya Kaminuza, yakuye muri Southern New Hampshire University yo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Avuga ko ageze mu mwaka wa kabiri w’amashuri yisumbuye icyizere cy’ahazaza cyari kimaze kuyoyoka, ariko Umuryango Imbuto Foundation…
SOMA INKURUUmushyikirano 2021 wamaze kwemezwa na gahunda nshya zizawuranga
Inama Ngarukamwaka y’Umushyikirano byemejwe ko izaba mu Ukuboza 2021, bikaba biteganyijwe ko iyi nama izabera mu nyubako ya Kigali Convention Centre ku wa 20-21 Ukuboza 2021. Iyi nama isubukuwe nyuma y’uko iyo mu mwaka wa 2020 yasubitswe biturutse ku bwiyongere bwa COVID-19 bwari mu gihugu. Inama y’Umushyikirano ya 2021 izitabirwa n’abayobozi batandukanye muri Guverinoma, abagize Inteko Ishinga Amategeko, Abanyarwanda bari mu Rwanda n’abari mu bihugu by’amahanga, abanyamakuru n’abandi. Mu bindi bikorwa biteganyijwe muri uyu Mushyikirano, ni uko abayobozi bakuru mu nzego za Leta bazasinya Imihigo. Inama y’Umushyikirano igiye kuba mu…
SOMA INKURUIngamba nshya n’umuburo ku bwoko bushya bwa covid-19
Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Ubuzima (RBC) cyatanze umuburo wo kwirinda ku banyarwanda nyuma y’uko muri Afurika y’Epfo habonetse ubwoko bushya bwa Covid-19 yihinduranya. Ubu bwoko bushya bwiswe B.1.1.529 bwabonetse i Pretoria, gusa hari impungenge ko bwaba batangiye gukwirakwira hirya no hino ku Isi. Inzobere mu buvuzi bw’ibyorezo zagaragaje ko ubwo bwoko ari bubi cyane mu miterere kandi ko bufite ubushobozi bwo kwihinduranya cyane kurusha ubundi bwoko bwa Covid-19 bwari buhari. Ibyo bivuze ko kubushakira urukingo cyangwa imiti na byo bigoye. Kuri uyu wa Gatanu muri Afurika y’Epfo hateganyijwe inama y’inzobere z’Umuryango…
SOMA INKURUAbashinwa babiri bishwe mu gihe umubare utaramenyekana waburiwe irengero
Abashinwa babiri bishwe mu gihe umubare w’abantu bataramenyekana na wo washimuswe n’abarwanyi b’umutwe wa CODECO mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ahantu hakorerwa ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro. Abayobozi bo muri ako gace batangaje ko hari abantu babiri bishwe ndetse ko ari abaturage b’u Bushinwa. Baguye mu gitero cyagabwe ku wa Gatatu mu gihe abandi baburiwe irengero. Bashinja CODECO, umwe mu mitwe yitwaje intwaro ibarizwa muri ako gace ko ariwo wakigabye. Iki gitero cyabereye mu gace ka Djugu muri Ituri aho abo Bashinwa bakorera ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro. Umuvugizi w’Ingabo za…
SOMA INKURU