Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, ruri mu iperereza kuri Dr Sabin Nsanzimana ku byaha bitaratangazwa nyuma y’uko uyu wari umuyobozi w’ Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuzima, RBC, ahagaritswe by’agateganyo. Ku gicamunsi cyo ku wa Kabiri tariki 7 Ukuboza 2021 nibwo Dr Nsanzimana yahagaritswe nk’uko bigaragazwa n’itangazo ryaturutse mu Biro bya Minisitiri w’Intebe. Umuvugizi wa RIB, Dr Murangira B. Thierry, yemereye itangazamakuru ko iperereza ryatangiye gukorwa kuri Dr. Sabin Nsanzimana ariko ntiyatangaje ibyaha uyu muyobozi akurikiranyweho ku bw’impamvu yise iz’iperereza. RBC ni kimwe mu bigo binini mu rwego rw’ubuzima mu Rwanda. Gifite Diviziyo…
SOMA INKURUAuthor: umuringanews
Hatowe itegeko ryemerera abahuje ibitsina kubana mu buryo bwemewe
Inteko Ishinga Amategeko ya Chile kuri uyu wa Kabiri yatoye itegeko ryemerera ababana bahuje ibitsina gusezerana byemewe n’amategeko. Iri tegeko rishya ryemerera ababana bahuje ibitsina kuba barera abana batari ababo bakabiyandikishaho mu mategeko. Umushinga w’iryo tegeko washyigikiwe na Perezida Sebastián Piñera nubwo bamwe mu Ihuriro rye barinenze cyane. Guhera mu 2015 muri Chile bemereraga abaryamana bahuje ibitsina kuba babana ariko ntabwo bari bemerewe gusezerana imbere y’amategeko. Chile ibaye kimwe mu bihugu bike byo muri Amerika y’Amajyepfo byemeye ukubana kw’abahuje ibitsina. Ibindi byemeje iryo tegeko birimo Argentine, Brésil, Colombia, Costa Rica,…
SOMA INKURUUSA yihanangirije u Burusiya ko bibaye ngombwa yabufatira imyanzuro ikomeye
Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Joe Biden yaganiriye na mugenzi we w’u Burusiya, Vladimir Putin ko igihugu cye gihangayikishijwe n’ingabo z’u Burusiya ku mipaka ya Ukraine, avuga ko bishobora gutuma Amerika ifata imyanzuro ikomeye. U Burusiya bumaze iminsi buvuga ko nta gahunda yo gutera Ukraine bufite, mu gihe cyose icyo gihugu kitazahitamo kwinjira mu muryango wa NATO uhuza igisirikare cy’ibihugu byo mu Majyaruguru ya Atlantique. Itangazo ryashyizwe hanze n’ibiro bya Perezida wa Amerika nyuma y’inama, rivuga ko Biden yihanangirije Putin kutavogera ubusugire bwa Ukraine kuko byateza umwuka mubi.…
SOMA INKURU2020: Covid-19 yazamuye umubare w’abicwa na malaliya
Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima, OMS, ryatangaje ko ibibazo bifitanye isano n’icyorezo cya Covid-19 byatumye impfu za malaria ziyongera ndetse ko iyo hatagira igikorwa hakiri kare ibintu byari kurushaho kuba bibi. Mu 2020 habonetse abantu barwaye malaria bagera kuri miliyoni 241 ku Isi hose biyongereyeho miliyoni 14 ugereranyije n’uko byari bihagaze mu mwaka wabanje ndetse abagera ku bihumbi 627 bahitanwa na yo. Aba biyongereyeho ibihumbi 69 ugereranyije n’uko byari bihagaza mu 2019. Hafi kimwe cya gatatu cy’izo mpfu cyatewe n’imbogamizi mu kwirinda, gusuzuma no kuvura iyi ndwara mu bihe…
SOMA INKURUCOVID-19 yahungabanyije bikomeye gahunda yo gufatira amafunguro ku ishuri
Gahunda yo kugaburira abana ku mashuri izwi nka “School feeding” yatangijwe na Leta y’u Rwanda mu mwaka wa 2014, ariko kuva yatangira gushyirwa mu bikorwa yagiye ihura n’imbogamizi zinyuranye, ariko covid-19 ije iwukoma mu nkokora nk’uko bigaragara mu bigo by’amashuri yisumbuye biherereye mu murenge wa Nduba, akarere ka Gasabo, mu mujyi wa Kigali. Amikoro make imbogamizi ikomeye kuri gahunda yo kugaburira abanyeshuri Umuyobozi w’ikigo cy’amashuri cya Groupe Scolaire Gatunga, Habimana Mitatu Osée yatangaje ko ibibazo by’ingutu bibangamiye gahunda yo kugaburira abanyeshuri saa sita ari ukudatanga amafaranga yagenewe iki gikorwa ku…
SOMA INKURURotary Club ntiyasigaye muri gahunda yo kubungabunga ibidukikije
Umuryango Rotary Club Kigali Mont Jali wifatanyije n’abaturage bo mu karere ka Kayonza mu murenge wa Rwinkwavu gutera ibiti 2000 mu kurwanya isuri ikunze kwibasira aka gace. Ni ibikorwa byakozwe kuri iki Cyumweru tariki ya 5 Ukuboza 2021, mu mudugudu wa Rwinkwavu mu kagari ka Nkondo ubwo haterwaga ibiti 2000 by’inturusu mu kurengera ibidukikije no gusoza Umunsi Mpuzamahanga wahariwe Ubukorerabushake. Uyu muhango witabiriwe n’abayobozi barimo Umuyobozi wa Rotary mu Rwanda, Dr Manirere Jean d’Amour; Umunyamabanga wa District 9150 u Rwanda rubarizwamo, Rugera Jeannette n’abandi bayobozi b’amashami ya Rotary muri Gasabo…
SOMA INKURUIkigega cyo kurihira abarimu kaminuza kiratanga icyizere
Umuyobozi w’Umushinga ‘Menya’ mu Kigo Nyafurika gishinzwe guteza imbere Ubumenyi bushingiye ku Mibare (AIMS), Dr Herine Otieno, yatangaje ko hamaze kuboneka inkunga ya miliyoni 80 Frw, agenewe Ikigega cyo gufasha abarimu kwiga kaminuza cyatangijwe. Yabivuze kuri uyu wa 5 Ukuboza 2021, ubwo hatangwaga ibihembo ku barimu b’indashyikirwa mu masomo ya Siyansi n’Imibare, abayobozi b’ibigo by’amashuri n’abahagarariye uburezi mu turere dukorana na AIMS. Abagera ku 150 ni bo bahembwe ibirimo mudasobwa na tablet. Dr Otieno yavuze ko hari icyizere cy’uko intego AIMS yari ifite ku wa 18 Ugushyingo 2021, hatangizwa ubukangurambaga…
SOMA INKURUHabonetse uburyo bushya bwo kuboneza urubyaro ku bagabo
Umushakashatsi wo mu Budage, Rebecca Weiss yavumbuye uburyo bushya yise ‘COSO’ bushobora kujya bwifashishwa n’abagabo mu kuboneza urubyaro ku bagabo. Kugeza ubu kuboneza urubyaro bifatwa nk’inshingano z’abagore hirya no hino ku Isi, kuko uretse agakingirizo, ubundi buryo bwo kuboneza urubyaro ku bagabo bitari ibya burundu byasaga nk’ibidashoboka. Ibyo bigira ingaruka ku miryango y’abagore bananiwe uburyo busanzwe bwo kuboneza urubyaro bugezweho bitewe n’imiterere y’umubiri wabo. Impamvu ni uko abagabo bamwe batinya kujya kuboneza urubyaro kuko biba bivuze ko batazongera kubyara. Byatumye Rebecca Weiss, umunyeshuri muri Kaminuza ya Munich mu Budage agira…
SOMA INKURUNyuma y’imyaka 16 ari ku butegetsi yasezeweho mu cyubahiro
Chancelière w’u Budage, Angela Merkel yasezeweho mu muhango wa gisirikare mbere y’iminsi mike ngo ave ku butegetsi amazeho imyaka 16. Merkel azegura mu cyumweru gitaha aho biteganyijwe ko azasimburwa na Olaf Scholz wari umwungirije ndetse akaba na Minisitiri w’Imari. Olaf Scholz uyobora Ishyaka rya SPD mu Budage biteganyijwe ko azarahirira inshinga nshya nyuma yo guhabwa uburenganzira n’Inteko Ishinga Amategeko y’iki gihugu. Umuhango wo gusezera Angela Dorothea Merkel wiswe “Großer Zapfenstreich” wabaye ku wa Kane, tariki ya 2 Ukuboza 2021. Wizihijwe hacurangwa indirimbo zitandukanye zirimo izo mu myaka yo hambere ahagana…
SOMA INKURUUSA: Perezida Joe Biden ntakozwa ibya guma mu rugo
Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Joe Biden, yatangaje ko nubwo imibare y’abandura icyorezo cya Covid-19 ikomeje kwiyongera, hakiyongeraho ubwoko bushya bwa Omicron bwamaze kugera muri Amerika, nta kizatuma Guma mu Rugo isubizwaho. Ibi Biden yabitangaje nyuma y’uko ibipimo bigaragaza ko Abanyamerika bandura Covid-19 baziyongera mu bihe by’iminsi mikuru yo gusoza umwaka. Ibi bikaba bishobora kugirwamo uruhare rufatika n’ubwoko bushya bwa Covid-19 buzwi nka Omicron, bivugwa ko bwihinduranya cyane bityo bukagira ubushobozi bwo kwandura vuba. Byatumye bamwe mu Banyamerika bagira impungenge ko ingamba zikomeye nka Guma mu Rugo zishobora…
SOMA INKURU