Urubyiruko rusaga 500 mu itorero ry’iminsi umunani

Minisiteri y’urubyiruko n’umuco yahamagariye urubyiruko gukomeza kurangwa n’indangagaciro na kirazira by’umuco Nyarwanda kandi bitabira gukoresha ikoranabuhanga mu iterambere ry’Igihugu. Ibi byatangarijwe mu kigo cy’ubutore cya Nkumba mu karere ka Burera, aho urubyiruko rusaga 550 batangira Itorero ry’inkomezamihigo. Urubyiruko ruhagarariye abandi baherutse gutorwa mu nzego z’urubyiruko baturutse mu turere 30 tw’Igihugu, nibo batangiye Itorero ry’inkomezamihigo mu kigo cy’ubutore cya Nkumba mu karere ka Burera. Ni itorero ry’iminsi 8 ryateguwe na Minisiteri y’urubyiruko n’umuco ifatanyije na Minisiteri y’Ubumwe by’Abanyarwanda n’inshingano y’uburere Mboneragihugu, hamwe n’abandi bafatanyabikorwa bafite ishingano yo gutoza urubyiruko hagamijwe gufasha…

SOMA INKURU

Ibyasabwe Njyanama y’akarere ka Gisagara

Ubwo hasozwaga umwiherero w’iminsi ibiri waberaga mu karere ka Muhanga, wigiraga hamwe ibigomba kwitabwaho mu gushyigikira gahunda za Leta zigamije guteza imbere imibereho myiza y’abaturage,  Minisitiri Gatabazi Jean Marie Vianney, yibukije abajyanama mu Nama Njyanama y’akarere ka Gisagara ko bagomba kwirinda ibyatuma batagera ku byo bemereye abaturage. Yagize ati “Mufite amahirwe menshi mu kuba mwaragiriwe icyizere n’abaturage bakabatuma kubakorera. Aya mahirwe mufite si aya buri wese ahubwo ni uko mubifitiye ubushobozi. Muyakoreshe mugamije gusimbuka ibizashaka kubabuza kugera kubyo mwatumwe n’abaturage kugira ngo mubashe kubavana mu bukene. Nimubikora muzaba mubashije kubibagezaho…

SOMA INKURU

U Rwanda ntirukozwa abamagana Johnston Busingye nk’uruhagarariye mu Bwongereza

Guverinoma y’u Rwanda yamaganye ibitangazamakuru n’abadepite bakomeje gusaba ko Johnston Busingye wahoze ari Minisitiri w’Ubutabera w’u Rwanda atemerwa nka Ambasaderi warwo mu Bwongereza kubera uruhare yagize mu ifatwa rya Paul Rusesabagina. Muri Nzeri 2021 ni bwo Leta y’u Rwanda yatangaje ko Johnston Busingye wari umaze imyaka umunani ari Minisitiri w’Ubutabera yagizwe Ambasaderi mu Bwongereza. Nyuma y’amezi asaga ane ibi bitangajwe, umwe mu bagize Inteko Ishinga Amategeko y’u Bwongereza, Chris Bryant, yasabye ko Guverinoma y’iki gihugu itakwemera kwakira Busingye nka Ambasaderi uhagarariye u Rwanda ngo kuko yagize uruhare mu ‘ishimutwa’ rya…

SOMA INKURU

U Burusiya bukomeje kotswa igitutu n’amahanga

Leta Zunze Ubumwe za Amerika zasabye u Burusiya kuvana ingabo zabwo ku mupaka wa Ukraine cyangwa bugafatirwa ibihano bikakaye n’ibihugu by’ibihangange bibarizwa muri G7. Ibyo gufatira ibihano u Burusiya byatangajwe n’umuyobozi wari uhagarariye Amerika mu nama yahuje ba Minisitiri b’Ububanyi n’Amahanga bo mu bihugu byo muri G7 birimo Amerika, Canada, u Bwongereza, u Bufaransa, u Butaliyani ndetse n’u Buyapani. Aba ba minisitiri bavuze ko intero ari imwe ku kurengera Ukraine imaze igihe iterwa ubwoba n’u Burusiya bwashyize ingabo zirenga ibihumbi 100 hafi y’umupaka uhuza ibi bihugu byombi nyuma y’uko isabye…

SOMA INKURU

Abanyamabanga nshingwabikorwa 92 b’utugali bashyikirijwe mudasobwa

Kuri uyu wa gatandatu tariki 11 Ukuboza 2021, mu murenge wa Kitabi Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Gatabazi Jean Marie Vianney, yashyikirije mudasobwa Abanyamabanga Nshingwabikorwa b’utugari 92 tugize akarere ka Nyamagabe. Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Masagara mu Murenge wa Musange, Gatete Emmanuel yavuze ko izo mudasobwa zigiye kubafasha kwihutisha serivisi batanga. Ati “Ubundi twandikaga mu makarine, ariko ubu ngubu icyo bigiye kudufasha bigiye gutuma abaturage bacu tubaha serivisi zitandukanye haba mu kurangiza imanza kuko dusigaye tuzirangiza hifashishijwe ikoranabuhanga. Tukaba dushima ubuyobozi bw’Igihugu bwatugeneye mudasobwa nk’igikoresho cy’akazi.” Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Nyamugali mu…

SOMA INKURU

Ubuhamya bw’abafite virusi itera SIDA bahinduye ubuzima

Ubwo hatangizwaga ubukangurambaga  mu Mujyi wa Kigali kuri virusi itera SIDA buzamara igihe cy’amezi atatu kuri uyu gatanu tariki 10 Ukuboza 2021,  bamwe mu bagize Urugaga Nyarwanda rw’Abafite virusi itera SIDA “RRP+” batangaza  intambwe bagezeho babikesha gufata imiti neza no kumva inama z’abaganga. Abafite virusi itera SIDA icyizere cy’ubuzima ni cyose Mujawayezu Cecille wiyemerera ko yahoze ari indaya ahahoze ari Sodoma ubu ni Marembo ya 2 akaza kwanduriramo virusi itera SIDA, yemeza ko ubu ameze neza kandi yahinduye ubuzima, ndetse agira uruhare mu bukangurambaga bwo gufasha abari mu buzima nk’ubwo…

SOMA INKURU

Abakobwa bafite ubumuga bw’uruhu baratabarizwa k’ubw’ihohoterwa bakorerwa

Mu bukangurambaga bw’iminsi 16 ku ihohoterwa rishingiye ku gitsina, umuryango w’abafite ubumuga bw’uruhu mu Rwanda uratabariza abakobwa bafite ubu bumuga ko bahohoterwa n’abantu batandukanye babashakamo umuti. Uyu muryango ukaba wasabye Leta n’imiryango itari iya Leta ko babashyiriraho umwihariko kuko bo bahura n’ihohoterwa rirenze iry’abandi. Umuyobozi w’ishyirahamwe ry’abafite ubumuga bw’uruhu mu Rwanda Hakizimana Nicodème, yatangaje ko abakobwa bavukanye ubu bumuga bagihura n’ihohoterwa bakorerwa n’ababasambanya bababwira ko batera amashaba. Yagize ati “Ihohoterwa rishingiye ku gitsina rirahari kuko hari ubuhamya butangwa n’ababikorerwa, hari ababasambanya bababwira ko nyine nibasambana bishobora kuzabakiza indwara cyangwa bishobora…

SOMA INKURU

Ihohoterwa ribera mu bipangu rikagirwa ubwiru riramaganwa

Umuryango uharanira iterambere ridaheza no kurinda abanyantege nke ihohoterwa, ‘Federation Handicap International  “Humanity&Inclusion” utangaza  ko mu bipangu by’abifite hakorerwa ihohoterwa rikabije ntibimenyekane, bitewe n’uko haba ari mu bipangu ibintu byose bigahora mu bwiru. Uyu muryango uvuga ko wifatanyije n’inzego zitandukanye zishinzwe ubutabera mu bukangurambaga bw’iminsi 16 burimo gukorerwa hirya no hino mu gihugu, bugamije kurwanya ihohoterwa rikorerwa mu ngo ndetse n’impamvu ziritera. Umukozi wa Federation ‘Handicap International’ witwa Umurungi Chantal avuga ko n’ubwo intego y’ubukangurambaga isaba buri wese kudaceceka mu gihe akorewe ihohoterwa cyangwa abonye aho rikorerwa, nta buryo abari…

SOMA INKURU

Hanogejwe uburyo bw’ikoranabuhanga mu gupima ubuziranenge

Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuziranenge (RSB) ku bufatanye n’Ikigo giharanira iterambere ry’Ubucuruzi muri Afurika y’Iburasirazuba (Trademark East Africa, TMEA) ku nkunga ya USAID, batangije uburyo bw’ikoranabuhanga bugiye kujya bwifashishwa n’abacuruzi ndetse n’abandi bose bajyaga bakenera serivisi zitandukanye z’ubuziranenge. Iri koranabuhanga rishya ryiswe Single Window Information for Trade (SWIFT) rizagabanya umwanya byafataga ngo uwatanze ubusabe butandukanye bwa serivisi zijyanye n’ubuziranenge ahabwe igisubizo, aho bizava ku minsi itanu bikaba iminota 20 kandi byose bigakorwa umukiliya atavuye aho ari. Kubaka iri koranabuhanga byatwaye ibihumbi 125 by’amadolari ya Amerika (hafi miliyoni 125 Frw) yatanzwe na USAID.…

SOMA INKURU

Perezida Kagame mu gihugu cy’abaturanyi “Tanzania”

Kuri uyu wa kane tariki 9 Ukuboza 2021, Perezida Paul Kagame yitabiriye  ibirori byo kwizihiza imyaka 60 Tanzania imaze ibonye ubwigenge, byabereye mu Mujyi wa Dar es Salaam. Perezida Kagame akaba yaherukaga gusura Tanzania iki nyakwigendera Dr John Pombe Magufuli akiri ku butegetsi, ubwo yari mu ruzinduko rw’akazi. Tanzania yabonye Ubwigenge mu 1961, nyuma y’igihe yari imaze ikoronizwa n’u Bwongereza.   NIYONZIMA Theogene 

SOMA INKURU