Amamiriyoni y’inkingo za covid-19 yajugunywe

Inzego z’ubuzima muri Nigeria zatangaje ko zamennye inkingo 1.066.214 za Covid-19 zo mu bwoko bwa AstraZeneca bitewe n’uko zamaze kurenza igihe. Izi nkingo zamenwe kuri uyu wa Gatatu. Iki gihugu cyatangaje ko mu kuzihabwa cyashyizweho amananiza menshi n’ibihugu bikize bizikora zibageraho zigiye kurenza igihe. Zamenwe mu kimpoteri giherereye Abuja nyuma y’icyumweru iki gihugu gitangaje ko kitazongera kwakira inkingo gihabwa nk’inkunga nk’uko byatangajwe n’ibinyamakuru bitandukanye. Nubwo zamenwe ariko Nigeria imaze gukingira 2% by’abaturage bayo; miliyoni 13 ni zo zimaze guhabwa doze ya mbere na ho abasaga miliyoni enye nibo bamaze gukingirwa…

SOMA INKURU

REJ ntigarukira mu gutangaza inkuru ku bidukikije gusa, yakoze igikorwa cy’indashyikirwa

Kuwa gatandatu tariki 18 Ukuboza 2021, umuryango w’abanyamakuru barengera ibidukikije mu Rwanda “REJ”, wakoze igikorwa cyishimiwe na benshi cyo gutera ibiti 2000 mu karere ka Kicukiro, mu murenge wa Masaka, mu mudugudu wa Rusheshe aho bimuriye abaturage bari basanzwe batuye mu manegeka, mu bishanga ndetse n’abatagira amacumbi harimo n’abacitse ku icumu batishoboye. Ni igikorwa kitabiriwe n’abagize REJ ari nabo bateguye iki gikorwa, abahagarariye inzego zinyuranye harimo REMA, Ikigo cy’Igihugu cy’amashyamba, akarere ka Kicukiro, umurenge wa Masaka, inzego z’umutekano hamwe n’abagenerwa bikorwa ari bo abaturage baterewe ibiti, bose bakaba bahuriye ku…

SOMA INKURU

Nyanza: Babiri batawe muri yombi bazira ibizamini bya covid-19

Polisi ikorera mu Karere ka Nyanza, ku Cyumweru tariki ya 19 Ukuboza 2021 yafashe Hategekimana Joseph w’imyaka 36 na Uwimana François, bakaba bakurikiranyweho gukoresha ubutumwa buhimbano bugaragaza ko bipimishije icyorezo cya COVID-19. Hategekimana Joseph (wambaye ishati itukura) na Uwimana François (wambaye ishati y’umweru) baravugwaho guhimba ubutumwa bw’ibizamini bya Covid-19 Bafatiwe mu mihango yo gusaba no gukwa mu bukwe bwa Uwimana Joseph bwari bwabereye mu Murenge wa Ntyazo Akagari ka Katarara, Umudugudu wa Gasharu. Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, Superintendent of Police (SP) Theobald Kanamugire yavuze ko bariya bantu bafashwe…

SOMA INKURU

Umuhanda Nyacyonga-Mukoto unyura muri Rulindo ugiye kubakwa

Umuryango Mpuzamahanga w’ibihugu bicukura bikanacuruza Peteroli OPEC, wageneye u Rwanda inguzanyo ya miliyoni 18 z’amadolari ya Amerika (miliyari 18 Frw) azifashishwa mu kubaka umuhanda Nyacyonga-Mukoto unyura mu karere ka Rulindo. Ni amafaranga azatangwa binyuze mu kigega cy’Iterambere Mpuzamahanga cy’Umuryango OPEC. Itangazo OPEC yashyize hanze, ivuga ko uwo muhanda wa kilometero 36 uzoroshya ubuhahirane ku baturage basaga miliyoni 2.8, bigateza imbere ibikorwa by’iterambere birimo ubuhinzi, ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro n’ubukererugendo. Uyu muhanda Perezida Paul Kagame yawemereye abaturage ba Rulindo ubwo yabasuraga mu 2014. Uyu muhanda kandi witezweho guteza imbere ubuhahirane hagati y’u…

SOMA INKURU

Menya abagabanyirijwe igiciro kuri PCR Test

Guverinoma yafashe umwanzuro wo kugabanya ikiguzi cyo kwipimisha Covid-19 hakoreshejwe uburyo bwa PCR, ikiguzi kiva ku mafaranga ibihumbi 47 Frw, aho umuturage azajya atanga ibihumbi 30 Frw ikinyuranyo acyishyurirwe na leta. Ni umwe mu myanzuro yafashwe mu korohereza Abanyarwanda kwipimisha  cyane ko ingamba nshya zo kwirinda Covid-19 zibitegeka. Ni umwanzuro wafashwe mu gihe kandi Virus ya Omicron ikomeje gukaza umurego, ku buryo hari hakenewe uburyo bufasha abantu kwipimisha kenshi gashobora kugira ngo bamenye uko bahagaze. Covid-19 ipimwa mu buryo bubiri, hari ubwa PCR buba bushaka kujya mu mizi ngo burebe…

SOMA INKURU

Musanze: Umukecuru w’imyaka 87 yishwe urw’agashinyaguro

Umukecuru witwa Nyirabikari Thérèse w’imyaka 87 wo mu mudugudu wo Mubwiza, akagari ka Bukinanyana, mu murenge wa Cyuve, mu karere ka Musanze yitabye Imana nyuma yo gukubitwa akanatwikwa. Mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatandatu rishyira ku Cyumweru tariki 19 Ukuboza 2021, ahagana saa saba z’ijoro nibwo hamenyekanye amakuru y’uko uyu mukecuru Nyirabikari yakubiswe akanatwika mu maso no ku mubiri akajugunywa hafi y’aho atuye. Umuhungu we babana mu nzu witwa Ngizwenimana w’imyaka 31, niwe wamusanze hafi y’urugo rwabo. Yahise atabaza kuko uyu mukecuru atari yagashizemo umwuka ajyanwa ku Kigo Nderabuzima…

SOMA INKURU

Minisitiri Gatabazi yaciye amarenga ku bitegereje abanze kwikingiza covid-19

Mu kiganiro n’itangazamakuru cyabaye kuri uyu wa 15 Ukuboza 2021, Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Gatabazi Jean Marie Vianney, yatangaje ko udashaka kwikingiza ari uburenganzira bwe ariko ko nta burenganzira afite bwo gushyira abandi mu byago. Ati “Umuntu afite uburenganzira bwo kutikingiza ariko ntabwo afite uburenganzira bwo kwanduza abandi, nta n’ubwo afite uburenganzira bwo kwiyahura kuko Leta ifite inshingano zo kurengera wa wundi wahitamo icyamugirira nabi, ikamugira inama yo kugira ngo yikingize arengera abandi na we yirinde.” Minisitiri Gatabazi yavuze ko ibikorwa byo gukingira biri kugenda neza, asaba abaturage kurushaho kubyitabira. Minisitiri…

SOMA INKURU

Omicron yageze henshi ahubwo ntibiramenyekana -Dr Tedros

Ubwoko bushya bwa Covid-19 buzwi nka Omicron bumaze kugaragara mu bihugu bigera kuri 77 ku Isi, ariko hari ubwoba ko bushobora kuba bwarageze mu bindi bihugu byinshi, ariko ntibumenyekane kubera ibipimo bicye. Umuyobozi Mukuru w’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima “OMS” Dr Tedros Ghebreyesus, yavuze ko ibihugu bikwiye gukomeza gukaza ingamba zo kwirinda iki cyorezo. Ati “Mu by’ukuri, tumaze kubona ko kwirengagiza iyi virus bitugiraho ingaruka. Nubwo Omicron idatuma umuntu aremba cyane, mu gihe umubare w’abayandura warushaho kwiyongera byagira ingaruka ku nzego z’ubuzima.” Kugera ubu ibihugu byinshi birimo u Butaliyani,…

SOMA INKURU

Sudani y’Epfo ntikozwa ibyo ishinjwa mu gufasha abarwanya ubutegetsi muri Ethiopia

Sudani y’Epfo yahakanye ibyo ishinjwa by’uko itera inkunga umutwe wa TPLF ushaka guhirika ubutegetsi bwa Ethiopia, ivuga ko n’igisirikare cyayo kidafite intwaro zihagije bityo ko itabona izo guha umutwe w’intangondwa urwanya igihugu cy’igituranyi. Ibi byatangajwe na Minisitiri ushinjwe itumanaho muri Sudani y’Epfo, Michael Makuei, nyuma y’uko mu mpera za Ugushyingo ibitangazamakuru byo muri Ethiopia byashyiraga mu majwi iki gihugu ndetse na Sudani nk’ibya mbere bifasha TPLF bitewe inkunga n’ibihugu by’amahanga. Makuei yavuguruje aya makuru avuga ko Perezida Salva Kiir atashyigikira abarwanya Guverinoma ya Ethiopia n’abaturage bayo kuko babaye hafi igihugu…

SOMA INKURU

Ubwoko bushya bwa covid-19 “Omicron” buhangayikishije isi bwagaragaye mu Rwanda

Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko abantu batandatu basanzwemo ubwoko bushya bwa Covid-19 buzwi nka Omicron, nyuma yo gusuzuma byimbitse abagenzi binjira mu gihugu. Abasanzwemo ubu bwoko ni abagenzi ndetse n’abahuye nabo. Ubwoko bwa Omicron bwagaragaye bwa mbere muri Afurika y’Epfo mu Ugushyingo uyu mwaka, amakuru akavuga ko bwihinduranya cyane ku buryo hari impungenge z’ubushobozi bwabwo mu bijyanye no kwandura vuba. Minisiteri y’Ubuzima yaboneyeho gusaba Abanyarwanda bari hejuru y’imyaka 12, gukomeza kwitabira ibikorwa byo kwikingira kuko ari bwo buryo burambye mu kwirinda ubu bwoko bushya bwa Covid-19. Kugeza ubu, abamaze guhabwa dose ya…

SOMA INKURU