Perezida Kagame yageze muri Zambia mu ruzinduko rw’iminsi ibiri

Nyuma y’aho twari twacishijeho inkuru itangaza ko Perezida Paul Kagame ategerejwe mu Mujyi w’Ubukerarugendo wa Livingstone muri Zambia, mu ruzinduko rw’akazi, aho byavugwaga ko aza kuhagera kuri uyu wa Mbere tariki 4 Mata 2022, mu ruzinduko rw’iminsi ibiri, yamaze kuhasesekara. Kuri ubu Perezida Kagame yageze mu murwa mukuru w’ubukerarugendo wa Zambiya, Livingstone , ku Kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Harry Mwaanga Nkumbula akaba yakiriwe na Perezida Hakainde Hichilema wa Zambiya. Ibiro by’Umukuru w’Igihugu, Village Urugwiro bivuga ko abakuru b’ibihugu byombi bagirana ibiganiro bibera mu muhezo, nyuma hagakurikiraho inama z’intumwa zyibihugu byombi.…

SOMA INKURU

Biyemeje kutongera kwishishanya nyuma y’urugendo rw’isanamitima

Abagera kuri 896 barimo abakoze icyaha cya Jenoside yakorewe Abatutsi n’abo biciye bakanabasahura, bamaze amezi atandatu mu rugendo rw’isanamitima mu bumwe n’ubwiyunge, bavuga ko biyemeje kubana neza mu mahoro nta kongera kwishishanya. Babivuze kuri iki Cyumweru tariki ya 3 Mata 2022 ubwo basozaga urugendo rw’isanamitima bamazemo igihe bigishwa gusaba imbabazi no kuzitanga ndetse no kubana neza. Abamaze igihe bahabwa izo nyigisho z’isanamitima ni abo muri Paruwasi ya Mugombwa mu Karere ka Gisagara igizwe n’imirenge ya Mugombwa na Muganza. Hasobanuwe ko muri iyo paruwasi hiciwe Abatutsi benshi ku buryo abakoze Jenoside…

SOMA INKURU

Mu gihugu cy’abaturanyi hakozwe imodoka ikoresha amashanyarazi

Umunyabugeni wo muri Tanzania umenyerewe mu gukora inkuru zishushanyije, Masoud Kipanya yamuritse imodoka ya mbere ikoresha amashanyarazi ikorewe muri icyo gihugu. Kipanya yavuze ko iyi modoka ari igitekerezo cye bwite cyamutwaye amezi 11 ngo gishyirwe mu bikorwa kinasozwe. Iyi modoka ifasha mu kurengera ibidukikije yitwa “Kaypee Motor”, izajya ishyirwa ku muriro amasaha atandatu mbere yo kuyitwara. Nyuma yaho bigaragaye ko ibinyabiziga bikoresha lisansi na mazutu bigira uruhare mu kwangiza ibidukikije, ibihugu byinshi biri gushyira imbaraga mu modoka zikoresha amashanyarazi.   Ange KAYITESI

SOMA INKURU

Isakaro u Rwanda rushaka guca burundu k’ubw’ingaruka zaryo

Amabati ya “Asbestos” yafatwaga nk’ahendutse ku Isi, yatangiye kubakishwa mu Rwanda mu myaka yo hambere akaba yari yiganje ku nyubako za Leta n’iz’amadini n’amatorero, ariko Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Imiturire cyatangaje ko ari ngombwa guca aya mabati kuko agira ingaruka ku buzima bwa muntu bigeze ku kigero cya 72% ndetse cyemeza ko muri Kamena 2023 iyi gahunda izaba yaragezweho ku kigero cy’i 100%. Kuva Leta y’u Rwanda yamenya ko iryo sakaro ryamaze abaturage bo mu bihugu bikize nka Canada ribatera kanseri, yahise itangira urugamba rwo kuyirwanya binyuze mu kuyasimbuza. Kugeza ubu…

SOMA INKURU

Itsinda ry’abaganga b’abapolisi n’abasirikare batanze ubufasha muri Sudani y’Epfo

Itsinda ry’abaganga b’abapolisi n’abasirikare b’u Rwanda bari mu Butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye bwo kubungabunga Amahoro muri Sudani y’Epfo mu Ntara ya Upper Nile mu Gace ka Malakal, batangije ibikorwa byo kuvura ku buntu impunzi zavanywe mu byabo n’intambara. Ni ibikorwa byatangiye ku wa Mbere, tariki ya 28 Werurwe 2022. Bihuje itsinda ry’abapolisi (Rwanda Formed Police Unit RWAFPU-1) rifatanyije na batayo y’abasirikare b’u Rwanda na bo bari mu butumwa bwa Loni ndetse n’imiryango mpuzamahanga yita ku kiremwamuntu. Nyuma yo guhuza imbaraga, izi nzego zose zatangije ubukangurambaga bwo kurwanya indwara zitandura. Umuyobozi w’Itsinda…

SOMA INKURU

Ingaruka z’intambara ya Ukraine mu Rwanda

Guverineri wa Banki Nkuru y’u Rwanda John Rwangombwa avuga ko ingaruka z’ibitero by’u Burusiya kuri Ukraine bitazarangirira ku bindi bihugu ku isi gusa kuko no ku Rwanda izi ngaruka zizarugeraho. Guverineri John Rwangombwa yavuze ko hafi 60% y’ingano igihugu cy’u Rwanda gitumiza hanze ituruka mu bihugu by’u Burusiya na Ukraine, bityo igihugu kigomba gushakisha andi masoko gihahiramo ingano n’ibindi bicuruzwa bikomoka kuri peteroli na gazi. Guverineri John Rwangombwa yabwiye abitabiriye igikorwa cyo kugaragariza uko urwego rw’imari na politiki y’ifaranga bihagaze ko nubwo hari impungenge ku kwiyongera kw’inguzanyo zigomba gukurikiranirwa hafi…

SOMA INKURU

Abadipolomate b’u Burusiya bakomeje kwirukanwa

Ibihugu byinshi byo mu muryango w’Ubumwe bw’u Burayi birimo u Bubiligi, u Buholandi, Ireland kuri uyu wa Kabiri byirukanye abadipolomate b’u Burusiya, bamwe bashinjwa ubutasi. Ni nyuma y’uko umubano w’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi n’u Burusiya ujemo agatotsi kubera intambara iki gihugu cyatangije muri Ukraine, akaba ari igitero gikomeye cyagabwe ku gihugu cy’i Burayi kuva intambara ya kabiri y’Isi yarangira. U Bubiligi bwirukanye abadipolomate 21 b’u Burusiya bashinjwa kuba intasi n’ikibazo ku mutekano wabwo nk’uko Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wabwo, Sophie Wilmes, yabibwiye abadepite. U Buholandi nabwo bwirukanye abadipolomate 17 b’u Burusiya.…

SOMA INKURU

Icyo umwiherero w’abacamanza b’urukiko rw’ikirenga n’ab’urw’ubujurire witezweho

Kuri uyu wa Gatatu tariki 30 Werurwe 2022, abacamanza b’urukiko rw’ikirenga n’ab’urukiko rw’ubujurire n’abandi bakozi  b’urwego rw’ubucamanza mu Rwanda batangiye umwiherero uzamara iminsi itatu. Uyu mwiherero ufite insanganyamatsiko igira iti “insobanurampamo  ry’Itegeko Nshinga n’andi mategeko,ubunararibonye bwo gutegura ingingo z’amategeko no gushingira ku byemezo by’inkiko (imanza zasomwe.” Atangiza uyu mwiherero, Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga Faustin Ntezilyayo yavuze ko wagombaga kuba warabaye mbere ariko ntibyashoboka bitewe n’ubukana bw’ icyorezo cya COVID19. Avuga ko uyu mwiherero uzasigira  uzafasha uru rwego gutunganya neza no kurangiza inshingano zo gutanga ubutabera ruhabwa n’Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u…

SOMA INKURU

Igihugu cy’abaturanyi cyemejwe mu bihugu bize EAC bidasubirwaho

Mu nama y’abakuru b’ibihugu by’Umuryango wa Afurika y’u Burasirazuba “EAC” yabeye kuri uyu wa Kabiri tariki 29 Werurwe 2022, hafashwe umwanzuro w’uko Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo yinjira muri uyu muryango. Ni icyemezo cyatangajwe na Perezida wa Kenya Uhuru Kenyatta ari na we uyoboye Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba muri iki gihe. Kwinjira muri EAC kwa DRC bitumye uyu muryango uhita ugira ibihugu 7 binyamuryango. Ari byo Tanzania, Kenya na Uganda, u Rwanda, Burundi,  Repubulika ya Sudan y’Epfo na Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo. Ufashe abaturage b’ibi bihugu byose bigize umuryango…

SOMA INKURU

CHUK habonetse imibiri y’abishwe muri Jenoside yakorewe abatutsi

Ubuyobozi bw’akarere ka Nyarugenge bwasohoye itangazo rihamagarira abantu baburiye ababo mu bitaro bya Kaminuza bya Kigali (CHUK), muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, kuza kureba niba mu mibiri yahabonetse hari abo bamenyamo. Akarere ka Nyarugenge kavuga ko iyo mibiri igera kuri 89, yabonetse ku itariki 10 Werurwe 2022 mu byobo byacukuwe muri CHUK, ubwo harimo kubakwa inzu nshya zunganira abarwayi, hafi y’ahari uburuhukiro bw’abitabye Imana (Morgue). Itangazo rigira riti “Turasaba ababa bafite ababo bakeka ko bahaguye kuzagera aho iyo mibiri izatunganyirizwa mu Rwunge rw’Amashuri rwa Cyivugiza, ruherereye mu Murenge wa…

SOMA INKURU