Isakaro u Rwanda rushaka guca burundu k’ubw’ingaruka zaryo


Amabati ya “Asbestos” yafatwaga nk’ahendutse ku Isi, yatangiye kubakishwa mu Rwanda mu myaka yo hambere akaba yari yiganje ku nyubako za Leta n’iz’amadini n’amatorero, ariko Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Imiturire cyatangaje ko ari ngombwa guca aya mabati kuko agira ingaruka ku buzima bwa muntu bigeze ku kigero cya 72% ndetse cyemeza ko muri Kamena 2023 iyi gahunda izaba yaragezweho ku kigero cy’i 100%.

Kuva Leta y’u Rwanda yamenya ko iryo sakaro ryamaze abaturage bo mu bihugu bikize nka Canada ribatera kanseri, yahise itangira urugamba rwo kuyirwanya binyuze mu kuyasimbuza.

Kugeza ubu iri sakaro riracyagaragara ku nyubako za Kaminuza y’u Rwanda ishami rya Huye, ku ruganda rw’amazi rwa Kadahokwa rwo muri aka karere n’ahandi.

Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Imiturire ushinzwe gukurikirana imirimo yo guca asbestos Mathias Ntakirutimana, yabwiye RBA ko imirimo yo kuvanaho iri sakaro ku nzu za Leta ikorwa hashingiye ku bushobozi bugenda buboneka.

Mu bushobozi bwabonetse muri iyi ngengo y’imari, mu nyubako za Leta, inzu zizavanwaho asbestos ni metero kare zisaga ibihumbi 83, harimo metero kare ibihumbi 24 zo ku nzu za Kaminuza y’u Rwanda.

Ku wa 8 Kamena 2020 nibwo Kaminuza y’u Rwanda yatangiye ibikorwa byo gusimbuza aya mabati ku nyubako zayo.

Ni imirimo yatangiriye mu Ishami rya Huye ryarangwagamo umubare munini w’inzu zisakaje amabati yo muri ubu bwoko. Iyi kaminuza yavuze ko aya mabati azakurwaho ari ku buso bwa metero kare ibihumbi 38.

Ubuyobozi bw’iyi kaminuza bwatangaje ko iyi gahunda igenda buhoro buhoro ngo biterwa nuko Ikigo cy’Igihugu gishinzwe imiturire gitanga iyi serivisi yo kuvanaho asbestos kigenda gisaranganya umwanya ku bayikeneye bityo bigatinda.

Kugeza ubu kuvanaho asbestos mu gihugu hose bigeze ku gipimo cya 72.8 %. Asbestos igira ingaruka mbi ku buzima bwa muntu aho abahanga mu buvuzi bagaragaza ko iki kinyabutabire ari kimwe mu bitera kanseri y’ibihaha.

Ni gahunda mu mwaka wa 2020 uwari Minisitiri w’Ibikorwa remezo, Gatete Claver yari yavuze ko izarangirana n’uwo mwaka ariko ikomeza kugenda izamo inzitizi kugeza aho uyu munsi bibarurwa ko imirimo isigaye yo guca aya mabati iri ku kigero cya 72%.

 

Ubwanditsi@umuringanews


IZINDI NKURU

Leave a Comment

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.