Ubuyobozi bw’akarere ka Gatsibo bufatanyije n’abafatanyabikorwa batandukanye bagiye kubaka ikigo ntangarugero kigisha imyuga itandukanye abangavu batewe inda imburagihe bikabafasha kwigira no kubona ubushobozi butuma babasha gufasha abana babo. Ni ikigo kigiye gutangira gikodesha kikazatangirana abangavu 100 muri Kanama kibigisha imyuga itandukanye ku bufatanye bw’Umuryango Nyarwanda uharanira uburenganzira n’iterambere ry’umugore n’umwana w’umukobwa, Empower Rwanda ndetse na Mastercard Foundation. Akarere ka Gatsibo kaza ku mwanya wa kabiri mu gihugu mu kugira abana benshi batewe inda imburagihe mu mwaka wa 2021, mu turere dutatu tuza ku isonga aka mbere ni Nyagatare gafite abangavu…
SOMA INKURUAuthor: umuringanews
Impamvu y’isubikwa ry’urugendo rwa Papa Francis muri RDC
Uruzinduko rwa Papa Francis rwasubitswe kuwa 10 Kamena 2022, nyuma y’uko abaganga bamutegetse kubanza gukira neza. Uretse ingendo yari afite muri Afurika zasubitswe, hari n’urugendo yari afite muri Lebanon mu kwezi gushize rwasubitswe ariko urwo mu mpera z’uku kwezi afite muri Canada ntabwo rurakurwa ku rutonde. Papa Francis yagaragaje agahinda yatewe no kutabasha kugirira uruzinduko muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) na Sudan y’Epfo, kubera ikibazo cy’uburwayi bw’ivi. Papa w’imyaka 85 yagize ati “Imana izi uko mbabajwe no kuba narasubitse urugendo rwari rutegerejwe igihe kirekire kandi rwifuzwaga cyane. Reka…
SOMA INKURUGatsibo: Imyaka ine irashize ibyari amasomo bimuviriyemo inda
Hirya no hino mu Rwanda hakorwa ubukangurambaga bwo kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina ndetse no gusambanya abana, ariko ikibazo kijyenda gihindura isura aho mu karere ka Gatsibo umwarimu yitwikiriye amasomo y’umugoroba cyangwa atangwa nyuma y’andi (cour du soir) asambanya umwana yigishaga ndetse anamutera inda. Uwiswe Ange mu nkuru, utuye mu Ntara y’Iburasirazuba, mu karere ka Gatsibo, kuri ubu afite umwana w’imyaka ine, akaba yaratewe inda afite imyaka 15 na mwarimu wamwigishaga amasomo y’inyongera (cour du soir) aho yemeza ko yafashwe ku ngufu n’uyu mwarimu. Ange atangaza ko yakorewe ihohoterwa na…
SOMA INKURUMinisitiri Biruta i Burundi
Kuri uyu wa Gatanu tariki 01 Nyakanga 2022, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane w’u Rwanda, Dr Vincent Biruta, yakiriwe na Perezida w’u Burundi, Evariste Ndayishimiye, amushyikiriza ubutumwa bwa mugenzi we w’u Rwanda. Minisitiri Biruta yerekeje mu gihugu cy’u Burundi aherekejwe na Brig. Gen Vincent Nyakarundi ukuriye ubutasi mu gisirikare cy’u Rwanda (RDF), mu rwego rwo kwizihiza isabukuru y’imyaka 60 kimaze kibonye ubwigenge. Ubusanzwe, tariki 1 Nyakanga buri mwaka, Abarundi bitabira ibirori byo kwizihiza umunsi mukuru w’ubwigenge, bakuye ku Bubiligi. Umwaka ushize mu ruzinduko nk’uru, Minisitiri w’Intebe Dr Eduard Ngirente, ni we…
SOMA INKURUUmuhungu wa Bazivamo Christophe yasanzwe yapfuye
Polisi yo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika muri Leta ya Arkansas iri mu iperereza ku rupfu rw’umusore w’imyaka 23 y’amavuko witwa Hirwa Nshuti Bruce, wasanzwe hafi y’inyubako abanyeshuri ba Kaminuza ya Arkansas babamo yapfuye. Uwo muhungu, ni bucura bwa Bazivamo Christophe wabaye Minisitiri mu bihe bitandukanye mu Rwanda. Magingo aya, ni Umunyamabanga Mukuru wungirije w’Umuryango w’Ibihugu bya Afurika y’Iburasirazuba (EAC) ndetse ni na Vice Chairman w’Umuryango wa FPR Inkotanyi. Amakuru ahari atangaza ko mu ijoro ryo ku wa 28 Kamena, Hirwa yari kumwe n’abandi bagenzi be bari gusangira, bukeye…
SOMA INKURUKarongi: Mwarimu yishwe n’umukobwa
Mu murenge wa Murambi, mu karere ka Karongi haravugwa inkuru y’umwarimu witwa Twagirayesu Jean Safari wishwe n’umukobwa w’umucuruzi bapfa amafaranga. Byabereye Mu mudugudu Nyabiranga, mu kagari ka Muhororo kuri uyu wa 28 Kamena 2022, ubwo uyu mwarimu yari agiye mu kiruhuko cya saa Sita akajya kugurira abana amandazi muri kantine y’uyu mukobwa. Mu gihe cyo kwishyura, uyu mukobwa yabwiye mwarimu ko amwishyura ibihumbi 18 Frw, mwarimu amubwira ko ayo mafaranga ari menshi, amuha ibihumbi 10 Frw kuri MoMo. Bahise batangira gushwana, muri izo ntonganya ni bwo umukobwa yasohoye icyuma agitera…
SOMA INKURU46 basanzwe mu ikamyo barapfiriyemo
Nibura abantu 46 bikekwa ko ari abimukira, basanzwe mu ikamyo barapfuye iparitse ku muhanda w’i San Antonio muri Leta ya Texas muri Amerika. Umwe mu bayobozi wageze kuri iyo kamyo, yavuze ko hari 16 barimo abana bane bajyanywe kwa muganga. Abo barokotse, bari bafite ubushyuhe bwo hejuru, barwaye indwara zitandukanye zishobora gutuma bapfa. Aho iyo kamyo yabonetse ni mu bilometero 250 uvuye ku mupaka wa Mexique na Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Ubusanzwe abacuruza abantu bakunze gukoresha amakamyo mu kwinjiza mu gihugu abantu badafite ibyangombwa . Bivugwa ko abo bantu…
SOMA INKURUCommonwealth ikenewe nk’ umuryango uhangana n’ibibazo isi ifite- Perezida Kagame
Perezida Kagame ubwo yatangizaga inama ya Commonwealth none kuwa 24 Kamena 2022, yatangaje ko uyu muryango ukenewe nk’uhangana n’ibibazo isi ifite, ku buryo byitabwaho aho kubirebesha ijisho rimwe. Aha Perezida Kagame yatanze urugero ku bibazo by’imihindagurikire y’ibihe n’uburyo ikoranabuhanga rishobora kwifashishwa mu guhanga imirimo igamije gufasha urubyiruko. Ati “Ikitugira abo turi bo mu by’ukuri, ni indangaciro ziri mu mahame ya Commonwealth, umuhate uganisha ku miyoborere myiza, iyubahirizwa ry’amategeko no kwita ku burenganzira bwa muntu.” Yavuze ko ibyo bituma uyu muryango uhora iteka witeguye kwakira na yombi abanyamuryango bashya, ku buryo…
SOMA INKURUGicumbi: Iterambere ryivugira, umuturage ku isonga
Gicumbi kamwe mu turere dutanu tugize Intara y’Amajyaruguru, gafite ubuso bwa kirometero kare 829, mu majyaruguru gahana imbibi na Burera n’igihugu cya Uganda, Iburasirazuba hari Nyagatare na Gatsibo, mu majyepfo hari Gasabo n’agace gato ka Rwamagana ku nkengero z’ikiyaga cya Muhazi. Iburengerazuba gahana urubibi na Rulindo, aka karere kakaba gakataje mu iterambere rirangwa n’ibikorwa binyuranye aho umuturage aza ku isonga. Gicumbi ni akarere kamaze igihe kavugwaho kudindira mu iterambere ugereranyije n’utundi turere, aho n’abahavuka uwatangiraga gutera imbere yahitaga ahava akajya guteza imbere uturere tw’ahandi, ariko iki kibazo kigiye kuzahinduka umugani…
SOMA INKURUKurandura ihohoterwa rikorerwa abagore n’abakobwa intego itagomba kurenza 2030- Madamu Jeannette Kagame
Mu nama yitabiriwe n’abayobozi banyuranye baturutse mu bihugu bigize Commonwealth ‘CHOGM’, ejo hashize kuwa kane tariki 23 Kamena 2022, Madamu Jeannette Kagame yatangaje ko kurandura ihohoterwa rikorerwa abagore n’abakobwa ndetse n’irishingiye ku gitsina bihura n’intego zigamije iterambere rirambye zigomba kugerwaho bitarenze 2030. Madamu Jeannette Kagame yakomeje abaza abitabiriye inama niba hari umubare w’abagore n’abakobwa bakwiriye guhohoterwa yaba abafatwa ku ngufu, abana baterwa inda cyangwa abakorerwa ihohoterwa ryo mu ngo n’itotezwa kugira ngo isi ibone kumva akababaro kabo. Ati “Ndahamya ko uyu munsi ari wo munsi nyawo wo kuvuga ko bikwiriye…
SOMA INKURU