Isiraheli: Benjamin Netanyahu akomeje kugira ibibazo nyuma yo gutangaza igabwa ry’ibitero kuri Gaza

Minisitiri w’intebe wa Isiraheli, Benjamin Netanyahu, kuri iki cyumweru nimugoroba yakoze ikiganiro n’itangazamakuru, asobanura impamvu ashyigikiye umugambi we wo gufata Umujyi wa Gaza. Ibi bibaye mu gihe amajwi yo kwamagana uko ibintu bimeze mu rwego rw’ubutabazi muri ako gace ka Palesitina akomeje kwiyongera ku rwego mpuzamahanga. Netanyahu yavuze ko umugambi mushya w’igisirikare cya Isiraheli wo gufata Umujyi wa Gaza utagamije kwigarurira Gaza, ahubwo ko Isiraheli nta yindi nzira ifite uretse kurangiza akazi kandi ko ari inzira nziza yo kurangiza intambara. Ibi yabivuze mu gihe Inama y’Umutekano y’Umuryango w’Abibumbye (ONU) yari…

SOMA INKURU

Ururimi rw’amarenga mu Rwanda: Urufunguzo rwa byinshi ruramutse ruhawe agaciro

Mu Rwanda, abantu bafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga bakomeje gutabaza, basaba ko ururimi rw’amarenga rwahabwa agaciro nk’izindi ndimi, rukigishwa mu mashuri, mu bigo by’imyuga no mu nzego zose z’ubuzima rusange. Bavuga ko kutamenya no kudaha umwanya ururimi rwabo bituma bahura n’ingaruka zikomeye, zirimo kubura serivisi z’ibanze, guhezwa mu muryango nyarwanda no gushyirwa mu kaga k’ihohoterwa rishingiye ku gitsina. Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (OMS) rivuga ko ku isi hari abantu basaga miliyoni 466 bafite ubumuga bwo kutumva cyangwa kutavuga, kandi uwo mubare ushobora kugera kuri miliyoni 900 mu…

SOMA INKURU

Ntibisanzwe! Abimukira basanzwe mu ikamyo ikonjesha mu majyaruguru y’u Bufaransa

Mu gitondo cyo ku wa 9 Kanama 2025, habaye ibidasanzwe mu majyaruguru y’u Bufaransa, ubwo umushoferi w’ikamyo ikonjesha itwaye imboga n’inyama yumvaga urusaku rutari rusanzwe mu gice cy’ inyuma cy’imodoka ye. Yari mu rugendo rugana ku ntera y’inyanja y’Abongereza, aho byagaragaye ko iyo kamyo yari igamije kwinjiza abantu mu Bwongereza mu buryo bunyuranyije n’amategeko. Akimara gufungura, yisanze ahagaze imbere y’itsinda ry’abantu 15 bakomoka muri Eritrea. Imbeho yari ibamereye nabi, bamwe muri bo bafite ibipimo by’ubukonje bikabije, ikimenyetso cy’uko bari bamaze amasaha menshi bafungiye muri iyo kamyo. Abashinzwe umutekano bahise bitabazwa.…

SOMA INKURU

Imurikagurisha Mpuzamahanga “2025” urubuga rw’ubufatanye, udushya n’iterambere ry’u Rwanda

Imurikagurisha mpuzamahanga “Expo 2025”, ryatangijwe ku mugaragaro kuri uyu wa kabiri tariki 5 Kanama i Gikondo mu Mujyi wa Kigali, rikaba rihuje abamurika ibikorwa 475 baturutse mu bihugu 19. Umubare ukaba wiyongereye ugereranyije n’umwaka ushize, muri bo 378 ni abo mu Rwanda, 97 baturutse mu mahanga, ari nayo mpamvu ryabaye igicumbi cy’ubucuruzi n’ubufatanye mpuzamahanga. Imurikagurisha ry’uyu mwaka ryagaragayemo udushya dutandukanye twashimishije abaryitabiriye. Harimo imodoka zikoresha amashanyarazi, ibihangano by’urubyiruko bikozwe mu biti ndetse n’ibikoresho by’ubwubatsi bishya byakozwe mu Rwanda. Mungurareba Jean Bosco, nyiri uruganda H-Q Aqua Plastic Ltd, ni umwe mu…

SOMA INKURU

Yazanye imigabo n’imigambi mishya mu ikipe ya Police Fc

Mu gihe isaha yo gutangira shampiyona y’umupira w’amaguru mu Rwanda igenda yegereza, ikipe ya Police FC iyobowe n’umutoza mushya Ben Moussa irakataje mu myiteguro y’uyu mwaka w’imikino wa 2025–2026. Uyu mutoza yatangaje ko intego ye ari guhindura amateka no kwegukana igikombe cya shampiyona. Uyu mutoza ukomoka muri Tuniziya yagaragaje ko adafite gahunda yo gukomeza amateka yo kuba ikipe ihora igarukira ku mwanya wa kabiri cyangwa uwa gatatu. Ati: “Ntabwo naje i Kigali nje gutembera. Naje hano gukora amateka mashya, ndashaka igikombe cya shampiyona. Police FC ibifitiye ubushobozi kandi nanjye nabyiyemeje.”…

SOMA INKURU

Bitunguranye Amerika yahagaritse visa ku Barundi by’agateganyo

Mu itangazo ryashyizwe ahagaragara na Ambasade ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika i Bujumbura kuri uyu wa Mbere tariki ya 4 Kanama 2025, yavuze ko hakomeje kugaragara ibikorwa bihonyora amategeko agenga viza, ari na byo byatumye hafatwa iki cyemezo guhagarika by’agateganyo itangwa rya visa ku baturage b’u Burundi Rigira riti: “Kubahiriza amabwiriza ya viza si ikibazo cy’umuntu ku giti cye, ni inshingano rusange z’’igihugu.” Nubwo Ambasade itigeze ivuga ibyaha runaka byihariye byakozwe cyangwa uko byakozwe, yasobanuye ko imyitwarire y’abantu bamwe ishobora kugira ingaruka ku gihugu cyose. Iki cyemezo kije gikurikirana…

SOMA INKURU

U Rwanda rwungutse abasirikare 81 barangwa n’ubumenyi, ubwitange n’icyizere

Mu birori byaranzwe n’ubunyamwuga n’icyubahiro, abasirikare 81 mu Ngabo z’u Rwanda barangije amasomo y’icyiciro cya kabiri cya kaminuza, bahawe impamyabumenyi zabo mu Ishuri Rikuru rya Gisirikare rya Gako. Ibi birori bikomeye byabaye kuri uyu wa Mbere, tariki 4 Kanama 2025, byateguwe ku bufatanye bwa RDF na Kaminuza y’u Rwanda. Abarangije barimo 20 bafite ipeti rya “Lieutenant” bize ubuvuzi rusange n’ubuvuzi bw’amenyo, n’abandi 61 bafite ipeti rya ‘Sous-Lieutenant’ bize amasomo atandukanye ajyanye n’ubumenyi rusange n’ubuhanga bwa gisirikare. Mu ijambo ry’ingenzi, Minisitiri w’Ingabo, Juvenal Marizamunda, yabibukije ko bari kwinjira mu Isi ihindagurika…

SOMA INKURU

U Rwanda rwemeje kuba indorerezi mu biganiro bya Doha

Mu gihe ibiganiro bigamije gushaka umuti w’amakimbirane y’ingutu mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bigikomeje kubera i Doha muri Qatar, u Rwanda rwatangaje ko ruzakomeza kubikurikiranira hafi nk’indorerezi, nk’uko byemejwe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Ambasaderi Olivier Nduhungirehe. Ibi byatangajwe, ubwo Minisitiri Nduhungirehe yagezaga imbere ya Sena ibisobanuro ku masezerano mashya y’ubufatanye n’amahoro hagati y’u Rwanda na RDC, yashyizweho umukono i Washington, ku bufasha bwa Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Minisitiri Nduhungirehe yatangaje ko u Rwanda rwari rwaratumiwe nk’indorerezi muri ibi biganiro kandi ruzakomeza kubyitabira muri ubwo buryo,…

SOMA INKURU

Impinduka zitunguranye muri MTN Iwacu Muzika Festival

Amakuru aturuka mu bashinzwe gutegura ibi bitaramo bya MTN Iwacu Muzika Festival, EAP (East African Promoters), avuga ko n’ubwo hari ubwumvikane bwa mbere n’ubuyobozi bw’akarere ka Rusizi bwo gusana ikibuga nyuma y’igitaramo, ibintu byaje guhinduka mu isuzuma ryabaye mu cyumweru gishize. Batunguwe no gusanga ibikorwa byo gusana iki kibuga byaratangiye mbere y’igihe, bituma bahita bafata icyemezo cyo kutakihagirira igitaramo, kuko nta handi hahari hari huzuye ibisabwa ngo cyimurirwe mu karere kamwe. Mu gushaka igisubizo kirambye kandi kidatuma ibikorwa bihungabana, EAP yahisemo kwimurira igitaramo mu Karere ka Muhanga, aho kizabera kuri…

SOMA INKURU

Umurinzi wa The Ben Yantare yaguye igihumure nyuma y’igitaramo

Faycal Ntawugayake, benshi bamuzi nka Fayzo cyangwa Yantare, izina rimenyerewe mu kumurikirwa na The Ben nk’umurinzi we w’ibihe byose, yahuye n’uburwayi butunguranye mu ijoro ryakurikaga igitaramo gikomeye cyabereye muri BK Arena, ku wa 2 Kanama 2025. Amakuru yizewe aturuka mu bantu ba hafi b’uyu muhanzi agaragaza ko nyuma y’igitaramo, ubwo bagiye kwiyakira nk’uko bisanzwe, Yantare yahuye n’ihungabana ry’umubiri ryatumye ananirwa kuva mu modoka. Abari kumwe na we bahise bamujyana kwa muganga aho yahise ahabwa ubufasha bw’ibanze, akomeza kwitabwaho n’inzobere mu buvuzi. Gusa ku Cyumweru tariki ya 3 Kanama 2025, uko…

SOMA INKURU