U Burusiya bwijeje Congo ubufasha mu guhashya M23

U Burusiya bwatangaje ko bwiteguye gutera inkunga ubuyobozi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yo kurwanya imitwe yose yitwaje intwaro ikorera mu Burasirazuba bw’igihugu cyane cyane M23. Ambasaderi w’u Burusiya muri RDC, Alexey Sentebov yabivuze kuri uyu wa 20 Mata nyuma yo kugirana ibiganiro na Minisitiri w’Intebe Wungirije akaba na Minisitiri w’ingabo Jean Pierre Bemba i Kinshasa. Yagize ati “U Burusiya bwiteguye gutanga inkunga ishoboka yose kuri RDC mu rugamba rwo kurwanya imitwe yitwaje intwaro. Twifuza kubona ibikorwa by’inyeshyamba bihagarara mu BUrasirazuba bwa Congo kugira ngo amahoro yongere kugaruka hariya.”…

SOMA INKURU

Gahunda nshya yateye igabanuka ry’ibiciro ku biribwa bimwe na bimwe

Guverinoma y’u Rwanda yakuyeho umusoro ku nyongeragaciro ku ifu y’ibigori n’umuceli, ishyiraho ibiciro ntarengwa byabyo hamwe n’iby’ibirayi, nyuma y’uko byari bikomeje gutumbagira ku masoko hirya no hino mu gihugu. Mu biciro bishya byashyizweho, ikilo cya kawunga ntikigomba kurenga 800 Frw, ikigo cy’umuceli wa kigori ni 820 Frw, mu gihe ikilo cy’ibirayi bya kinigi kitagomba kurenza 460 Frw. Mu bice bitandukanye bya Kigali, ibirayi bya Kinigi byari bigeze kuri 600 Frw. Ikigo gishinzwe ibarurishamibare mu Rwanda (NISR) giheruka gutangaza ko ibiciro ku isoko mu mijyi byiyongereyeho 19,3% muri Werurwe 2023 ugereranyije…

SOMA INKURU

Isenywa ry’amazu y’ahitwa kwa Dubai rizacura iki?

Bamwe mu baturage mu murenge wa Kinyinya, mu mujyi wa Kigali bategetswe gusohoka mu nzu zabo ngo zisenywe kuko zishobora gushyira ubuzima bwabo mu kaga. Ni mu mudugudu w’Urukumbuzi uzwi cyane nko ‘Kwa Dubai’, umushoramari wazubatse yashinjwe ko yakoze ibintu bitujuje ubuziranenge, ariko zarubatswe ziruzura ndetse hari abazimazemo imyaka isaga itanu. Mu ntangiriro z’uku kwezi Perezida Paul Kagame yanenze abategetsi b’Umujyi wa Kigali “uburangare” kuko izo nzu zubatswe zikuzura ariko nyuma zimwe zigatangira kugwira abazituyemo. Umwe mu baturage ba hano yambwiye ati “Aho kugira ngo zizatugwe hejuru se ntitwagenda? “Urabona…

SOMA INKURU

Agashya: Hashyizweho Imva z’abantu bazima

Kaminuza ya Radboud yo mu Mujyi wa Nijmegen mu Buholandi, yashyizeho uburyo butamenyerewe bwo kwitekerezaho, aho yacukuye imva umuntu aryamamo mu gihe runaka agatekereza ku bimufitiye umumaro kuruta ibindi. Iki gitekerezo cyo gucukura iyi mva yahawe izina rya “purification grave” cyazanwe n’iyo kaminuza mu 2009, aho umunyeshuri ashobora kuyiryamamo mu gihe cy’amasaha atatu, agatekereza ku bintu by’ingenzi mu buzima. Kujyana telefoni, igitabo cyangwa ikindi kintu cyakurangaza kigatuma utitekerezaho neza ntibyemewe. Iki gitekerezo cyatangijwe mu mushinga w’imyaka ibiri w’iyi kaminuza waje kurangira mu 2011, ariko nyuma mu 2019 abanyeshuri bakongera gusaba…

SOMA INKURU

Byemejwe ko Gen Alain Guillaume Bunyoni yaburiwe irengero

Kuri uyu wa Gatatu nibwo Minisitiri w’Umutekano mu Burundi, Martin Niteretse yagiranye ikiganiro n’abanyamakuru, atangaza ko urugo rwa Gen Alain Guillaume Bunyoni rwasatswe kuri uyu wa Kabiri, ariko abamushakaga ntibamusanze iwe, mu gihe bivugwa ko yahunze. Ntabwo kugeza ubu icyo ubushinjacyaha bukurikiranye kuri Bunyoni kiratangazwa, icyakora mbere yo gukurwaho byavuzwe ko yaba yari mu mugambi wo guhirika ubutegetsi bwa Perezida Evariste Ndayishimiye. Yagize ati “Nibyo habaye isakwa imuhira kwa Alain Guillaume Bunyoni kuko hariho amaperereza ubutabera bwashakaga kumukoraho. Ariko ntibamubonye.” Yakomeje ati “Uwahoze ari Minisitiri w’Intebe, ubushinjacyaha bukuru bwagiye gusaka…

SOMA INKURU

Nkombo: Nta gikozwe inzara yavuza ubuhuha

Nkombo ni ikirwa cyo mu karere ka Rusizi gihingwaho imyaka itandukanye yiganjemo ibishyimbo, soya n’ibigori. Magingo aya imyinshi muri iyi myaka yamaze kumira mu mirima ndetse iyo ucukuye kuri buri gihingwa cyamaze kuma usanga mu mizi yacyo harimo igishorobwa, abahatuye bakavuga ko mu gihe hatagira igikorwa mu maguru mashya bashobora kwibasirwa n’inzara. Muri Werurwe 2023, ni bwo imyaka ihinze ku Nkombo yatangiye kwibasirwa n’ibishorobwa binyura mu butaka bikarya imizi y’ibihingwa abahinzi bakabona igihingwa gitangiye kuraba. Cyekumi Francine yavuze ko soya ze ibishorobwa byazitangiye zitangiye kurabya. Ati “Ntabwo nzigera ngeramo kuko…

SOMA INKURU

Le soulèvement du ghetto de Varsovie, l’acte de résistance désespéré des juifs polonais

C’est un des événements les plus connus de la Seconde Guerre mondiale. Le 19 avril 1943, une poignée de combattants juifs se révoltent contre la barbarie nazie qui, depuis juillet 1942, a méthodiquement entrepris la déportation et l’extermination des 400 000 juifs entassés dans le ghetto de Varsovie. Trois semaines après cette insurrection finale, il ne reste plus rien du ghetto et de ses habitants. Seuls 40 survivants sont parvenus à s’enfuir par les égouts de la ville. “Nous ne voulons pas sauver notre vie. Personne ne sortira vivant d’ici.…

SOMA INKURU

urukurikirane rw’imodoka z’abadiplomate b’Amerika rwarashweho

Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’Amerika Antony Blinken yavuze ko urukurikirane rw’imodoka z’abadiplomate b’icyo gihugu rwarashweho muri Sudan ku wa mbere ariko nta wakomeretse. Ari mu Buyapani, nyuma y’ibiganiro by’itsinda ry’ibihugu bikize cyane ku isi rya G7, Blinken yabwiye abanyamakuru ati: “Iki cyari igikorwa kitagize icyo cyitayeho, kidashyize mu gaciro kandi birumvikana kitarimo umutekano”. Mbere, byatangajwe ko ambasaderi w’umuryango w’Ubumwe bw’Uburayi (EU/UE) muri Sudan, Aidan O’Hara, yagabweho igitero mu rugo iwe mu murwa mukuru Khartoum. Uyu mujyi urimo gushegeshwa n’imirwano yapfiriyemo abantu, ishyamiranyije igisirikare cya Sudan n’umutwe witwara gisirikare. Uyu mudiplomate w’Umunya-Ireland…

SOMA INKURU

Musanze: Yapfuye azize ubugizi bwa nabi

Mu kagari ka Cyabagarura, umurenge wa Musanze, mu karere ka Musanze, umugabo yahuye n’abagizi ba nabi bitwaje imihoro baramutema, apfa akimara kugezwa kwa muganga. Byabaye mu ijoro rishyira ku cyumweru tariki ya 16 Mata 2023, aho uwo mugabo yagendaga muri ayo masaha, ageze ahitwa Bukane mu Kagari ka Cyabagarura, ahura n’abagizi ba nabi baramukomeretsa cyane. Mu gitondo nibwo abaturage basanze aryamye mu muhanda, batanze amakuru bamujyana mu bitaro, akigerayo ahita yitaba Imana. Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Musanze, Twagirimana Edouard, yagize ati “Ni umugabo watemwe n’abagizi ba nabi bataramenyekana, ahagana saa…

SOMA INKURU

Umuvugizi wa Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yatunze urutoki Uganda

Umuvugizi wa Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Patrick Muyaya, yatangaje ko atumva uburyo ingabo z’icyo gihugu (FARDC) zemera gupfa zirwanya umutwe wa ADF washinzwe n’abakomoka muri Uganda ariko yo ikaba idashaka ko ingabo zayo zirasa M23. Muyaya yavuze ko ingabo za Congo zidashobora gukomeza gupfira Uganda yo itemera kubafasha kurwanya M23. Uganda ifite ibyiciro bibiri by’ingabo muri Congo. Zimwe zifatanya na FARDC kurwanya umutwe w’iterabwoba wa ADF mu gihe izindi ziri mu butumwa bw’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC), bwo kugarura amahoro no gucunga umutekano mu duce twahoze turi…

SOMA INKURU