Amarangamutima ya Ineza Elvine umwana wa mbere witabiriye umuhango wo kwita izina


Elvine Ineza ni umwana w’umukobwa w’imyaka 12 uvuka mu karere ka Musanze, wiga muri Regina Pacis, ishuri rya Kiliziya Gatolika riherereye mu mujyi wa Musanze, akaba ariwe mwana wa mbere witabiriye umuhango wo kwita izina kuva watangira mu mwaka wa 2005.

Nyuma yo kwita izina umwana w’ingagi rya “Nibagwire”, yavuze ko yahisemo iryo zina mu rwego rwo kwifuriza umuryango “Aguka” uwo mwana w’ingagi avukamo, kwaguka no kugwira.

Mu kiganiro yagiranye na Kigali Today nyuma yo kwita izina, yavuze ko yishimiye bikomeye uwo muhango kuko wamuhuje na Madamu Jeannette Kagame, yahoraga arota mu nzozi kuzahura na we none zikaba zibaye impamo.

Ati “Umuhango wo kwita izina uranshimishije cyane kuko wampuje na Jeannette Kagame, ndamushimira cyane ku bw’icyizere yangiriye, ndumva binshimishije cyane kumubona. Ntabwo twari twicaranye ariko namureberaga hafi yanjye aho yari yicaye”.

Uwo mwana avuga ko kuba yaratoranyijwe mu baza kwita izina, ngo ni uko ari we wahize abandi mu kigo cyabo, avuga ko akimara kumva iyo nkuru byamushimishije cyane, ndetse n’ababyeyi be birabashimisha.

Ati “Ejobundi nibwo nababwiye ko ndi mu baza kwita izina abana b’ingagi, barebye amanota mfite 85% basanga ndusha abandi, niko kumpitamo ngo nze kwita izina”.

Uwo mwana wari waberewe mu mukenyero, yavuze ko guhabwa amahirwe yo kwita izina umwana w’ingagi ari umwana w’umukobwa ukiri muto, bimuteye ishema, avuga ko azakomeza gushishikariza abana bagenzi be gukunda no kubungabunga ibidukikije, banateza imbere ubukerarugendo.

Nubwo uwo mwana yise izina umwana w’ingagi, ndetse bikamushimisha, yavuze ko afite amatsiko yo gusura ingagi akazibona imbonankubone.

Ati “Ndifuza gusura ingagi, ntabwo nari nazibona”.

Umuyobozi ushinzwe amasomo muri Regina Pacis School, Ngendahayo Darius yavuze ko icyagendeweho mu guhitamo Elvine INEZA, ari ubuhanga akomeje kugaragaza mu ishuri no mu yandi marushanwa atandukanye iryo shuri ryitabira.

Yagize ati “Ineza Elvine ni umwana w’umuhanga, buriya ari muri P6, ariko kuva muri P1 kugeza muri P6 ntabwo arigera aba uwa kabiri, ahora ari uwa mbere, kandi ntarigera agera munsi y’amanota 85, noneho mu marushanwa atandukanye aduhuza n’ibindi bigo aza ari uwa mbere, urugero mu marushanwa yaduhije n’ibigo bya Gatolika muri Diyosezi ya Ruhengeri, ari iby’igenga ari n’ibyo Kiliziya ifatanya na Leta kubw’amasezerano, niwe wabaye uwa mbere”.

Uwo muyobozi avuga ko no mu marushanwa ku rwego rw’Igihugu yiswe “Andika Rwanda” yabaye umwaka ushize yahereye ku rwego rw’amashuri mu mirenge Ineza yabaye uwa mbere, bigeze ku rwego rw’Akarere yongera kuba uwa mbere, ku rwego rw’Intara aba uwa kabiri.

Ngo kumutoranya kandi byaturutse no ku mikorere y’ishuri, nk’uko Ngendahayo akomeza abivuga, ati “Umwaka ushize ishuri Regina Pacis ni ryo ryabaye irya mbere mu gutsindisha mu mashuri yo muri aka Karere ka Musanze, ariko no mu yindi myaka nta kigo kiduhiga, ni na ho bahera bakavuga bati ikigo Gatolika, gikunze kuba icya mbere ni na ho dushobora gukura umwana waduhagararira, noneho nanjye barambaza nk’umuyobozi mbaha uwo bitewe n’ibigwi bye”.

 

 

 

 

 

SOURCE:KT


IZINDI NKURU

Leave a reply

  • Default Comments (0)
  • Facebook Comments