Gahunda yo gutanga urushinge rukumira ubwandu bushya bwa virusi itera SIDA “Cabotegravir (CAB-LA)”, yatangijwe mu Rwanda tariki 3 Mutarama 2025, itangirizwa mu bigo nderabuzima bya Gikondo na Busanza biherereye mu mujyi wa Kigali.
Uru rushinge ruterwa umuntu utarandura virusi itera SIDA, urwa mbere rukamara ukwezi na ho urwa kabiri rukamara amezi abiri, bivuze ko buri mezi abiri uwahisemo ubu buryo asubira kwiteza urushinge.
Iyi gahunda ikaba yaragenewe abafite ibyago byinshi byo kwandura virusi itera SIDA kurusha abandi, barimo abakora uburaya, ababana n’abo bashakanye umwe ari muzima undi yaranduye n’abandi.
Umuyobozi w’Agashami gashinzwe kurwanya Virusi itera Sida mu Kigo cy’Igihugu Gishinzwe Ubuzima “ RBC”, Dr Ikuzo Basile yatangarije The New Times ko ubu buryo buzafasha kurwanya akato n’ipfunwe kuri bamwe batinyaga gufata ibinini bya buri munsi bibarinda kwandura Virusi itera Sida.
Ati: “Iyi ntabwo ari serivisi igenewe abaturage muri rusage, yagenewe abantu bahorana ibyago byo kwandura bagorwa no gufata imiti ya buri munsi. Uyu muti uterwa mu rushinge wafasha kugabanya kato gakomoka ku gufata ibinini by’umwihariko ku rubyiruko.”
Dr Ikuzo yakomeje agira ati: “Iyi gahunda ni imwe mu zikubiye mu mirongo migari igamije gufasha abafite ibyago byo kwandura ku buryo bagerwaho n’uburyo bwo kwirinda.”
RBC ikomeza itangaza ko igerageza rya mbere ry’uyu muti rizamara umwaka, abahawe uyu muti bakomeze gukurikiranirwa hafi harebwa uko umubiri wawakiriye n’imikorere yawo, ibizavamo bizashingirweho hafatwa icyemezo cyo kwagurira gahunda no mu bindi bice by’igihugu.
@umuringanews.com