Ababyeyi batubahiriza inshingano zabo ku bushake baraburirwa


Urwego rw’Igihugu rushinzwe Ubugenzacyaha “RIB” rwatangaje ko rwafunze umugabo ukurikiranyweho kwanga kwishyurira abana be amashuri kandi abishoboye bikabaviramo kwirukanwa mu ishuri. Abikurikiranyweho hamwe n’uwahoze ari umugore we, ubu batandukanye byemewe n’amategeko kuko bombi bafite inshingano zingana ku bana babo.

RIB ivuga ko umugabo afungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Kacyiru, mu gihe umugore akurikiranywe adafunze kugira ngo yite ku bana, mu gihe dosiye yabo igitunganywa ngo ishyikirizwe Ubushinjacyaha.

Dr Murangira B. Thierry yabwiye IGIHE ati “Ubutumwa ni uko n’abandi babyeyi bameze batyo, batuzuza inshingano, RIB izakomeza iperereza, bafatwe bahanwe.”

Dr Murangira asaba ababyeyi kwibuka ko amakimbirane hagati yabo adakwiye kuba impamvu yo guta inshingano zo kwita ku bana bashinzwe kurera kuko bihanwa n’amategeko.

Ibikorwa byo kutita ku nshingano za kibyeyi iyo bigize ingaruka ku mwana, bikamuviramo ubuzererezi, kimwe n’uta umwana ahagaragara cyangwa akamutererana, bihanwa n’ingingo ya 32 n’iya 36, ziteganya ibihano birmo n’igifungo cy’imyaka itanu n’ihazabu y’ibihumbi 50 Frw ariko itarenze ibihumbi 100Frw.

Iyo gutererana umwana byamuteye uburwayi budakira uwahamijwe icyaha ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka irindwi ariko kitarenze imyaka 10 n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi y’ibihumbi ijana (100.000 FRW) ariko atarenze ibihumbi magana abiri (200.000 FRW).

Iyo gutererana umwana cyangwa kumuta byamuviriyemo urupfu cyangwa kuzimira burundu, igihano kiba igifungo cya burundu.

Imibare ya RIB, igaragaza ko kuva muri 2019 kugera muri Mata 2023 hari ababyeyi 186 bateshutse ku nshingano zo kurera abana babo, zirimo kubishyurira amashuri nyamara batabuze ubushobozi.

 

 

 

 

INKURU YANDITSWE NA KAYITESI Ange


IZINDI NKURU

Leave a Comment