Yamwiciye imbere y’abana babo


Ku wa Kane, tariki ya 8 Nyakanga 2021, umugabo wo mu Mujyi wa Kigali, akarere ka Gasabo mu murenge wa Rusororo, mu maso y’abana be yateye umugore we icyuma ahita amwicira aho.

Umurambo wa nyakwigendera wahise ujyanwa ku Bitaro bya Polisi ku Kacyiru mu gihe abana bo bari mu nshuti z’umuryango wabo.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rusororo, Nsabimana Matabishi Désiré, yatangaje ko ubu bwicanyi bwatewe n’amakimbirane yo mu ngo anashimangira ko uwo mugabo yishe umugore we abana babo bareba.

Ati “Ni byo yaramwishe amwicira mu nzira utwana twabo tubiri bari kumwe tureba.”

Yakomeje avuga ko nyuma yo kwica umugore we, uyu mugabo yahise acika, ngo ariko inzego z’umutekano zatangiye kumushakisha.

Yaboneyeho gusaba abantu kumva uburemere n’agaciro k’ikiremwamuntu no kujya bamenyesha ubuyobozi ibibazo bafitenye aho kwicana.

 

NIYONZIMA Theogene 


IZINDI NKURU

Leave a Comment