Umuco na ceceka bimwe mu byongera isambanywa rikorerwa abangavu


Nkombo umwe mu mirenge igize akarere ka Rusizi, Intara y’Iburengerazuba, hagaragara ikibazo cy’ ihohoterwa rishingiye ku gitsina rikorerwa abangavu, aho benshi basambanywa ndetse bagaterwa inda, hakabaho n’igihe bikorwa n’abagabo bubatse. Kurenganurwa kw’aba bana bikaba bikiri ikibazo gikomeye kuko bibangamirwa n’umuco, no bityo kubahohotera bigahabwa intebe, ndetse bikaviramo abenshi muri bo kuva mu ishuri.

Vestine wabyaye yiga mu mwaka wa 4 w’amashuli abanza yemeza ko byamugizeho ingaruka nyinshi zikomeje no kumukurikirana (Foto: K. Justin/ www.umuringanews.com)

Uwimana ubarizwa mu mudugudu wa Rebero, akagali Bigoga, umurenge wa Nkombo, yatangaje ko yagarukiye mu mwaka 4 w’amashuri abanza, aho yari amaze guterwa inda n’umugabo umuruta. Ibi bikimara kuba icyakozwe ni uko umuryango we wahuye n’uw’umuhungu wamuteye inda, bumvikana ko azamufasha kurera umwana, ariko ntihigeze habaho kubimenyesha  inzego z’ubuyobozi ngo arenganurwe, yemwe ngo abe yanasubizwa mu ishuri nyuma yo kubyara.

Uwimana yakomeje agira ati « Njyewe narezwe na nyogokuru wanjye na ba marume. Bakimara kumenya ko ntwite bambajije uwanteye inda, mubabwiye bahuye n’umuryango we barumvikana banzura ko nzaguma mu rugo kuko umuhungu ndetse n’iwabo bari abakene nta bushobozi bafite, ariko byagizwe ibanga ku buryo ubuyobozi butabimenye, hirindwa ko yafungwa, ari nabwo nahise ndeka ishuri, bikaba byarangizeho ingaruka zikomeye kuko mbaho bingoye cyane, nkoze imirimo y’ingufu kandi nari mfite intumbero yo kuzaba muganga ».

Uwimana wabyaye ashimangira ko iri hohoterwa rishingiye ku gitsina yakorewe ryamugizeho ingaruka nyinshi ku buryo byatumye ava mu ishuri, ahabwa akato mu muryango ndetse no muri bagenzi be, no kurera umwana nawe akiri undi bisa nk’ibyamuteye ihungabana n’ikimwaro ku buryo bukomeye.

Uwimana we yumva kugeza ubu nta gaciro k’umugore afite. Kuri we, igihe icyo aricyo cyose umugabo yamwirukana kuko batasezeranye ndetse no kugira abana badahuje ba se ni ikibazo kimukomereye.

Mukamunana utuye mu mudugudu wa Nyankumbira, akagali ka Bugarura, umurenge wa Nkombo nawe yarahohotewe, arasambanywa aterwa inda afite imyaka 18, uyimuteye afite 23, ababyeyi babo barahura banzura ko umuhungu atwara umukobwa bakabana, ava mu ishuri atyo ahinduka umugore.

Mukamunana yashimangiye ko uyu mwanzuro w’ababyeyi utamaze kabiri kuko umuhungu yemeye kumutwara yirinda kuba yafungwa, ariko ngo bamaze kubana ntibyamworoheye.  AtiYamaze kungeza mu rugo rwe arantoteza, amfata nabi, nkubitwa buri munsi, ambwira ko atankunda, yanzanye yirinda gufungwa ko ariko andambiwe. Yaje kunyirukana, ubu nasubiye iwacu.  Kubera ko ntigeze mbona amahirwe yo gukomeza kwiga ngo nitunge, ubu ntacyo nimariye”.

Mukamunana yemeje ko ihohoterwa yakorewe rikagirwa ibanga ryamwiciye ubuzima cyane ko byatumye ava mu ishuri atararangiza, dore ko ubu amaze kubyarira kabiri iwabo, abana batagira aho babarizwa. Yanemeje ko ibi byatumye ata icyizere cy’ubuzima ndetse akibaza iherezo rye n’abana be.

Bamwe mu basambanyijwe bagaterwa inda bibaza amaherezo yabo

Utarashatse ko amazina ye atangazwa, utuye mu mudugudu wa Kaboneke, akagali ka Ishwa, umurenge wa Nkombo, we yatangaje ko yatewe inda afite imyaka 17 ageze mu mwaka w’amashuri yisumbuye, habaho kumvikana hagati y’ababyeyi, bamwohereza kubana n’ uwamuteye inda, kugeza ubu amaze kubyara 2 ataruzuza imyaka 21, kwiga byarangiriye hariya.

Yakomeje  yemeza ko ibyamukorewe byamutesheje agaciro kuko abifata nk’aho yahemukiwe n’ababyeyi bakamwihakana, ndetse anibaza iherezo rye kuko abana n’umugabo mu buryo butemewe n’amategeko, ashobora kumwihakana igihe yabishakira, cyane ko ku Nkombo ubuharike ari nk’umuco, kandi nta n’ubushobozi afite bwo kwitunga cyane ko ababyeyi be n’umuryango w’umusore batumye acikiriza amashuri ye.

Ku Nkombo gufungisha umukwe kirazira

Nyirakuru wa Vestine w’imyaka 71 wemeza ko gufungisha umukwe kizira (Foto K. Justin/www.umuringanews.com)

Umukecuru Bananawe Matilida w’imyaka 71, utuye mu Murenge wa Nkombo, we nk’umuntu usheshe akanguhe,  yemeje ko mu muco wabo wo ku Nkombo gufungisha umukwe kizira, ko iyo umwana yatewe inda ababyeyi bicarana hamwe bakabicoca nk’umuryango, hanyuma abana bakabana, dipolome ye ikaba umugabo n’abana be, ko kwiga biba bitagifite umumaro.

Yagize ati “Kera n’uwabaga afite imyaka 15, apfa kuba yabyara akanamenya kwita k’umugabo twaramushyingiraga hatitawe ku mashuri, hashingiwe ku bwumvikane bw’umuryango. Rero ntiwabona umwana w’umuturanyi yateye uwawe inda ngo umucire urubanza rwa pilato, umufungishe”. Bananawe yashimangiye ko gufungisha umukwe kizira.

Ibi Bananawe yatangaje akaba abihuriye n’ababyeyi ba Uwimana, bashimangiye ko iyo umukobwa yatinyutse akaryamana n’umusore aba yamaze kuba umugore, ikiba kigomba gukorwa nta kindi ni ukubabanisha, nawe akajya kubaka urugo rwe, naho kujya kurega ngo ni ukwiteranya n’imiryango kandi ababa barakoze amakosa bahari bagomba kwirengera ingaruka zayo.

Ukuriye Inama y’Igihugu y’Abagore yemeza ko umuzi w’ikibazo ari umuco na ceceka 

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Inama y’Igihugu y’Abagore, Uwizeyimana Perpetue  yatangaje ko iki kibazo cyo gusambanya abana b’abakobwa bari munsi y’imyaka y’ubukure mu murenge wa Nkombo ari nk’umuco. Ikindi ngo hagaragara ikibazo cy’imyumvire iri hasi ndetse n’ubushobozi buke butuma ababyeyi bahora bajya gupagasa, bakazinduka ndetse bagataha bwije, bityo ntibabone umwanya wo kuganiriza abana babo no kubakurikirana ngo bamenye uko imyitwarire yabo ihagaze.

Uwizeyimana yatangaje ko ku Nkombo hagaragara ikindi kibazo cyo guhishira. Ati “Ku Nkombo hari ikibazo cya ceceka mu gihe haba habayeho gutera inda umwana w’umukobwa utarageza imyaka y’ubukure. Njye ubwanjye namenye ibibazo 2 byabayeho by’ihohoterwa, habaho guhanahana amakuru barafungwa, ariko abana batewe inda bo ubwabo bahawe amafaranga, barangije bajya kubafunguza bavuga ko habayeho kwibeshya ko atari bo babateye inda, ko ababikoze ari abakongomani ndetse batabazi”.

Yasabye ubuyobozi bw’amashuri n’ababyeyi bari bitabiriye iyo nama ko bagomba kwita ku bana babo bakabarinda gusambanywa, guterwa inda ndetse no gushyingirwa imburagihe kuko ababahohotera bagomba kwamaganwa bakanakurikiranwa kugira ngo bidakomeza kuba umuco mubi w’ihohoterwa rishingiye ku gitsina usa nk’uwahawe intebe.

Ubuyobozi bwa Nkombo bwemeza ko gusambanya abana byatumye hari abata ishuri

Vuzigaba Emmanuel, Umukozi ushyinzwe Uburezi mu murenge wa Nkombo, yatangarije ikinyamakuru www.umuringanews.com, zimwe mu ngaba bafata z’abana bataye amashuri abandi ntibagaruke ko bakora umukwabu bakajya kubahiga mu midugudu baturiyemo bagafatwa bagahurizwa hamwe mu tugari baturiyemo cyangwa se bakomokamo bagasinyana amasezerano ko bagiye gusubira mu ma shuri, kuri ubu bakaba babona umusaruro ari mwiza kuko bakomeza basubira mu mashuri ntibongere kuyata.

Ikindi ngo n’uko ibigo bikurikiranra hafi abana biga bavamo kugira ngo batazasanga barayataye kera. Babahoza ku jisho bafatanije n’ubuyobozi bw’amashuri, raporo nazo z’ibigo by’amashuri zigatangirwa ku gihe zigaragaza muri rusange uburyo abana bari kwiga zikoherezwa k’Utugari, Umurenge, n’Akarere.

Vuzigaba yakomeje adutangariza ko bakora amatsinda atandukanye yo gukurikirana abana bataye amashuri harimo abayobozi b’imidugudu, utugari, umurenge, ushyinzwe.

 

 

UWITONZE  Euphrasie


IZINDI NKURU

Leave a Comment