Ubutumwa bwagenewe abakirisitu gatolika


Mu gihe isi yose yizihiza umunsi mukuru wa Noheli, umushumba wa kiliziya Gatolika ku isi Papa Francis yageneye ubutumwa abakristo bose bizihije uyu munsi.

Ubwo yasomaga misa mu birori by’ijoro rya Noheli byabereye muri kiliziya yitwa St. Peter Basilica i Vatican yasabye abakristu babarirwa mu bihumbi bari kiliziya Gatolika bari bateraniye aha kuzirikana ko uyu munsi aricyo kimenyetso kigaragaza urukundo Imana ikunda abari mu isi.

Papa Francis yibukije abakristu ko nubwo dukosa tukanakora ibyaha byinshi Imana ibirengaho ikatubabarira kandi igakomeza kutwereka urukundo rwayo ndetse na babandi batayemera nabo ngo irabakunda.

yagize ati “Ushobora kuba warakoze ibyaha binshi haba mu bikorwa no mu ntekerezo… ariko Uhoraho akomeza kugukunda. Imana ikunda buri muntu wese kabone n’abataturwanya batayemera nabo irabakunda.”

Iyi kiliziya yari iteraniyemo abakristu babarirwa mu bihumbi baturutse mu bihugu bitandukanye biganjemo Abanya Venezuella, Iraq ndetse na Uganda bose batahanye ibyishimo ku ijambo rikomeza umutima bagejejweho n’umushumba ndetse no ku bakristu ba kiliziya Gatolika ku isi yose babarirwa muri miliyari 1.3 bose ubu butumwa bwabarebaga.

Papa Francis w’imyaka 83 y’amavuko yakunze kumvikana ahangayikishijwe n’ibibazo byugarije isi birimo intambara, ikibazo cy’abimukira, abaryamana bahuje ibitsina ndetse n’abapadiri b’iyi kiliziya bakomeje gushyirwa mu majwi bashinjwa ihohotera no gufata abagore n’abana b’abakobwa ku ngufu, ibi nabyo akaba yabigarutseho mu ijambo yagejeje ku bari muri iyi misa.

Yakomeje avuga ko ibibazo byose umuntu yaba ahura nabyo bitakagombye kuba urwitwazo rwo gutera Imana umugongo ko “ibyago waba uhura nabyo byose, ibitagenda neza muri kiliziya cyangwa mu rusengero n’ibibazo ibyo ari byo byose byugarije isi bitazigera bituma umukristu nyawe abigira urwitwazo ngo areke gukorera Umuremyi.”

NIYONZIMA Theogene

 


IZINDI NKURU

Leave a Comment

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.