Ruhango: Umuco kimwe mu bitera iyangirika ry’ibidukikije


Nyumay’uko mu karere ka Ruhango gaherereye mu Ntara y’Amajyepfo, hagaragaye ikibazo cy’uko abaturage baho bagikoresha cyane ibicanwa byiganjemo ibikomoka ku biti ari nabyo bifite uruhare rukomeye mu iyangirika ry’ibidukikije, umuyobozi wungiririje w’aka karere yahishuye ko umuco ari wo zingiro ry’iki kibazo.

Umuyobozi w’ akarere ka Ruhango wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu Rusiribana Jean Marie Vianey  yatangaje ko aka karere kari mu  dutuwe cyane aho kuri kirometero kare hatuye abaturage barenga 538, yemeza ko ubu bucucike iyo buhuye n’ umuco ndetse n’imyumvire bituma abantu bangiza ibidukikije bitwaje gushaka ibicanwa bikomoka ku biti kandi hari ibindi byakwifashishwa bitangiza ibidukikije.

Ibicanwa nibyo biri ku isonga mu kwangiza ibidukikije muri Ruhango

Ibi bitangajwe hejuru, abaturage nabo ntibabihakana kuko Habiyeze Francois utuye mu kagali ka Kirengeli, umurenge wa Byimana, mu karere ka Ruhango, yatangaje ko bagerageza kwita ku bidukikije ariko bafite inzitizi.

Ati”turacyakoresha inkwi kandi mu gucana turacyakoresha uburyo bwa gakondo kuko buriya buryo bwa rondereza ntiturasobanukirwa uko bwubakwa. Ahubwo turasaba leta ko yageza gaz hasi mu baturage, ikaboneka henshi kandi  kugiciro gito.

Mukurarinda Claver utuye mu mudugudu wa Kavumu, mu kagali ka Mahembe, mu murenge wa Byimana, mu karere ka Ruhango we yagizeati “dore mfite imyaka 65 namenye ubwenge ducana inkwi kugeza n’ubu tukizicana, njye numva nabonye ibyo ndya ntabura icyo gucana”.

Nubwo bamwe mu baturage  bemeza ko batacika ku muco wo gucana ibikomoka ku biti, hari icyo ubuyobozi bubivugaho

Umuyobozi w’ akarere wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu Rusiribana yasobanuye ko iki kibazo bari kukivugutira umuti. Ati”hano mu karere hari umushoramari ugiye kubaka uruganda rwa gaz, ibi bizafasha abaturage  bacu cyane kuko bazajya bayigura ibahendukiye bayikuriye ku ruganda, ikindi hazakorwa na birikete zizunganira gaz”.

Akarere ka Ruhango gaherereye hagati y’Uturere 4 turimo Kamonyi, Muhanga, Nyanza na Karongi, gafite kirometero kare 607 zituweho n’ingo zigera ku ibihumbi 82, ubuyobozi bwako bwemeza ko ibicanwa ari ikibazo gafite ariko mu gihe igisubizo kirambye kitaragerwaho, hakorwa ubukangurambaga bwo gukoresha biogaz ndetse no kubaka rondereza ya cana rumwe.

 

 

 

 

INKURU YANDITSWE NA NIKUZE  NKUSI  Diane


IZINDI NKURU

Leave a Comment