Rubavu: Ubukene n’ihohoterwa bisunikira abangavu mu buraya, abagabo bakuze bakabashora mu kaga


Mu mujyi wa Rubavu hagaragara abangavu bishora mu buraya bakiri bato harimo n’abafite imyaka 13, bavuga ko ubukene, inzara no kubura ababitaho ari byo bibasunika muri ubwo buzima. Uretse guhura n’ihohoterwa rishingiye ku gitsina bananduzwa ku bushake indwara zidakira.

Aba bangavu batangaza ko nyuma y’ubuzima bushaririye bubashobora mu buraya, bahuriramo n’abagabo bakuze baza bafite imyumvire mibi yo gukorana nabo imibonano mpuzabitsina nta gakingirizo bumva ko abana bato babafasha kugabanya virusi itera SIDA mu mubiri wabo, bikabashyira mu byago byo kwanduzwa kandi kuba bahabwa imiti ibarinda kwanduzwa nk’izindi ndaya biba bigoranye.

Ubuhamya bw’abangavu bamwe bagaragaza ko ikibazo kirenze kuba abana bishora mu buraya, ahubwo ko ari ikibazo gifitanye isano n’ubukene, isenyuka ry’uburyo bwo kubitaho, ihohoterwa rishingiye ku gitsina n’imbogamizi mu kugera kuri serivisi z’ubuzima n’uburinzi bw’abana.

Ugiriwabo Xaverine, uhagarariye Koperative y’abahoze bakora uburaya biyemeje kubureka, yitwa “Abiyemeje Guhinduka Gisenyi”, avuga ko hari abana bashorwa muri ubu buzima n’imiryango yabo, mu gihe abandi babujyamo bashaka uburyo bwo kubona imibereho.

Avuga ko aba bana bahura n’ibyago byinshi byo kwandura virusi itera SIDA, cyane cyane iyo bahuye n’abagabo babaruta cyane babashukisha amafaranga kugira ngo baryamane na bo badakoresheje agakingirizo.

“Natangiye uburaya mfite imyaka 14, anyanduje virusi itera SIDA”: SOLANGE

Twamuhaye izina rya Solange kugira ngo turinde umwirondoro we. Afite imyaka 17, avuga ko yatangiye gukora uburaya afite imyaka 14, nyuma yo kubona ko ari bwo buryo bushobora kumufasha kubona ibyo akeneye.

Ariko ibyari byitezwe ko bizamufasha kubaho byaje kumushyira mu buzima bwo guhangana n’ingaruka zikomeye ku buzima bwe bwose.

Ati: “Nagiye mu buraya mfite imyaka 14. Mama na we ni indaya. Nibwiraga ko mbikoze ngiye kubona ibyo nshaka. Ubu ndi ku miti igabanya ubukana bwa virusi itera SIDA ndetse mfite inda kandi sinzi se w’umwana.”

Solange avuga ko hari abagabo bamwemereraga amafaranga menshi kugira ngo baryamane na we badakoresheje agakingirizo, ibintu avuga ko byamushyize mu byago byo kwanduzwa virusi itera SIDA.

Ati: “Barambwiraga ngo uri muto, ndumva ntacyo wanyanduza. Abandi bakavuga ko niba baryamanye n’umwana muto nta gakingirizo bituma bongera kuba abasore. Sinamenye icyo bashakaga kuvuga. Si ukuri, ahubwo ni uko badufatiraga mu burangare bwacu.”

Ubuhamya bwe bugaragaza uko ubusumbane mu mbaraga z’imibanire hagati y’abana n’abantu bakuru, hamwe n’ubukene, bishobora gutuma abana bashorwa mu mibonano mpuzabitsina ibashyira mu kaga.

Kuba Solange afite inda kandi atazi se w’umwana na byo bigaragaza ibindi bibazo bijyanye n’ubuzima bw’imyororokere, uburenganzira bw’umwana n’ubufasha akwiye kubona.

“Abagabo barenga 10 twaryamanye nta gakingirizo”: ALINE

Aline, izina ryahinduwe. afite imyaka 15, avuga ko yatangiye gukora uburaya afite imyaka 13.

Atangaza ko atazi umubare nyawo w’abagabo baryamanye, ndetse ko atashoboye kumenya uwaba yaramwanduje virusi itera SIDA.

Ati: “Abagabo barenga 10 twaryamanye nta gakingirizo. Sinigeze menya n’uwari ufite virusi itera SIDA akaba yaranyanduje. Gusa iyo menya ko hari uburyo bw’imiti bufasha abakora uburaya kwirinda kwandura mba narayifashe, kuko kuva namenya ko nanduye virusi itera SIDA, mba numva nta cyizere cy’ejo hazaza mfite.”

Ubuhamya bwa Aline bugaragaza icyuho mu kubona amakuru ajyanye no kwirinda virusi itera SIDA n’uburyo bwo kugera kuri serivisi z’ubuzima, cyane cyane ku bana bari mu buzima bubashyira mu kaga.

Nubwo avuga ko atigeze amenya uwamwanduje, kuba atazi uko yandujwe bigaragaza akamaro ko kwigisha urubyiruko uburyo virusi itera SIDA yanduriramo, uko yirindwa n’akamaro ko kwisuzumisha by’umwihariko ku rubyiruko rwishoye mu buraya.

Ikindi ni uko abana bari muri ibi bibazo badakwiye gufatwa nk’abanyabyaha cyangwa abantu bagomba kwirengagizwa. Bakwiye gufatwa nk’abana bakeneye kurindwa, kuvuzwa no gufashwa kongera kugira amahirwe yo kubaho neza.

Bashyizwe mu kaga n’ubukene, ubusumbane n’imbogamizi mu kwirinda virusi itera SIDA

Ugiriwabo Xaverine avuga ko imwe mu mbogamizi zikomeye mu gukumira ubwandu bushya bwa virusi itera SIDA mu bakora uburaya bakiri bato harimo n’abafite imyaka 13, ni ukuba batagira amatsinda cyangwa imiryango ibafasha kubona amakuru na serivisi zo kubarinda kwandura.

Ati: “Imbogamizi dufite kugeza ubu mu rugamba rwo kwirinda ubwandu bushya bwa virusi itera SIDA, by’umwihariko mu bakora uburaya, ni abana baza kubukora bakiri bato. Kuko usanga abenshi batagira n’itsinda na rimwe babarizwamo kugira ngo na bo bahabwe serivisi zinyuranye dutanga ku buntu zibafasha kwirinda virusi itera SIDA.”

Avuga ko no kubegera ngo baganirizwe ku buzima bw’imyororokere, kwirinda virusi itera SIDA n’izindi ndwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina bigorana, kuko abagize koperative bakuze kandi batari mu kigero kimwe n’abo bana.

Ugiriwabo yemeza ko iki ari ikibazo gituma hakenerwa uburyo bwihariye bwo kugera kuri aba bangavu bakora uburaya, kubaha umwanya wo kuvuga ibibazo bahura na byo, bakabona amakuru n’ubufasha bijyanye n’imyaka yabo n’ibyo banyuramo.

Ikindi kibazo agarukaho ni imyumvire ikomeje kugaragara mu bagabo bamwe bakuze, bumva ko gukora imibonano mpuzabitsina n’abakobwa bakiri bato badakoresheje agakingirizo bishobora kubongerera amaraso cyangwa kugabanya ubwandu bwa virusi itera SIDA bafite mu maraso.

Ati: “Ibi babigeraho babashukisha amafaranga menshi, kandi ari yo baba baje gushaka mu buraya, bataranaganirijwe ngo bamenye uburyo bunyuranye bwabafasha kwirinda kwandura. Wa mugabo iyo amwanduje virusi itera SIDA, na we agera mu gace atuyemo akaryamana n’urubyiruko bangana, virusi ikaba ikwirakwiriye mu buryo bworoshye kandi vuba mu rubyiruko.”

Serivisi zo kwirinda virusi itera SIDA ntizigerera ku bangavu uko bikwiye

Ugiriwabo avuga ko hari n’imbogamizi mu buryo bamwe mu bana (abangavu) bakora uburaya bahabwa serivisi z’ubuvuzi igihe bikekwa ko bakoze imibonano mpuzabitsina idakingiye.

Avuga ko hari ubwo umwana agaragara ko ataruzuza imyaka 18, ariko aho kugira ngo ahite ahabwa serivisi zose zikenewe zo gukumira ubwandu bwa HIV, akoherezwa muri ISANGE One Stop Center, rimwe na rimwe bigatuma habaho gutinda kubona ubufasha bwihuse.

Icyakora, serivisi zitangwa muri ISANGE One Stop Center ni ingenzi mu gufasha uwahuye n’ihohoterwa rishingiye ku gitsina, kuko zishobora kumuhuza n’ubuvuzi, ubujyanama n’ubutabera. Ikibazo ni uko ubufasha bwo gukumira virusi itera SIDA na bwo bugomba gutangwa mu gihe gikwiriye, hakurikijwe amabwiriza y’ubuvuzi.

Mu gihe umuntu akorewe imibonano mpuzabitsina idakingiye cyangwa agahura n’ikindi kibazo gishobora kumushyira mu kaga ko kwandura virusi itera SIDA, ashobora guhabwa imiti ya PEP (Post-Exposure Prophylaxis), igomba gutangira mu masaha atarenze 72 nyuma yo gukora imibonano mpuzabitsina idakingiye, kandi igafatwa mu gihe cy’iminsi 28.

Ibi bitandukanye na PrEP (Pre-Exposure Prophylaxis), ari imiti ihabwa umuntu utarandura HIV ariko ufite ibyago byo kuyandura, kugira ngo imufashe kuyirinda.

Ugiriwabo asaba ko abangavu bari muri ibi bibazo bahabwa ubufasha bwihariye, burimo kubegera, kubigisha, kubapima, kubafasha kubona serivisi z’ubuvuzi no kubarinda ihohoterwa.

Ugiriwabo avuga ko bakorana n’amatsinda agera kuri 50, afasha abantu bakora uburaya kubona amakuru na serivisi z’ubuzima.avuga ko kugeza ubu bafashije abantu 3,564, muri bo 3,000 bakaba baramaze kwisuzumisha virusi itera SIDA kandi bazi uko bahagaze.

Ni ikibazo tugiye guhagurukira- Vce Meya

Umuyobozi w’akarere ka Rubavu wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Ishimwe Pacifique atangaza ko ikibazo cy’abangavu bishora mu buraya bagiye kugihagurukira, bahereye mu bukangurambaga mu miryango.

Ati : « Akenshi usanga impavu nyamakuru ituma abangavu bishora mu buraya, ari imibanire y’ababyeyi babo ndetse n’uko baba babayeho. Usanga akenshi abahora mu makimbirane, badashyira hamwe batabona umwanya wo kwita ku bana babo ndetse no gukorera umuryango ugasanga bahora mu bukene butuma batabasha gukemura ibibazo by’abana babo. »

Uyu muyobozi akomeza atangaza ko iki ari ikibazo bagiye guhagurukira mu buryo bwihuse, abana bagasubizwa mu miryango yabo ndetse no mu ishuri ndetse hamenyekana n’umubyeyi urebera umwana we yishora mu buraya cyangwa yabigiramo uruhare akabiryozwa.

Ati : « Kurinda aba bana bisaba ubufatanye bw’inzego z’ibanze, iz’ubuzima, abashinzwe imibereho myiza n’iz’uburezi duhanahana amakuru hagamijwe kurinda ubuzima bwabo ndetse byaba ngombwa hakabaho kwiyambaza inzego z’ubutabera, kugira ngo buri mwana agire uburenganzira bwo gukura afite umutekano, ubuzima bwiza n’amahirwe yo kwigenga atagombye gushyira ubuzima bwe mu kaga. »

Nta kurebera…

Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima (RBC) gitangaza ko ubushakashatsi kuri virusi itera SIDA bwa HIV bugaragaza ko mu bantu bagera ku 3,200 bandura virusi itera SIDA buri mwaka, umubare munini ari urubyiruko.

Iyi mibare igaragaza ko gukumira ubwandu bushya bikomeje kuba imwe mu mbogamizi zikomeye mu rwego rw’ubuzima rusange, by’umwihariko mu matsinda ahura n’ibyago byinshi byo kwandura harimo n’indaya ari naho aba bangavu babarizwa.

Umuyobozi w’ishami rishinzwe kurwanya virusi itera SIDA, mu Kigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuzima “RBC”, Dr Ikuzo Basile atangaza ko serivice ku bijyanye na virusi itera SIDA zongerewe kandi zitangwa ku buntu.

Ati: “Twakajije ingamba z’ubukangurambaga mu gukangurira abantu kugana serivisi za virusi itera SIDA, buri wese akabigira inshingano ze cyane ko izi serivise zongerewe ku bigo nderabuzima byose kandi zitangirwa Ubuntu.”

Imibare igaragaza ko mu myaka 10 ishize abakora uburaya bari bafite ibyago byo kwandura virusi itera SIDA bari 50%, kuri ubu bakaba bageze kuri 35%. Nubwo umubare w’abafite ibyago wagabanutse bigaragara ko ibyago bikiri hajuru.

 

 

 

 

INKURU YA IHIRWE Jean Christian


IZINDI NKURU

Leave a Comment