Ingaruka ry’izuba rikabije rishyira mu kaga abafite ubumuga bw’uruhu


Mu gihe ubushyuhe bukomeje kwiyongera hirya no hino ku Isi, abafite ubumuga bw’uruhu (albinism) ni bamwe mu bantu bakomeza guhura n’ingaruka zikomeye ziterwa n’izuba rikabije. Abaganga bavuga ko kutirinda imirasire y’izuba bishobora kubakururira ibibazo bikomeye birimo ubushye bukabije bw’uruhu, ibisebe bidakira ndetse na kanseri y’uruhu.

Abafite ubumuga bw’uruhu baba bafite melanine nkeya cyangwa idahari. Iyi ni pigment isanzwe irinda uruhu n’amaso kwangizwa n’imirasire ya ultraviolet (UV) ituruka ku zuba. Kubera iyo mpamvu, uruhu rwabo rwibasirwa vuba n’izuba ugereranyije n’urw’abandi.

Abaganga b’inzobere mu ndwara z’uruhu basobanura ko umuntu ufite ubumuga bw’uruhu ashobora gutwikwa n’izuba mu gihe gito cyane iyo ari hanze adafite ubwirinzi.

Iyo ibyo bikomeje kubaho kenshi, uruhu rushobora kwangirika buhoro buhoro, hakagaragara ibisebe, ibizinga, iminkanyari hakiri kare ndetse bikagera no kuri kanseri y’uruhu, ifatwa nk’imwe mu ndwara zikunze kwibasira abafite albinism badafite uburyo buhagije bwo kwirinda izuba.

Amaso na yo agira ingaruka

Si uruhu rwonyine rugirwaho ingaruka. Kubera ko melanine irinda n’amaso, abafite ubumuga bw’uruhu bakunze kugira ibibazo byo kutabona neza, kubabara iyo barebye ahari urumuri rukomeye no kugira ikibazo cyo kutihanganira izuba.

Ibi bishobora kugira ingaruka ku myigire y’abana no ku mikorere ya buri munsi y’abakuze, cyane cyane abakora imirimo ibasaba kumara igihe kinini hanze.

Kanseri y’uruhu ishobora kwirindwa

Abahanga mu buzima bavuga ko nubwo abafite ubumuga bw’uruhu bafite ibyago byinshi byo kurwara kanseri y’uruhu, bishoboka kugabanya ayo mahirwe iyo hafashwe ingamba zo kwirinda hakiri kare.

Bimwe mu byo basabwa harimo:

-Kwirinda kugenda mu zuba rikabije, cyane cyane hagati ya saa yine za mu gitondo na saa kumi z’umugoroba, igihe imirasire iba ikomeye cyane.

– Kwambara imyenda miremire, ingofero zifite inkombe nini n’amadarubindi arinda UV.

-Gukoresha amavuta arinda uruhu imirasire y’izuba (sunscreen) afite nibura SPF 30 cyangwa irenga, kandi akongerwa buri masaha abiri iyo umuntu ari hanze.

-Kwisuzumisha kwa muganga igihe cyose hagaragaye igisebe kidakira, ikibyimba cyangwa impinduka zidasanzwe ku ruhu.

Haracyari imbogamizi zo kubona ibikoresho bibarinda

Nubwo hari intambwe imaze guterwa mu gufasha abafite ubumuga bw’uruhu, bamwe baracyavuga ko kubona amavuta arinda izuba, imyenda yabugenewe n’amadarubindi bikigoranye kubera ibiciro cyangwa kutaboneka henshi.

Imiryango iharanira uburenganzira bw’abafite ubumuga bw’uruhu isaba ko ibi bikoresho byakomeza kubegerezwa no gushyirwa muri gahunda z’ubuzima rusange kugira ngo birusheho kuboneka ku buntu cyangwa ku giciro gito.

Abaganga batanga ubutumwa bwo kwirinda

Abaganga basaba abafite ubumuga bw’uruhu kudasuzugura ingaruka z’izuba no kujya bisuzumisha nibura rimwe mu mwaka, kabone n’iyo baba bataragaragaje ibimenyetso by’indwara.

Bashimangira ko gukoresha uburyo bwo kwirinda izuba buri munsi no kwisuzumisha hakiri kare bishobora kugabanya cyane ibyago byo kurwara kanseri y’uruhu no gufasha abafite ubumuga bw’uruhu kubaho ubuzima buzira umuze.

 

 

 

INKURU YA KAYITESI Ange


IZINDI NKURU

Leave a Comment