Perezida Kagame yatambukije ubutumwa bw’ishimwe


Mu butumwa Perezida Paul Kagame yanyujije ku mbuga nkoranyambaga akoresha yashimiye abayobozi n’abantu banyuranye bo hirya no hino ku isi bamwifurije imirimo myiza, nyuma yo gutorerwa indi manda yo kuyobora u Rwanda mu myaka itanu iri imbere.

Mu bakuru b’ibihugu yashimiye harimo uwa Barbados, Central African Republic, Chad, Comoros, Cuba, Djibouti, Egypt, Ethiopia, Guinea-Bissau, Guinea, Kazakhstan, Kenya, Liberia, Madagascar, Mauritius, Morocco, Mozambique, Oman, Qatar, Senegal, Seychelles, Somalia, South Sudan, Switzeland, Tanzania, Turkiye, Uganda, Venezuela, Zambia n’ibindi bihugu bitandukanye, abasezeranya gukomeza ubufatanye.

Yagize ati: “Twiteguye gukomeza imikoranire ibyara inyungu hagati y’abaturage bacu.”

Perezida Paul Kagame nyuma yo gutorwa, yashimiye ingeri z’abantu bari mu byiciro bitandukanye bamufashije mu bikorwa byo kwiyamamaza ndetse bakanamugirira icyizere cyo kongera kuyobora Abanyarwanda, abasezeranya ko ibyiza byinshi biri imbere, kandi ko nibafatanya muri byose Igihugu kizagera ku iterambere bahereye ku byamaze kugerwaho mu myaka 30 ishize.

Tariki 22 Nyakanga 2024 nibwo Komisiyo y’Igihugu y’Amatora (NEC) yatangaje mu buryo bwa burundu ibyavuye mu matora, yemeza ko Paul Kagame ari we watorewe kuba Umukuru w’Igihugu n’amajwi 99.18%.

Nyuma y’uko Komisiyo y’Igihugu y’Amatora itangaje by’agateganyo amajwi y’abakandida ku mwanya wa Perezida wa Repubulika, abakuru b’ibihugu na za guverinoma zitandukanye hirya no hino ku Isi bashimiye Perezida Kagame wongeye kugirirwa icyizere n’Abanyarwanda.

 

 

 

 

 

INKURU YA TUYISHIME Eric


IZINDI NKURU

Leave a Comment