Tariki 29 Ukwakira 2023 nibwo Ambasaderi CG Dan Munyuza yatanze impapuro zimwemerera guhagararira u Rwanda mu Misiri. Ubutumwa bwanyuze kuri X ya Ambasade y’u Rwanda mu Misiri, buvuga ko impapuro zimwemerera guhagararira u Rwanda muri iki gihugu, yazishyikirije Ambasaderi Nabil Habashi, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga muri Repubulika y’Abarabu ya Misiri.
Inama y’Abaminisitiri yateranye ku ya 1 Kanama 2023, yashyizeho abayobozi bashya mu nzego zitandukanye z’Igihugu, aho CG Dan Munyuza wari uherutse gusimburwa ku buyobozi bwa Polisi y’Igihugu, yagizwe Ambasaderi w’u Rwanda mu Misiri.
CG Dan Munyuza yagiye kuri uyu mwanya asimbuye Alfred Kalisa wari muri izi nshingano.
U Rwanda na Misiri bisanzwe bifitanye umubano urenze uwa politiki, ibihugu byombi bisangiye kuba mu isoko rusange rihuza ibihugu byo mu Burasirazuba no mu majyepfo ya Afurika (COMESA), iryo soko ryemerera ibihugu birigize kohererezanya ibicuruzwa nta misoro.
U Rwanda na Misiri kandi byasinye amasezerano atandukanye mu nzego zirimo tekiniki, iterambere ry’inganda n’ubucuruzi, ubuhinzi, uburezi, urubyiruko, ubuzima n’izindi.
Ni amasezerano yashyizweho umukono mu ruzinduko rw’akazi Perezida Paul Kagame yagiriye mu Misiri muri 2022, aho yakiriwe na Perezida w’icyo gihugu Abdel Fattah Al-Sisi.
Muri 2017, Perezida Abdel Fatah Al Sissi na we yaje mu Rwanda, mu ruzinduko rwari rugamije gutsura umubano w’ibihugu byombi.
INKURU YANDITSWE NA TUYISHIME Eric