Urubyiruko rwibukijwe aho rwakura amakuru nyayo kuri Jenoside yakorewe abatutsi


Ubwo ihuriro ry’urubyiruko ryateguwe ku ntego yo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi, kwibukiranya ingaruka za Jenoside no kwishakamo imbaraga zo gukomeza kubaka amateka mashya ari nako habungabungwa amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi, hanyomozwa abagerageza kuyihakana no kuyipfobya, Minisitiri Dr Bizimana yarutangarije aho bakura amakuru nyayo kuri Jenoside yakorewe abatutsi .

Ibi byabaye kuri uyu wa Gatanu, tariki 20 Gicurasi 2022, mu butumwa yagejeje ku biganjemo urubyiruko n’abayobozi mu nzego zitandukanye bitabiriye Ihuriro ry’Urubyiruko ryiswe ‘Igihango cy’Urungano’ ribaye ku nshuro ya cyenda, Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, Dr. Bizimana Jean Damascène, yibukije urubyiruko ko rukwiriye gukura amakuru y’ukuri kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, Dr. Bizimana Jean Damascène, yibukije urubyiruko aho rwakura amakuru y’ukuri

Minisitiri Dr. Bizimana yabwiye uru rubyiruko ko hari ahantu hatandukanye hashyizwe amateka yaranze Jenoside, cyane mu ikoranabuhanga bashobora kuyashaka bakayigiraho.

Ati “Ibitabo birahari hari n’ibiri kuri murandasi ahubwo ibibazo dufite ntabwo bisomwa cyane, dusomye ibihari hari ubumenyi byabungura. Icyo nabonyemo gikomeye ni uko twarushaho kubimenyekanisha ahubwo mukabasha kumenya aho kubikura.”

“Tuzagerageza kuvugurura uburyo bwo kubamenyesha uko mwabishaka ku rubuga rwa Minisiteri biriho, ikindi turiho dukora ni ugufata impapuro zihari tukazibika mu buryo bw’ikoranabuhanga ku buryo zidashobora kwangirika.”

Urubyiruko rukunda kugaragaza ko rutabona aho kwigira amateka byimbitse cyane nko mu mashuri, Dr.Bizimana yavuze ko hari gutegurwa uko aya mateka yashyirwa mu mashuri ariko ko bakwiye no kujya kwigira mu nzibutso mu gihe ibindi bitaranozwa.

Ati “Ku birebana no kwigisha amateka urubyiruko murabishaka cyane MINEDUC iriho irabikoraho ku buryo bishyirwa mu masomo y’amateka mukabasha gushira iyo nyota.”

Yakomeje ati “Inzibutso zifite amateka kandi zibitse abacu, bo ntidukwiye kujya tubibuka muri iyi minsi gusa, dukwiye kujya tubazirikana umunsi ku munsi, umunota ku munota.”

“Gusura inzibutso zegereye amashuri mwigamo mukamenya amateka y’aho hantu byashoboka mugasura n’iziri kure, hari abakozi baba bahari bakabasobanurira icy’ingenzi ubu ni ukubishyira muri gahunda bikaba umuco.”

Minisitiri Dr. Bizimana kandi yibukije urubyiruko ko ari rwo mizero y’ejo hazaza y’igihugu bakwiye kurangwa n’ubupfura kandi bakita ku barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Ihuriro ‘Igihango cy’Urungano’ ryateguwe Umuryango Imbuto Foundation ku bufatanye na Minisiteri y’Urubyiruko n’ Umuco, Inama y’Igihugu y’Urubyiruko, ryahurije hamwe urubyiruko rwo hirya no hino mu gihugu no hanze yacyo.

 

Eric TUYISHIME 


IZINDI NKURU

Leave a Comment