Agace gato kahindura ubuzima bw’umuryango kitaweho- Ubuhamya

Mu gihe ibibazo by’imirire mibi bigihangayikishije ingo nyinshi mu Rwanda by’umwihariko mu bice by’icyaro, akarima k’igikoni kabaye igisubizo cyoroshye ariko gifite imbaraga mu guhangana n’iki kibazo. Uko u Rwanda rwubaka igihugu gitekanye n’iterambere rirambye, gukangurira abaturage gutera imboga hafi y’urugo, byagaragaye ko bifasha mu kurwanya imirire mibi, kongera intungamubiri no kuzamura imibereho. Mukandoli Vestine, wo mu karere ka Gatsibo, avuga ko mbere y’uko atangira akarima k’igikoni, abana be babiri bari bafite ikibazo cy’imirire mibi. Ati: “Umwe yari yari yaagwigiye, undi afite ikibazo cy’imirire mibi, bampaye imbuto za karoti, dodo, intoryi…

SOMA INKURU