Umutwe w’inyeshyamba wa M23 washinje ingabo za Repubulika ya Demokarasi ya Congo (FARDC) ko zagabye igitero mu byaro byo muri teritwari ya Masisi mu ntara ya Kivu ya Ruguru, nyuma y’amezi arenga atandatu hari agahenge. Itangazo rya M23 rivuga ko icyo gitero cyo ku cyumweru cyabaye saa cyenda z’amanywa (15h) mu byaro bya Busumba, Kirumbu, Kibarizo na Kilorirwe hamwe no mu nkengero zaho. FARDC yahakanye ibivugwa na M23, ivuga ko ikomeje kubahiriza agahenge. Hashize igihe hari amakuru ko impande zombi zirimo kwitegura imirwano. Mu itangazo, umuvugizi wa M23 mu rwego…
SOMA INKURUMonth: October 2023
Rwanda: Icyumba cy’umukobwa hari ibigo bikomeje kukirengagiza
Gahunda y’icyumba cy’umukobwa mu mashuri abanza cyatangijwe mu mwaka wa 2012 hagamijwe guhangana n’ikibazo cy’abana b’abakobwa batungurwaga n’imihango bikabatera ipfunwe ndetse bamwe bagakurizamo gusiba ishuri igihe begereje kujya mu mihango, nubwo iki cyumba cyaje ari igisubizo ku myigire y’abana b’abakobwa kugeza ubu ibigo by’amashuri 1807 ntibigira icyo cyumba cy’umukobwa. Imibare ya Mineduc yasohotse muri Gicurasi 2023 igaragaza ko mu mwaka w’amashuri wa 2021/22 ibigo by’amashuri 3 035 bingana na 62.7% ari byo bifite icyumba cy’umukobwa bivuye kuri 58.3% byariho mu mwaka wa 2020/21. MINEDUC igaragaza ko ibigo by’amashuri bigera kuri…
SOMA INKURU1 Ukwakira, itariki y’amateka n’ubutwari bukomeye
Ku wa Mbere tariki ya 1 Ukwakira, umupaka wa Kagitumba wagabweho igitero. Cyabaye ikimenyetso cy’itangira ry’urugamba rwamaze imyaka ine nyuma y’uko abari bagize umuryango FPR Inkotanyi biyemeje kubohora igihugu hifashishijwe inzira y’intambara kuko izindi zose Leta yariho yari yarazanze. Urwo rugamba rwari umusaruro w’imyaka itatu y’imyiteguro, ubwo mu Ukuboza 1987 hashingwaga FPR Inkotanyi imyiteguro y’intambara igatangira, hagashyirwaho inzego z’Umuryango, gahunda y’igihe gito, iy’igiciriritse n’igihe kirekire zirafutuka byose bigamije guhuza Abanyarwanda bose, ab’imbere n’inyuma y’igihugu, Abahutu, Abatutsi n’Abatwa. Igitabo “Amateka y’u Rwanda kuva mu ntangiriro kugeza mu mpera z’ikinyejana cya XX”…
SOMA INKURU