Burundi: Amakuru mashya kuri Gen Alain Guillaume Bunyoni uheruka gutabwa muri yombi


Komisiyo yigenga iharani uburenganzira bw’Ikiremwa Muntu  mu gihugu cy’u  Burundi CNIDH-Burundi(Commission Nationale Independante de Droits de l’Homme du Burundi), yatangaje ko yasuye Gen Alain Guillaume Bunyoni uheruka gutabwa muri yombi n’inzego zishinzwe iperereza mu gihugu cy’ u Burundi igasanga nta kibazo afite.

Ubutumwa iyi Komisiyo yanyujije k’urubuga rwayo rwa Twitter ejo ku wa 22 Mata 2023, buvuga ko Ubayobozi ba CNIDH-Burundi, bwasuye  Gen Bunyoni   basanga  nta kibazo afite ndetse ko nta hohoterwa cyangwa iyica rubozo yigeze akorerwa kuva yatabwa muri yombi.

Iti “Twasuye Gen Bunyoni aho afungiye dusanga nta kibazo afite. ntabwo yigeze ahohoterwa cyangwa ngo akorerwe iyica rubozo kuva yatabwa muri yombi. ameze neza kandi byamenyeshejwe umuryango we.”

Ibi bibaye nyuma y’aho Gen Guillaume Bunyoni yatawe muri yombi kuwa 20 Mata 2023 nyuma  y’umunsi umwe gusa  Leta y’u Burundi itangaje ko itazi irengero rye.

Martin Niteretse Minisitiri w’umutekano mu Burundi  ubwo yari mu kiganiro n’itangazamakuru kuwa 19 Mata 2023,  yavuze ko  ibiro by’umushinjacyaha Mukuru wa Republika y’u Burundi birimo gushakisha Gen Guillaume Bunyoni , ariko ntiyasobanura impamvu uwo mugabo wahoze ari igikomerezwa mu Ishyaka CNDD-FDD no mu butegetsi bw’u Burundi ari guhigwa bukware.

Arashinjwa ibyaha byo gushaka guhungabanya umutekano , ruswa no kunyereza umutungo w’igihugu ubwo yari ikiri Minisitiri w’Intebe w’iki gihugu.

Yanashinjwe kandi ibyaha birimo kugerageza guhirika Ubutegetsi bwa Perezida Evariste Ndayishimye ,ari nayo ntandaro yo gushwana hagati y’Aba bagabo bakomeye mu Ishyaka CNDD-FDD riri ku butegetsi muri iki gihugu.

 

 

 

Source: Rwandatribune


IZINDI NKURU

Leave a Comment

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.