Ibipimo by’imirire mibi byagiye byiyongera -FAO


Umusaruro w’ibiribwa ku isi ni rumwe mu nzego zigirwaho ingaruka cyane n’ihindagurika ry’ikirere, Umutekano mucye, n’ibindi. FAO ivuga ko mu myaka itari mike, ibipimo by’imirire mibi byagiye byiyongera, aho abarenga 9% by’abatuye isi bafite inzara idakira, naho 1/3 cy’abatuye isi bakaba baba mu bihugu bifite ikibazo gikabije cy’ibura ry’ibiribwa.

Mu rwego rwo guhangana n’iki kibazo, Ishami ry’Umuryango w’abibumbye ryita ku biribwa n’ubuhinzi (FAO), ku itariki 10 Ukuboza 2023, ryashyize ahagaragara ishusho yerekana uburyo bwo guhuza ikibazo cy’inzara ku isi n’intego zashyizweho mu rwego rwo guhangana n’ihindagurika ry’ikirere.

Ni mu gihe mu masezerano yiswe aya Paris yo muri 2015 ku mihindagurikire y’ikirere yafatiwemo umwe mu myanzuro y’ingenzi wagiraga iti: Kurangiza inzara ku isi ndetse no kugabanya igipimo cy’ubushyuhe ku rugero rwa degere selisiyusi +1,5(°C) ugereranyije no mu gihe cya mbere y’inganda.

Ishami ry’Umuryango w’abibumbye ryita ku biribwa n’ubuhinzi (FAO), ryabonye COP28 nk’umwanya mwiza wo kugaragaza ko ibihugu bikwiye kurwana uru rugamba rwo guhuza ingingo yo kwihaza mu biribwa n’imihindagurikire y’ikirere.

Marie Cosquer, impuguke akaba n’umuvugizi mu birebana n’ibiribwa ndetse n’imihindagurikire y’ikirere mu muryango utegamiye kuri Leta (Action contre la faim), agira ati: “Umusaruro w’ibiribwa na wo ni imwe mu ngaruka ziterwa n’ubushyuhe bukabije ku isi kuko wihariye hafi kimwe cya gatatu cy’ibyuka bihumanya ikirere bituruka ku bantu.”

Indi mpuguke, Quentin Ghesquière ushinzwe gukurikirana ibibazo by’ubuhinzi, ibiribwa ndetse n’ihindagurika ry’ikirere muri OXFAM, yagize ati: “Iyi nyandiko ya FAO ni intambwe y’ingenzi iganisha ku iterambere kuko idufasha gusenya ikinyoma cyashinze imizi hagati y’izo ngingo zombi.” Yashimangiye ati: “Uyu munsi, ubushakashatsi bwinshi bwerekana ko ikibazo kiri inyuma y’ibura ry’ibiribwa ari uburyo abantu bagerwaho n’ibiribwa ndetse n’uburyo bisaranganywa.”

Mu rwego rwo guhangana n’ikibazo cy’ibura ry’ibiribwa, FAO yasabye ibihugu ko byiha intego z’ibigomba kuba byagezweho mu gihe cy’imyaka 2, bikazatangarizwa mu nama ya COP30.

Urugero rwa zimwe mu ngamba zashyizweho na FAO, ni nko kongera imbaraga mu nkunga rusange hagamijwe gufasha abatuye isi bose kubona indyo yuzuye, ndetse no kugabanya ingano y’ibyo abatuye mu bihugu bikize barya, ndetse no guteza imbere ibikoresho by’ubuhinzi bigezweho kandi bitangiza ikirere.

Ikindi kandi FAO ivuga ko umubare w’abantu bafite inzara yabaye karande ugomba kuzaba wagabanutse ukagera kuri miliyoni 150 mu 2025, uvuye kuri miliyoni 735 wariho muri 2022 naho mu mwaka wa 2030 bakazaba bageze kuri 0. Mu mwaka wa 2050, abatuye isi bose bagomba kuzaba bashobora kubona indyo yuzuye.

Ku ruhande rw’uRwanda, Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi ivuga ko iri mu rugamba rwo gushakira ibisubizo iki kibazo, aho Abanyarwanda bagera hafi kuri 20% batihagije mu bijyanye n’ibiribwa.

Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Ubuhinzi n’Ubworozi (RAB) Dr. Telesphore Ndabamenye, avuga ko nubwo hari aho bataragera neza nk’Igihugu ariko abagera ko abagera kuri 80% by’abagituye bihaza neza mu biribwa.

 

 

 

 

UBWANDITSI: umuringanews.com


IZINDI NKURU

Leave a Comment

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.