Miss Mutesi Aurore mu munyenga w’urukundo rushya


Mutesi Aurore Kayibanda wabaye Miss Rwanda yambitswe impeta n’undi musore nyuma y’igihe atandukanye na Mbabazi Egide bari barasezeranye kubana akaramata nk’umugore n’umugabo.

Amafoto ya Miss Aurore yambikwa impeta yasakaye cyane ku mbuga nkoranyambaga gusa ntabwo bamwe bamenye uwayimwambitse dore ko iyi yari  iya kabiri nyuma ya Mbabazi Egide.

Amakuru yizewe agera ku UMUSEKE ni uko umusore wambitse Aurore impeta atari Umunyarwanda gusa akaba ari umushoramari ufite inganda zitandukanye mu bihugu byo muri Afurika.

Uwaduhaye amakuru yagize ati “Njyewe rwose ndamuzi, ni umunyenganda ukomeye kuko banamaze igihe babana hano mu Rwanda aho urugo rwabo ruherereye Kibagabaga muri Kigali.”

Mbabazi Egide uzwi nka Egide Fox yambitse impeta Miss Rwanda 2012 Kayibanda Mutesi Aurore, amusaba ko bazarushinga. Hari tariki 28 Gashyantare 2018, mu muhango wabereye i Las Vegas muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Byabaye nyuma y’imyaka isaga 4 bamaze bakundana mu munyenga w’urukundo batasibaga kugaragaza.

Mu 2021, nibwo uyu mukobwa yifashishije imbuga nkoranyambaga yaje gutangaza ko yatandukanye na Mbabazi ndetse ahishura ko agiye kwandika igitabo ku buzima bw’urukundo yanyuzemo.

 

 

INKURU YANDITSWE NA KAYITESI Ange


IZINDI NKURU

Leave a Comment

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.