Amateka y’abagore bagaragaje ubutwari mu gihe cya Jenoside yakorewe abatutsi yibutswe


Amateka agaragaza ko mu Rwanda mu 1994, abagore b’abatutsi bahohotewe bishingiye ku gitsina, bafatwa ku ngufu, banduzwa indwara zitandukanye bigambiriwe, kuko umugambi wari uwo kumaraho ubwoko bwabo.

Ariko ubutwari bwabo buhinyuza ibyo, benshi bagira uruhare mu guhagarika Jenoside, bagira uruhare mu kubaka igihugu bundi bushya kugeza magingo aya.

Ni gake hazirikanwa cyangwa havugwa ku butwari bw’umugore mu minsi 100 igihugu cyamaze mu icuraburindi ndetse na nyuma yayo, ariko abagore benshi batwaje gitwari bamwe bahinduka abagabo nka wa mugani wa ‘Ndabaga’ kuko yari yo mahitamo.

Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, Dr Bizimana Jean Damascène, yavuze ko abagore benshi mu Rwanda bahatanye kuva mu myaka ya 1959 na 1963 no mu bihe jenoside yashyirwaga mu bikorwa Isi yose irebera.

Ati “Iyo tugiye mu mateka yacu, tubona ko mu Rwanda abagore bahoze ari abanyembaraga. Mu myaka ya 1959 hicwaga by’umwihariko abagabo n’abasore. Bivuze ko abagore mu buzima butoroshye butagira ibikoresho bihagije no muri sosiyete itarabishimiraga aribo bafashe inshingano zo guha uburezi abana babo, bari abanyembaraga.”

Ibi ni ibikubiye mu butumwa yagezaga ku bari bitabiriye igikorwa cyo kumurika ku mugaragaro igishushanyo gifite uburebure bwa metero 14 cyiswe ‘Femmes Debout’, bisobanura ‘Abagore bahagaze Bemye’.

Minisitiri Dr Bizimana, yavuze ko mu bihe by’itotezwa ry’abatutsi mu biturage byinshi by’u Rwanda hari abagore bahinduwe abapfakazi bakiri bato ariko bizirika umukanda bakomeza guhatana n’ubwo harimo benshi basize ubuzima mu 1994.

Ubushakashatsi bwakozwe n’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare [NISR] ku bufatanye na MINALOC mu 2007, bugaragaza ko mu Rwanda hari hatuye abarokotse jenoside yakorewe Abatutsi 309.368.

Ku ijanisha mu mujyi wa Kigali bari kuri 19%, mu Ntara y’Amajyarugu hari abangana na 6%, mu gihe mu Majyepfo hari hari abarokotse bangana na 34%, mu Ntara y’Iburasirabuba habaruwe abangana na 21% mu gihe mu Burengerazuba hari Abarokotse bangana na 20%.

Muri abo bose 58,4% bari abagore mu gihe 41,6% bari ab’igitsina gabo.

Minisitiri Dr Bizimana, ati “Ubundi bushakashatsi bwagiye bukorwa na Minisiteri y’Ubuzima n’indi miryango itanga ubufasha mu bijyanye n’ubuzima bwo mu mutwe, igaragaza ko abenshi muri aba barokotse bahuye n’ihohoterwa ry’umubiri n’irishingiye ku gitsina. Kuri aba barokotse, ubudaherwanwa bwabo ahanini bushingiye kukurenga ayo mabi bagiriwe.”

Amazina ya bamwe ntazibagirana

Iki gikorwa cyabaye umwanya nanone wo kongera gushima uruhare rwa bamwe mu bagore babaye intwari bakamagana ingengabitekerezo ya Jenoside mu gihe ubwicanyi bwabaga kabone n’ubwo batari Abatutsi.

Muri bo harimo Uwiringiyimana Agathe wari Ministiri w’Intebe, wishwe ku munsi wa mbere wa Jenoside kuko atari ashyigikiye politiki y’amoko.

Felicita Niyitegeka, nawe afatwa nk’indashyikirwa kubera ibikorwa yakoraga byo guhisha Abatutsi i Gisenyi ndetse akaba ashimirwa cyane ibyo yakoze ubwo musaza we Lt Col. Nzungize Alphonse wari mu kigo cya Gisirikare cya Bigogwe, yamutumagaho abasirikare ngo bamutabare, akavuga ko bamutabarana n’Abatutsi yari yahise.

Musaza we yarinangiye, maze Felicita, amubwira ko ari bupfane nabo, ko atazasiga abavandimwe ahishe iwe, nyuma aza gupfana nabo.

Hari kandi Sœur Milgitha Paula Koiser, wari umubikila w’Umudage wabarizwaga mu Muryango w’Ababikira b’aba Saint Clément de Munster.

Mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi yakiriye impunzi zisaga 45,000 zahungaga ubwicanyi, abaha ibiryo n’igikoma yari afite, abonye bigiye kumushirana yitabaza Caritas ya Diyosezi ya Gikongoro ku bari bamukuriye, ariko bamutera utwatsi.

Marie Jeanne Noppen, niwe ni umwe mu bo imigirire yabo yakurwaho isomo n’ubu kuko hagati ya 1990 na 1994 yarwanye ku Batutsi bari bafunzwe babita ibyitso by’Inkotanyi.

Yafunguye ishuri rya siyansi ry’abakobwa ku Nyundo mu rwego rwo kugaragaza ko abakobwa b’abanyarwanda nabo bashoboye. Yitabye Imana mu 2007 ashyingurwa iwabo mu Bubiligi.

 

 

 

 

 

SOURCE: igihe


IZINDI NKURU

Leave a Comment

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.