Haribazwa icyamuteye gushaka kwihekura yari yarabuze urubyaro

Umugore witwa Uwamahoro Angelique wo mu mudugudu wa Bwiza, Akagari ka Kivumu mu Murenge wa Cyeza, yataye mu musarani umwana w’umukobwa yibarutse ku cyumweru ku bitaro bya Kabgayi, biteza urujijo ndetse no kwibaza niba nta burwayi bubyihishe inyuma, kuko  yari amaze imyaka itanu yarabuze urubyaro. Ibi uyu mugore akaba yarabikoze nk’uko byavuzwe hejuru yaramaze imyaka itanu abana n’umugabo ku buryo bwemewe n’amategeko barabuze urubyaro, nyuma Uwamahoro yaje kugira amahirwe yo gutwita ndetse anabyara umwana ushyitse kandi muzima w’umukobwa, ariko icyo yakoze yahisemo kumuta mu musarani Uyu mugore wari urwajwe na…

SOMA INKURU

Nyuma yo gutangaza ugiye kuyobora Congo Kinshasa, u Bufaransa bwagaragaje impungenge

Komisiyo y’amatora yo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo mu ijoro rishyira kuri uyu wa Kane, nibwo yatangaje ibyavuye mu matora ya Perezida yabaye tariki 30 Ukuboza umwaka ushize wa 2018, byari bitegerejwe na benshi, umukandida utavuga rumwe n’ubutegetsi bwahozeho bwa Joseph Kabila, Félix Antoine Tshisekedi niwe wegukanye intsinzi. Muri 97 % y’amajwi amaze kubarurwa, Tshisekedi ni we waje imbere n’amajwi 38.57 %, akurikirwa na Martin Fayulu wagize amajwi 34.83 %, naho Emmanuel Ramazani Shadary yaje ku mwanya wa gatatu n’amajwi 23.84 % . RFI yatangaje ko Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’u Bufaransa, Jean-Yves Le…

SOMA INKURU

U Rwanda rugiye kwifashisha Drones mu kurwanya malaliya

Guverinoma y’u Rwanda igiye gutangira kwifashisha indege nto zitagira abapilote (Drones) mu bikorwa byo gutera imiti (Larvicide) yica imibu itera Malaria n’amagi yayo mu bishanga, mu bidendezi by’amazi n’ahandi ishobora kwihisha. Ubusanzwe Drones zimenyerewe mu bikorwa bya gisirikare, gufata amafoto n’ibindi bifitanye isano nayo ariko u Rwanda rumaze igihe ruzikoresha mu buvuzi nko kugeza amaraso ku bitaro. Gutera imiti yica imibu hifashishijwe Drones, Guverinoma izabikora ku bufatanye na Sosiyete Nyarwanda ikoresha ikoranabuhanga rya Drones yitwa Charis Unmanned Aerial Solutions. Drones zizifashishwa mu gutera imiti yica imibu itera Malaria, zifite ubushobozi…

SOMA INKURU

TETA NA SANGWA 15

Mu busitani bwiza bwuje amahumbezi Teta na Mi guel bararebana amagambo akaba make ariko imitima ikabwirana byinshi; nuko bakitegerezanya umwe ku wundi; bombi bacecetse bagafatanya kumva amajwi n’indirimbo nziza by’inyoni zo mu busitani, ariko ubwo uko Miguel yitegerezaga Teta, niko Teta agira isoni akajya anyuzamo akitegereza intoki ze, ubundi akikora ku nzara akavuza inoni, biranga isoni za gikobwa. Nuko akazuba karenga Teta yitegereza mu mpinga y’umusozi atungira Miguel agatoki amwereka aho izuba rirengera ati: -cheri igihe ni ishyari numvaga twagumana ariko burije dore izuba rirarenze -chouchou nta kundi twabigenza -None…

SOMA INKURU