Yateye utwatsi uwamuhanuriye ubukwe na Papa Sava, anahishura ingaruka ubu buhanuzi buzamugiraho


Umunyana Analyssa wamamaye nka Mama Sava muri filime ya Papa Sava, yavuze ko umupasiteri uherutse kumuhanurira ubukwe bwe na Papa Sava ibyo yakoze ari ubutubuzi kuko ntaho bihuriye n’ukuri.

Mu minsi ishize nibwo hagiye hanze amashusho y’umupasiteri ahanurira Mama Sava ko agiye gukora ubukwe na Papa Sava bakorana.

Mama Sava yavuze ko byose byabaye mu mpera z’umwaka ushize ubwo yajyaga gusengera mu rusengero rw’uwo mupasiteri.

Ati “Hariya ni i Kanombe mu rusengero ntibuka, ntabwo nsanzwe mpasengera nari natumiwe n’inshuti zanjye njyayo ari ubwa mbere. Uriya ntabwo ari umwuka wera rwose!”

Mama Sava yavuze ko ubwo yatangiraga kumva ubuhanuzi bw’uwo mugabo nta kibazo cyari kirimo, icyakora ahamya ko yatunguwe no kumva hagiyemo ibya Papa Sava.

Ati “Avuze Papa Sava nasubiye inyuma kuko nagize ikibazo cy’uko ayo mashusho yazajya hanze, nsaba abadiyakoni ko bamusaba kureka gukomeza kuvuga ibyo bintu, icyakora bo mbona ntacyo bibabwiye.”

Yakomeje agira ati “Amaze kuvuga Papa Sava byaranze, ibyo yavuze bya nyuma nari nsigaye ntabyumva ahubwo nsigara ntegereje ko barangiza gusenga ngo mbasabe ko babikura kuri YouTube. Ibintu nasubije nyuma yo kuvuga iryo zina mubibare nk’aho atari njyewe.”

Mama Sava ahamya ko yakomeje gusaba ko bakura amashusho y’ubu buhanuzi kuri YouTube ariko bo bamubera ibamba kugeza ubwo Pasiteri yamuhamagaye amwumvisha ko yishimiye ko yamufashije kuzuza abakurikira shene ye.

Ku rundi ruhande Mama Sava yahishuye ko ubu buhanuzi bwababaje bikomeye Papa Sava, ku rwego rw’uko byanashobokaga ko yanamwirukana muri filime ye.

Ati “Papa Sava yarandakariye kandi rwose nibyo […] siniteguye kuvuga uko twaganiriye nyuma yabyo. Icyo mwamenya ni uko yarakaye.”

 

 

 

 

 

SOURCE: Igihe


IZINDI NKURU

Leave a Comment

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.