Ubushakashatsi burakomeje ku binyabuzima bitazwi muri Pariki ya Nyungwe

Ubuyobozi bwa Pariki y’Igihugu ya Nyungwe bwatangaje ko hakomeje ubushakashatsi ku binyabuzima bitazwi bishobora kuba biba muri iyi Parike, kugira ngo bimenyekane kandi byitabweho. Ni nyuma y’uko itsinda ry’inzobere mu by’ubushakashatsi ku nyamaswa, ribonye ubwoko bw’uducurama muri iri shyamba bwaherukaga kubonwa mu myaka 40 ishize. Mu ntangiriro z’uku kwezi nibwo itsinda ry’abashakashatsi ku nyamaswa zishobora kuzimira baturutse mu bihugu bitandukanye batangaje ko bashoboye kubona ubwoko bw’agacurama bwa Rhinolophus Hillis cyangwa hillis horseshoe bat mu ishyamba rya Nyungwe. Aba bashakashatsi kandi bagaragaza ko umubare w”ubu bwoko  bw’agacurama ari muto, bityo bugomba…

SOMA INKURU

U Burusiya bwafatiye ibihano binyuranye ibihangage binyuranye byo ku isi

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Joe Biden, ni umwe mu bayobozi bafatiwe ibihano n’u Burusiya aho batemerewe gukandagiza ikirenge cyabo i Moscow. Urwo rutonde rw’abafatiwe ibihano rurimo Umunyamabanga wa Leta ushinzwe Ububanyi n’Amahanga, Antony Blinken; ushinzwe ibikorwa bya gisirikare, Lloyd Austin; ushinzwe itangazamakuru, Jen Psaki n’abandi. Hariho kandi abahoze mu buyobozi bukuru bwa Amerika nka Hillary Clinton wigeze kuba Umunyamabanga wa Leta ushinzwe Ububanyi n’Amahanga ndetse n’umuhungu wa Biden witwa Hunter. Imitungo yabo iri mu Burusiya yamaze gufatirwa ndetse ntibemerewe no kwinjira muri icyo gihugu. Gusa ku rundi…

SOMA INKURU

Ukraine irishyuza u Burusiya asaga miliyari 500 z’amadorali

Minisitiri w’Intebe wa Ukraine, Denys Shmyhal, yatangaje ko igihugu cye kimaze guhomba miliyari 500$ z’ibintu byangirikiye mu ntambara u Burusiya bwagishojeho mu minsi 20 ishize. Uyu muyobozi yashimangiye ko Guverinoma ya Putin ariyo izishyura ibyo byose mu gihe urugamba ruzaba rurangiye. Shmyhal ntabwo yigeze asobanura mu buryo burambuye uko gusana ibyo byangiritse bizakorwa cyangwa se niba mu gihe Ukraine izaba itsinze urugamba nabwo ari u Burusiya buzishyura ibyangiritse gusa yakomoje ku mitungo y’Abarusiya yafatiriwe hirya no hino. Yanavuze ko mu gusana ibyangiritse, igihugu cye cyiteguye gusaba inkunga ibihugu by’inshuti. Yabigarutseho…

SOMA INKURU

Hamenyekanye amatariki y’ingenzi ibarura rusange rya 5 ry’abaturage rizakorerwaho

Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare cyasohoye amatariki y’ingenzi ibarura rusange rya 5 ry’abaturage n’imiturire rizakorerwaho, aho rizatangira tariki ya 14 kugera kuri 30 Kanama 2022 ndetse n’urutonde rw’ibibazo bizabazwa. Abaturage hirya no hino mu gihugu bavuga ko bifuza ko iri barura rusange ryatangira kumenyekanishwa kugira ngo bazatange amakuru nyayo. Aba baturage barimo n’abakoreweho igeragezwa muri myiteguro y’iri barura rusange, bavuga ko bazi akamaro k’ibarura rusange ry’abaturage n’imiturire kuko iyo hatanzwe amakuru nyayo hakorwa igenamigambi rihamye. Ikigo cy’igihugu cy’ibarurishamibare cyasohoye amatariki y’ingenzi n’urutonde rw’ibibazo bizabazwa n’abakarani mu gihe iri barura rizaba ritangiye gukorwa,…

SOMA INKURU

Uburusiya bwatangiye guhungabanwa n’ibihano bwafatiwe

Minisitiri w’Imari w’Uburusiya Anton Siluanov yemeje ko binyuze mu bihano bwafatiwe n’ibihugu byo mu Burayi na Leta Zunze Ubumwe za Amerika, hafatiriwe hafi kimwe cya kabiri cy’ubwizigame iki gihugu cyari gifite muri zahabu no mu mafaranga y’amahanga bifite agaciro ka miliyari hafi 300$. Yagize ati “Dufite ubwizigame bwose bugera muri miliyari 640$, ariko ubugera kuri miliyari hafi 300$ ubu ntidushobora kubukoresha.” Yari mu kiganiro na Televiziyo Rossiya 1 ku Cyumweru. Yongeyeho ko ibihugu byo mu burengerazuba bw’isi birimo gushyira igitutu k’u Bushinwa, kugira ngo nabwo bugabanye ubucuruzi burimo gukorana n’u…

SOMA INKURU

Abaturage bo ku kirwa cya Gihaya baratabaza

Abatuye ku Kirwa cya Gihaya barifuza kwimurwa bagatuzwa ahegereye ibikorwaremezo bakeneye dore ko aho batuye bigoye ko bihagezwa, gusa babangamiwe n’uko bahabwa ingurane idashyitse ku butaka bwabo. Umushoramari uteganya kuhubaka hoteli, mu myaka yashize yagiyeyo agurira imiryango 26, aho ayimuye ahatera ubusitani. Abatuye kuri iki kirwa bifuza ko Leta yabimura ikabatuza nk’uko ituza indi miryango itishoboye, cyangwa umushoramari akaba ingurane ikwiye bakimukira ahamaze kugezwa ibikorwaremezo. Kugeza ubu ikibazo bafite ni uko umushoramari, ubutaka bwabo abubarira amafaranga make, atatuma batangira ubuzima ahandi igihe baba bavuye kuri iki kirwa. Milindi Emmanuel yavuze…

SOMA INKURU

Ibitero by’Uburusiya bikomeje gushegesha Ukraine, ari nako hatangwa integuza mu gihugu cyose

Amabombe yatewe n’Uburusiya mu mijyi ya Severodonetsk na Rubizhne mu ntara ya Luhansk yasenye inyubako zitari nke anatuma habaho inkongi y’umuriro, nk’uko bivugwa n’ikigo cy’ubutabazi cya Ukraine, State Emergency Service (SES). Aya makuru aje mu gihe amafirimbi ateguza ibitero by’indege yumvikana hafi mu gihugu cyose, nk’uko byanditswe n’ikinyamakuru Kyiv Independent. Iki kinyamakuru cyanditse kiti “Amafirimbi yo kuburira avugira hafi mu ntara zose za Ukraine”. Inzu zigera kuri 60, harimo n’iz’abigenga, zatewe amabombe mu ijoro ryakeye, ariko ibyangijwe byose bikaba bitaramenyekana nk’uko bivugwa na leta. SES yanditse ku rubuga rwa Instagram…

SOMA INKURU

Centrafrique: Ingabo z’u Rwanda zikomeje guha abaturage ubufasha bunyuranye

Ingabo z’u Rwanda ziri mu butumwa bwa Loni bwo kubungabunga Amahoro muri Centrafrique (MINUSCA), zatanze serivisi z’ubuvuzi ku baturage bo mu karere ka Bossembele nka kimwe mu bikorwa bihuza abasivile n’abasirikare ku wa 12 Werurwe 2022. Izo serivisi zahawe abaturage zirimo gupima indwara zitandura zirimo umuvuduko w’amaraso, malaria no kuvura abo byagaragaye ko barwaye. Umuyobozi w’Akarere ka Bossembele, Aristide Semungubo yashimiye ingabo z’u Rwanda ku kubungabunga amahoro no gutanga ubufasha mu by’ubuvuzi ku baturage bo muri aka gace. Yashimangiye ko serivisi zatanzwe zizagira uruhare mu guhindura ubuzima bw’abazihawe bukarushaho kuba…

SOMA INKURU

RDC: Impanuka za Gari ya moshi zikomeje gutwara ubuzima bw’abatari bake

Ibiro Ntaramakuru by’Abafaransa, AFP byatangaje ko ejo hashize kuwa Gatandatu tariki 12 Werurwe, abantu 61 bishwe n’impanuka ya Gari ya Moshi mu Burasirazuba bw’Amajyepfo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, mu bapfuye harimo abagabo, abagore n’abana, mu gihe abagera kuri 52 bakomeretse. Bivugwa ko iyi Gari ya Moshi yari ipakiye abantu benshi mu buryo butemewe n’amategeko bavaga mu Ntara ya Luen berekeza mu Mujyi wa Tenke hafi ya Kolwezi, Umurwa Mukuru w’Intara ya Lualaba mu Majyepfo ya RDC. Impanuka nk’izi za Gari ya Moshi zikunze kuba muri RDC kimwe n’iziterwa…

SOMA INKURU