Impanuka y’indenge yarimo abagera ku 132

Ikigo gishinzwe Indege za Gisivili mu Bushinwa cyatangaje ko Boeing 737 yarimo abagenzi 132 yakoze impanuka ubwo yari igeze ku musozi uri hafi y’Umujyi wa Wuzhou mu Gace ka Teng mu majyepfo y’iki gihugu. Indege yakoze impanuka kuri uyu wa Mbere, tariki ya 21 Werurwe 2022, ni iya sosiyete yo mu Bushinwa ya China Eastern Airlines. Televiziyo y’u Bushinwa, CCTV yatangaje ko abashinzwe ibikorwa by’ubutabazi bahise boherezwa muri aka gace ngo hakorwe ubutabazi bw’ibanze. Indege ya Boeing 737 yakoze impanuka yarimo abantu 132 barimo abagenzi 123 n’abakozi bayitwara bagera ku…

SOMA INKURU

Inzitizi mu kwivuza ku bafite ubumuga bwo kutumva no kutabona

Bamwe mu bafite ubumuga bukomatanyije burimo ubwo kutumva no kutabona bavuga ko kubera ko nta bumenyi abaganga bafite ku rurimi rw’amarenga bituma batabaha serivise z’ubuvuzi bakeneye uko bikwiriye. Ikibazo kinini kurushaho ngo ni uko na bariya bafite ubumuga batazi kwandika no gusoma kugira ngo babe babona uko babwira abaganga ikibazo cyabo. Muhutukazi Vestine w’imyaka 54, wo  mu mudugudu wa Rebero, akagari ka Gikoma, umurenge wa Ruhango, ufite umwana ufite ubumuga bw’ingingo, witwa Murebwayire Cecille ufite imyaka 18 ,avuga ko we agerageza kwita ku mwana we ariko ngo abandi babyeyi bo…

SOMA INKURU

U Rwanda rwongeye kuza mu bihugu bitanu bya mbere aho abaturage batishimye

Mu karere k’Afurika y’Uburasirazuba, igihugu cy’u Rwanda ni cyo kiza imbere mu kugira abaturage batishimye n’amanota 3.3 rukanaza mu bihugu 5 bya mbere muri Afurika aho abaturage batishimye. Ni mu gihe Uganda ari yo igaragara nk’ifite abaturage bishimye kurusha ab’ahandi muri aka karere n’amanota 4.6. Ku bihugu by’Uburundi na Repubulika ya Demukarasi ya Kongo ho nta makuru yabonetse yerekeranye nabyo mu bushakashatsi bw’uyu mwaka. Muri rusange ubushakshatsi bugaragaza ko icyorezo cya COVID-19 kiri mu mwaka wacyo wa gatatu cyatumye ibipimo byo kwishima by’abatuye isi bigwa hasi kubera ingaruka cyagize ku…

SOMA INKURU

U Rwanda rwizihije isabukuru y’imyaka 52 y’Umuryango w’Ibihugu bivuga Igifaransa

Kuri iki Cyumweru tariki 20 Werurwe 2022, u Rwanda rwifatanyije n’ibindi bihugu mu kwizihiza isabukuru y’imyaka 52 y’Umuryango w’Ibihugu bivuga Igifaransa “OIF”, runashima intambwe nziza umaze gutera mu guhaza ibyifuzo by’urubyiruko, kuko ari rwo ejo hazaza hawo. Mu butumwa bwe kuri uyu munsi mpuzamahanga wa Francophonie wizihizwa tariki 20 Werurwe buri mwaka., Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga n’ubutwererane, Dr Vincent Biruta, yavuzeko u Rwanda ruzakomeza gushyigikira ibikorwa bya “OIF”. Yagize ati “Kuri uyu munsi ubwo twizihiza ururimi rw’Igifaransa n’Umuryango wa Francophonie, nongeye gushimangira ko u Rwanda ruzakomeza gushyigikira ibikorwa bya OIF, hamwe…

SOMA INKURU

Ikigo “Gorilla Doctors” cyongerewe ubushobozi gihabwa n’inyubako igezweho

Ikigo Mpuzamahanga kigezweho kizwi nka Gorilla Doctors kiri mu murenge wa Muhoza, mu karere ka Musanze, kizifashishwa n’abaganga bo mu bihugu bya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, u Rwanda na Uganda bikora kuri Pariki y’Ibirunga ibonekamo ingagi zo mu misozi miremire. Gifite inyubako igezweho izashyirwamo laboratwari ifite ibikoresho bisabwa byose bizifashishwa mu gufata ibizamini ingagi bagamije kureba ibyorezo bishobora kuzibasira, kumenya udukoko tuzitera indwara n’ibindi bijyanye n’ubuzima bw’ingagi ndetse n’abazisura hagamijwe kureba ko batahanahana zimwe mu ndwara. Bamwe muri abo baganga basanzwe bavura ingagi, bavuga ko guhabwa ikigo nk’iki gifite…

SOMA INKURU

Yegukanye ikamba rya Miss Rwanda 2022 nyuma y’amarangamutima y’abatari bake

Nshuti Muheto Divine niwe wambitswe ikamba rya nyampinga w’u Rwanda 2022 mu gicuku cyo kuri uyu wa gatandatu gishyira kuri iki Cyumweru tariki 20 Werurwe, akaba asimbuye Ingabire Grace. Uyu mukobwa w’imyaka 18 yitabiriye Miss Rwanda yinjiriye ku itike y’Intara y’Iburengerazuba aho yanyuze mu ijonjora ryabereye mu Karere ka Rubavu ku wa 30 Mutarama 2022. Mu kiganiro yagiranye na IGIHE mu rukerera rwo kuri Cyumweru tariki 20 Werurwe 2022 amaze gutorwa, Muheto Divine yavuze ko yishimiye kwegukana ikamba rya Miss Rwanda kuko ari ibintu yarose kuva cyera. Ati “Ni ibintu…

SOMA INKURU

U Burusiya bwakoresheje intwaro karundura mu guhashya Ukraine

Bwa mbere mu ntambara yo muri Ukraine, u Burusiya bwakoresheje ibisasu byabwo bizwi nka Kinzhal hypersonic missiles, bigendera ku muvuduko urenze uw’ijwi, hagamijwe gusenya ububiko bw’intwaro Ukraine yahawe n’ibihugu by’i Burayi, mu burengerazuba bwa Ukraine. Ibiro ntaramakuru byo mu Burusiya, Interfax byatangaje ko ari ubwa mbere ibyo bisasu bikoreshejwe kuva tariki 24 Gshyantare ubwo ingabo zabwo zinjiraga muri Ukraine. U Burusiya ni kimwe mu bihugu bifite intwaro zigezweho kandi zikomeye. Mu Ukuboza umwaka ushize Perezida Vladimir Putin yavuze ko aricyo gihugu cya mbere kiyoboye mu bisasu byihuta bizwi nka hypersonic…

SOMA INKURU

Imyiteguro irarambanyije ku bakobwa bitegura gutoranywamo Miss Rwanda 2022

Kuri uyu wa Gatatu, tariki 16 Werurwe 2022, abakobwa 19 bagiye gutoranywamo Nyampinga w’u Rwanda 2022 bakoze ikizamini kijyanye n’ubumenyi bafite ku muco. Ikizamini cy’umuco kigira uruhare mu bituma haboneka umukobwa wegukana ikamba rya Miss Heritage n’ubwo atari cyo cyonyine kibigena kuko hari n’akarusho k’imbyino abakobwa bashobora kugaragarizamo umuco no mu bindi bikorwa bagenda bakora bifite aho bihuriye n’umuco. Umukobwa ubaye Miss Heritage ahembwa na Bralirwa binyuze mu kinyobwa cya Primus, ahabwa miliyoni 5 Frw. Muri iki kizamini cya Culture Challenge kiri mu bitanga Miss Heritage muri Miss Rwanda abahatanira…

SOMA INKURU

Udukingirizo, inzitiramubu n’imiti y’igituntu by’asaga miliyoni 100 byararigishijwe

Udukingirizo tubarirwa mu bihumbi, inzitiramibu n’imiti y’igituntu bifite agaciro k’ibihumbi 100$ (arenga miliyoni 100 Frw) byari bibitse mu bubiko bw’ikigo gishinzwe ubucuruzi bw’ibikoresho byo kwa muganga muri Kenya byaburiwe irengero. Iyi miti n’udukingirizo bishobora kuba byaribwe bikagurishwa ku bacuruzi b’imiti n’ibikoresho byo kwa muganga bo muri iki gihugu. Si ubwa mbere hari imiti iburirwa irengero muri Kenya kuko n’umwaka ushize hari ibikoresho byo kwirinda COVID-19 byaburiwe irengero kandi byari biri mu bubiko. Kugeza ubu ntacyo Guverinoma ya Kenya iravuga kuri iki kibazo nubwo UN Global Fund yo yamaze gusaba ko…

SOMA INKURU

Ku myaka 98 yatangiye amashuri abanza afite indoto ashaka kugeraho

Priscilla Sitienei w’imyaka 98 ubu ni umwe mu banyeshuri b’ishuri ribanza, Leader’s Vision, ryo muri Erdoret, umwe mu Mijyi yo muri Kenya. Umwe mubarimu be yemeza ko kuba yigana n’abana barenze kuba abuzukuruza be bitamubuza umuhate n’umurava afite byo kwiga. Leonida Tallam ati “Amasomo akunda cyane mu ishuri ni science, iyobokamana n’imibare. Iyo akurikiranye amasomo, aba yitonze cyane, arakurikira cyane, arakurikira cyane cyane kandi afite umukono mwiza.” Mu nkuru dukesha Euronews ikomeza ivuga ko muri Kenya amashuri abanza yakomoreye abasheshe akanguhe kugirango nabo bumve umunyenga wo kujya mu ishuri nka…

SOMA INKURU