Leta y’u Rwanda iri mu biganiro n’ibigo byashinze imbuga nkoranyambaga, kugira ngo harebwe uko abazikoresha bahakana bakanapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi bagezwa mu butabera. Hagati aho abanenga abakoresha nabi izi mbuga, baravuga ko biteguye guhangana nabo muri iki gihe cyo kwibuka ku nshuro ya 28 Jenoside yakorewe Abatutsi. Imbuga nkoranyambaga muri iki gihe zikoreshwa n’ibyiciro binyuranye by’abaturage, byiganjemo urubyiruko mu kubona amakuru atandukanye. Gusa hari abazikoresha bagamije gupfobya no guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi, ndetse abandi bagamije kubiba urwango n’amacakubiri. Mu gihe u Rwanda rugiye kwibuka ku nshuro ya 28 Jenoside yakorewe…
SOMA INKURUYear: 2022
Impamvu u Burusiya bwatumije inama idasazwe y’Akanama k’Umuryango w’Abibumbye k’umutekano
U Burusiya bwatumije inama idasazwe y’Akanama k’Umuryango w’Abibumbye gashinzwe umutekano, nyuma y’icyo bwise guhimba ibimenyetso hagamijwe gushinja ingabo zabwo gukora Jenoside muri Ukraine. Nyuma y’uko ingabo z’u Burusiya zemeye kuva mu nkengero z’Umurwa Mukuru, Kyiv, Ukraine ikomeje gutangaza amafoto y’imirambo myinshi y’abasivili iryamye mu muhanda mu Mujyi wa Bucha, bivugwa ko bishwe n’ingabo za kiriya gihugu. Harimo abo bigaragara ko bapfuye amaboko yabo aboheye inyuma. Umunyamakuru wa AFP ku wa Gatandatu yatangaje ko yabashije kwibonera imirambo 22 iryamye mu muhanda umwe muri Bucha, naho ku Cyumweru Meya Anatoliy Fedoruk avuga…
SOMA INKURUUko umuhango wo kwibuka Jenoside yakorewe abatutsi ku nshuro ya 28 uzagenda
Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’inshingano mboneragihugu “MINUBUMWE”, iratangaza ko Kwibuka ku nshuro ya 28 Jenoside yakorewe Abatutsi, bizakorwa nk’uko byakorwaga mbere, ariko hubahirizwa amabwiriza yo kwirinda Covid-19 ndetse imihango ngo ntizarenza amasaha abiri. Mu gihe u Rwanda rwitegura kwibuka ku nshuro ya 28, mu kiganiro yagiranye na RBA kuri iki Cyumweru tariki 03 Mata 2022, Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’inshingano mboneragihugu, Dr. Jean Damascène Bizimana, yavuze ko kwibukira ahiciwe abantu no ku nzibutso bizakorwa mu gihugu hose nk’uko byari bisanzwe, gusa ngo amabwiriza yo kwirinda Covid-19 agomba kubahirizwa.Yagize ati “Ni ukureba umubare…
SOMA INKURUPerezida Kagame yageze muri Zambia mu ruzinduko rw’iminsi ibiri
Nyuma y’aho twari twacishijeho inkuru itangaza ko Perezida Paul Kagame ategerejwe mu Mujyi w’Ubukerarugendo wa Livingstone muri Zambia, mu ruzinduko rw’akazi, aho byavugwaga ko aza kuhagera kuri uyu wa Mbere tariki 4 Mata 2022, mu ruzinduko rw’iminsi ibiri, yamaze kuhasesekara. Kuri ubu Perezida Kagame yageze mu murwa mukuru w’ubukerarugendo wa Zambiya, Livingstone , ku Kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Harry Mwaanga Nkumbula akaba yakiriwe na Perezida Hakainde Hichilema wa Zambiya. Ibiro by’Umukuru w’Igihugu, Village Urugwiro bivuga ko abakuru b’ibihugu byombi bagirana ibiganiro bibera mu muhezo, nyuma hagakurikiraho inama z’intumwa zyibihugu byombi.…
SOMA INKURUBiyemeje kutongera kwishishanya nyuma y’urugendo rw’isanamitima
Abagera kuri 896 barimo abakoze icyaha cya Jenoside yakorewe Abatutsi n’abo biciye bakanabasahura, bamaze amezi atandatu mu rugendo rw’isanamitima mu bumwe n’ubwiyunge, bavuga ko biyemeje kubana neza mu mahoro nta kongera kwishishanya. Babivuze kuri iki Cyumweru tariki ya 3 Mata 2022 ubwo basozaga urugendo rw’isanamitima bamazemo igihe bigishwa gusaba imbabazi no kuzitanga ndetse no kubana neza. Abamaze igihe bahabwa izo nyigisho z’isanamitima ni abo muri Paruwasi ya Mugombwa mu Karere ka Gisagara igizwe n’imirenge ya Mugombwa na Muganza. Hasobanuwe ko muri iyo paruwasi hiciwe Abatutsi benshi ku buryo abakoze Jenoside…
SOMA INKURUMu gihugu cy’abaturanyi hakozwe imodoka ikoresha amashanyarazi
Umunyabugeni wo muri Tanzania umenyerewe mu gukora inkuru zishushanyije, Masoud Kipanya yamuritse imodoka ya mbere ikoresha amashanyarazi ikorewe muri icyo gihugu. Kipanya yavuze ko iyi modoka ari igitekerezo cye bwite cyamutwaye amezi 11 ngo gishyirwe mu bikorwa kinasozwe. Iyi modoka ifasha mu kurengera ibidukikije yitwa “Kaypee Motor”, izajya ishyirwa ku muriro amasaha atandatu mbere yo kuyitwara. Nyuma yaho bigaragaye ko ibinyabiziga bikoresha lisansi na mazutu bigira uruhare mu kwangiza ibidukikije, ibihugu byinshi biri gushyira imbaraga mu modoka zikoresha amashanyarazi. Ange KAYITESI
SOMA INKURUIsakaro u Rwanda rushaka guca burundu k’ubw’ingaruka zaryo
Amabati ya “Asbestos” yafatwaga nk’ahendutse ku Isi, yatangiye kubakishwa mu Rwanda mu myaka yo hambere akaba yari yiganje ku nyubako za Leta n’iz’amadini n’amatorero, ariko Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Imiturire cyatangaje ko ari ngombwa guca aya mabati kuko agira ingaruka ku buzima bwa muntu bigeze ku kigero cya 72% ndetse cyemeza ko muri Kamena 2023 iyi gahunda izaba yaragezweho ku kigero cy’i 100%. Kuva Leta y’u Rwanda yamenya ko iryo sakaro ryamaze abaturage bo mu bihugu bikize nka Canada ribatera kanseri, yahise itangira urugamba rwo kuyirwanya binyuze mu kuyasimbuza. Kugeza ubu…
SOMA INKURUItsinda ry’abaganga b’abapolisi n’abasirikare batanze ubufasha muri Sudani y’Epfo
Itsinda ry’abaganga b’abapolisi n’abasirikare b’u Rwanda bari mu Butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye bwo kubungabunga Amahoro muri Sudani y’Epfo mu Ntara ya Upper Nile mu Gace ka Malakal, batangije ibikorwa byo kuvura ku buntu impunzi zavanywe mu byabo n’intambara. Ni ibikorwa byatangiye ku wa Mbere, tariki ya 28 Werurwe 2022. Bihuje itsinda ry’abapolisi (Rwanda Formed Police Unit RWAFPU-1) rifatanyije na batayo y’abasirikare b’u Rwanda na bo bari mu butumwa bwa Loni ndetse n’imiryango mpuzamahanga yita ku kiremwamuntu. Nyuma yo guhuza imbaraga, izi nzego zose zatangije ubukangurambaga bwo kurwanya indwara zitandura. Umuyobozi w’Itsinda…
SOMA INKURUIngaruka z’intambara ya Ukraine mu Rwanda
Guverineri wa Banki Nkuru y’u Rwanda John Rwangombwa avuga ko ingaruka z’ibitero by’u Burusiya kuri Ukraine bitazarangirira ku bindi bihugu ku isi gusa kuko no ku Rwanda izi ngaruka zizarugeraho. Guverineri John Rwangombwa yavuze ko hafi 60% y’ingano igihugu cy’u Rwanda gitumiza hanze ituruka mu bihugu by’u Burusiya na Ukraine, bityo igihugu kigomba gushakisha andi masoko gihahiramo ingano n’ibindi bicuruzwa bikomoka kuri peteroli na gazi. Guverineri John Rwangombwa yabwiye abitabiriye igikorwa cyo kugaragariza uko urwego rw’imari na politiki y’ifaranga bihagaze ko nubwo hari impungenge ku kwiyongera kw’inguzanyo zigomba gukurikiranirwa hafi…
SOMA INKURUAbadipolomate b’u Burusiya bakomeje kwirukanwa
Ibihugu byinshi byo mu muryango w’Ubumwe bw’u Burayi birimo u Bubiligi, u Buholandi, Ireland kuri uyu wa Kabiri byirukanye abadipolomate b’u Burusiya, bamwe bashinjwa ubutasi. Ni nyuma y’uko umubano w’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi n’u Burusiya ujemo agatotsi kubera intambara iki gihugu cyatangije muri Ukraine, akaba ari igitero gikomeye cyagabwe ku gihugu cy’i Burayi kuva intambara ya kabiri y’Isi yarangira. U Bubiligi bwirukanye abadipolomate 21 b’u Burusiya bashinjwa kuba intasi n’ikibazo ku mutekano wabwo nk’uko Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wabwo, Sophie Wilmes, yabibwiye abadepite. U Buholandi nabwo bwirukanye abadipolomate 17 b’u Burusiya.…
SOMA INKURU