Mukagasana Maria warokotse wenyine mu muryango we muri Jenoside yakorewe Abatutsi, avuga ko nyuma yo kubura umugabo we n’abana babiri bari bafite biciwe aho bari bahungiye mu gikari cya kiriziya ya Cyanika muri Nyamagabe, kongera gutekereza gushaka akabyara byongereye ibyiringiro n’icyizere cyo kubaho. Ku kiriziya ya Cyanika mu gikari cyaho, Mukagasana avuga ko ariho yahungiye n’umuryango we mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi. Avuga ko kuhahungira tariki 21 Mata 1994 wari umunsi warushijeho kuba mubi, ubwo abaGendarme babashukaga ko babarinze babasezeraga, maze abasirikare babagabaho ibitero, babaminjamo urusenda bafatanyije n’interahamwe. Ibi…
SOMA INKURUYear: 2022
Inka y’uwarokotse Jenoside yakorewe abatutsi yatemwe, ni iki kibyihishe inyuma?
Kuri iki Cyumweru tariki ya 10 Mata 2022 mu masaha ya mu gitondo nibwo hamenyekanye ko abantu bataramenyekana batemye inka ya Ruzindana Paul wakorotse Jenoside yakorewe Abatutsi wo mu murenge wa Runda, mu karere ka Kamonyi. Bivugwa ko Ruzindaza yasanze inka ye bamaze kuyitema ahagana saa moya n’igice za mu gitondo nyuma y’uko yari ahumuje gukama. Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Runda, Rafiki Umwizerwa, yatangaje ko hataramenyekana abatemye iriya nka ko ariko iperereza ryatangiye. Ati “Abayitemye ntabwo turabamenya ariko turimo gukomeza gushakisha amakuru kugira ngo hamenyekane ababikoze.” Uyu muyobozi yemeje ko…
SOMA INKURUUruhare rw’amadini muri Jenoside yakorewe abatutsi ni uruhe? Ese nyuma ya 94 abyifashemo ate?
Kuva mu myaka yo hambere, abanyamadini bagirirwaga icyizere! Bafatwaga nk’abayobora abantu mu nzira ikwiye kandi ubagannye aba yizeye gukira. Iyi myumvire yahinyujwe n’umwaka wa 1994 ubwo benshi mu bihayimana bifatanyaga na Leta yariho mu mugambi wo kurimbura Abatutsi binyuze muri Jenoside yari imaze igihe itegurwa. Uruhare rwabo ruboneka mu gushyigikira ubutegetsi bubi bwateguye bukanashyira mu bikorwa Jenoside, kubiba ivangura ndetse no kwica cyangwa gutanga Abatutsi mu maboko y’ababahigaga. Abihayimana bijanditse muri Jenoside ni benshi, barimo ababikira, abapadiri n’abapasiteri kugera no ku bakirisitu bashishikariye kwica bagenzi babo. Muri Nyakanga 2019, Perezida…
SOMA INKURUIbiranga uwahuye n’ihungabana n’icyamufasha
Imitekerereze n’imigirire biranga umuntu wahuye n’ihungabana ifatwa nk’uburwayi butuma umuntu ananirwa kongera kubaho mu buzima bw’umudendezo n’ituze nyuma yo guca mu bibazo bikomeye bikanga gusibangana ku buryo nta munsi w’ubusa atisanga muri ibyo bihe. Bimwe mu bishobora gutera umuntu ihungabana harimo kubura abo akunda iyo bapfuye agasigara wenyine, gukorerwa ihohoterwa, uburwayi, gukubitwa no gukomeretswa, impanuka, guhozwa ku nkeke cyangwa se Ibiza nk’uko tubikesha urubuga Ted.com. Iyo umuntu yanyuze muri bimwe muri ibi bintu, ubwonko bwe akenshi bunanirwa kubyigobotora akisanga abayeho mu buzima bw’ubwoba no kumva ko nta gifasha afite ku…
SOMA INKURURDC mu bihugu bigize EAC mu buryo budasubirwaho
Kuri uyu wa Gatanu ni bwo Perezida wa Kenya unayoboye EAC, Uhuru Kenyatta, hamwe na Perezida wa RDC, Félix Antoine Tshisekedi Tshilombo, bashyize umukono ku masezerano yakira icyo gihugu nk’umunyamuryango wa karindwi. Umuhango wo gusinya ayo masezerano azwi nka ’Treaty of Accession’ witabiriwe n’abandi bayobozi barimo Perezida Paul Kagame na Yoweri Museveni wa Uganda. Bivuze ko RDC ifite kugeza ku wa 29 Nzeri 2022 ngo ibe yamaze kunoza imiterere y’inzego z’igihugu n’itegeko nshinga ryayo, ngo noneho ishyire umukono ku masezerano ashyiraho EAC (EAC Treaty), ndetse igeze izo nyandiko mu bunyamabanga…
SOMA INKURUIcyo itangazamakuru risabwa mu bihe byo kwibuka abazize Jenoside yakorewe abatutsi
Urwego rw’Igihugu rw’Abanyamakuru Bigenzura (RMC) rwasabye abanyamakuru kwitwararika no kurangwa n’ubushishozi muri iki gihe cyo kwibuka birinda gutangaza inkuru zihembera amacakubiri n’ingengabitekerezo ya Jenoside. Ni ubutumwa bwashyizweho umukono n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa RMC, Mugisha Emmanuel, ejo hashize kuwa 6 Mata 2022. Ubwo butuma bugira buti “Mu gihe twibuka ku nshuro ya 28 Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994, RMC iributsa abanyamakuru ko bakwiye gukora kinyamwuga birinda icyo ari cyo cyose cyaganisha ku guhembera amacakubiri n’ingengabitekerezo ya Jenoside.’’ RMC yibukije abanyamakuru ko bakwiye no kwita ku gukoresha inyito zikwiye mu gihe…
SOMA INKURUDore abanyamakuru bazize Jenoside yakorewe abatutsi
Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994 yahitanye imbaga y’Abatutsi barenga miliyoni imwe bazize uko bavutse. Muri aba bazize Jenoside yakorewe Abatutsi, harimo n’abanyamakuru bakoreraga ibitangazamakuru bitandukanye hano mu Rwanda. Itangazamakuru ryagize uruhare runini mu itegurwa n’ishyirwa mu bikorwa rya Jenoside yakorewe Abatutsi, aho ibinyamakuru nka Kangura na radiyo RTLM byakoreshejwe mu gukwirakwiza ubutumwa bwuzuye urwango no kuranga aho Abatutsi baherereye kugira ngo bicwe. Kuri ubu abafite inararibonye mu itangazamakuru barimo na Sam Gody Nshimiyimana urambye mu itangazamakuru ryo mu Rwanda barishimira ko hagiyeho itegeko rigenga itangazamakuru n’inzego zishinzwe kurigenzura. Ibitangazamakuru…
SOMA INKURUYanenze abatereranye u Rwanda ubwo habagaho Jenoside yakorewe abatutsi
Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye, António Guterres, yavuze ko ubwo Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 yabaga nta we utarabibonaga, nyamara ibihugu byinshi bihitamo kwicecekera bituma abasaga miliyoni imwe bicwa. Mu ijambo yageneye Isi mu bikorwa byo Kwibuka ku nshuro ya 28 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, Guterres yavuze ko ari umwanya wo kwibuka abazize Jenoside no gushima ubutwari bw’abayirokotse banze guheranwa n’amateka. Muri icyo gihe kandi ngo ni n’umwanya wo kuzirikana ku kunanirwa k’umuryango mpuzamahanga. Yakomeje ati “Jenoside ntabwo yari impanuka cyangwa ikintu kidashobora kwirindwa. Ni igikorwa cyateguwe kandi kiba ku…
SOMA INKURUAkamaro n’ibyiza byo kwibuka abazize Jenoside yakorewe abatutsi
Kwibuka ni uburyo bwiza bufasha kurema icyizere mu barokotse Jenoside ndetse no kwereka abanyarwanda ingaruka ziterwa no gupfobya Jenoside ndetse n’ibibi by’ingengabitekerezo yayo. Buri sosiyete igira amateka yayo yibuka, ikagira umuco wayo, ikagira ubuhanga n’ubumenyi byayo yibuka, ikabimenya, ikabyigisha, ikabiraga abayo.Igira ibyo yitwararika, ikagenda ibyigisha abana bayo, bikaba uruhererekane n’umurage wayo. Kwibuka rero bifasha sosiyete kumenya uko yitwara: ihera ku byabaye yibuka, igashyiraho inzitiro cyangwa umurongo waho izanyura n‟uko izitwara mu bihe biri imbere. Mu Rwanda habaye Jenoside, biri mu mateka y’ubu n’ahazaza. Kwibuka Jenoside nk’Abanyarwanda, bizafasha kubaka u Rwanda…
SOMA INKURUTariki ya 7 Mata umunsi uvuze byinshi kuri Jenoside yakorewe abatutsi
Jenoside yakorewe Abatutsi yarateguwe, bigaragarira mu bikorwa by’ubwicanyi, amagambo y’urwango byayibanjirije, ariko by’umwihariko umugambi wa Jenoside ugaragarira mu buryo ubwicanyi bwatangiriye rimwe mu turere tunyuranye tw’u Rwanda, ubwicanyi busa, bwibasira abatutsi, abana, abakuze, abagore, abarwayi mu bitaro, mu nsengero na za Kiliziya, n’ahandi. Abateguye Jenoside bamaze guhanura indege ya Habyarimana, Colonel Theoneste Bagosora n’abandi bahezanguni bakoresheje inama z’ubwicanyi, bategeka ko hose mu gihugu hajyaho bariyeri, muri iryo joro Abatutsi batangira kwicwa. Guhera tariki ya 7 Mata 1994, ahantu hatandukanye mu gihugu, Abatutsi barishwe, kugera igihe abicanyi batsindiwe Urugamba bagahunga babifashijwemo…
SOMA INKURU