Umuyobozi w’ishuri arashinjwa gukubita abanyeshuri yihanukiriye

Umuyobozi w’Ishuri Saint Ignace riherereye mu murenge wa Mugina, mu karere ka Kamonyi, arashinjwa gukubita abanyeshuri akoresheje ingufu bikabaviramo gukomereka. Ubuyobozi bw’umurenge wa Mugina buvuga ko iki kibazo cyo guhana abanyeshuri cyabaye kuwa Mbere tariki ya 2 Gicurasi 2022, ariko bakaba bakimenye ku mugoroba wo kuri uyu wa Kabiri taliki ya 03 Gicurasi, 2022. Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Mugina Ndayisaba Egide avuga ko bakimara kumenya ko Umuyobozi w’Ikigo yakubise aba banyeshuri bihutiye kuhagera kugira ngo basuzume imiterere y’ikibazo. Ati “Ubu niho turi kandi turi kumwe n’inzego z’Ubushinjacyaha”. Ndayisaba yavuze ko nta…

SOMA INKURU

Ikibazo cy’abarwayi basiragizwa gishobora kuba kigiye gukemuka

Kugeza ubu ibitaro bya Kaminuza bya Butare, ibya Kigali n’ibitaro bya gisirikari bya Kanombe byagiranye amasezerano n’ibitaro byitiriwe umwami Faycal, kugira ngo byohererezanye abarwayi. Minisiteri y’Ubuzima yavuze ko ubu bufatanye buzarangiza ikibazo cy’abarwayi bakabakaba ibihumbi bitatu bahawe rendez-vous zo kubagwa, zimara igihe kirekire, ikaba irimo kureba uko bavurwa mu gihe cya vuba. Ubu bufatanye hagati y’ibitaro bikomeye hano mu Rwanda ije mu gihe wasangaga ahenshi muri ibi bitaro cyane bya Kaminuza bya Butare n’ibitaro bya Kigali hari abantu benshi cyane baba bategereje ko bazerwaho kuri gahunda bawe. Iki kibazo cyatumaga…

SOMA INKURU

Abarimu bashinjwa gusambanya abana batawe muri yombi

Urwego rw’igihugu rw’ubushinjacyaha (RIB) rwataye muri yombi abarimu babiri bo mu turere twa Rubavu na Karongi, bakurikiranyweho gusambanya abana bato basanzwe bigisha amasomo ya nimugoroba “Cour du Soir”. Inkuru dukesha IGIHE, iravuga ko kuwa 30 Mata 2022, ari bwo RIB yafunze umwarimu wigisha ku Rwunge rw’Amashuri rwa Umubano II mu karere ka Rubavu, akurikiranyweho icyaha cyo gusambanya umwana w’umukobwa w’imyaka icyenda. Inkuru ivuga ko uyu mwarimu yajyaga akunda gusoma uwo mwana, akanamukoza intoki mu gitsina ndetse ko yabikoze mu bihe bitandukanye yigisha uwo mwana. Uyu mwarimu utavuzwe amazina, afungiye kuri…

SOMA INKURU

Icyo abayobozi bitabiriye Inama Nkuru ya 15 y’Umuryango FPR-INKOTANYI basabwe

Inama Nkuru ya 15 y’Umuryango FPR-INKOTANYI iyobowe na Perezida Paul Kagame akaba na Chairman, yabaye kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 30 Mata 2022, ibera i Kigali kuri Arena, mu karere ka Gasabo, yibukije abayobozi ko abanyarwanda babagiriye icyizere bakabatora, ko nabo bagomba kugira uruhare mu gutuma imibereho yabo ikomeze gutera imbere.  Perezida Kagame yagize ati “ Uyu ni umwanya mwiza wo gusuzuma ibyo twiyemeje gukorera igihugu cyacu tureba aho cyavuye, aho kigeze, gufata ingamba zo kwiyubaka hagamijwe kwihutisha amajyambere y’igihugu, guhangana n’ibibazo byose bishobora kuvuka binyuze mu kwishakamo ibisubizo no…

SOMA INKURU

Umunsi w’abakozi usanze benshi bibaza irengero ry’igenwa ry’umushahara fatizo

Mu gihe nta mukozi uzi neza impamvu zakomeje kudindiza igenwa ry’umushahara fatizo mu Rwanda, abakozi benshi bakomeje kubaho bigoranye biturutse ku guhembwa intica ntikize, ibi bikaba bikomeje kuba ikibazo aho ibicuruzwa byikuba mu biciro aho kugeza ubu harimo n’abizihiza umunsi mpuzamahanga w’umurimo batazi igihe umushahara fatizo uzavira mu magambo ukaba impamo. Ingingo ya 68 y’Itegeko rigenga Umurimo mu Rwanda ryo muri 2018, ivuga neza ko Iteka rya Minisitiri ufite umurimo mu nshingano ze rigena umushahara fatizo. Iyo ngingo yari no mu Itegeko rigenga Umurimo ryasimbuwe muri 2018 n’iririho ubu, rikaba…

SOMA INKURU

Bihaye igihe cyo gutegeka bise inzibacyuho

Nyuma y’amezi umunani ubutegetsi bwa Alpha Condé buhiritswe muri Guinée, agatsiko ka gisirikare kamuhiritse ku butegetsi katangaje ko inzibacyuho izamara amezi 39, ni ukuvuga imyaka isaga itatu. Byatangajwe na colonel Mamady Doumbouya uyoboye igihugu kuri ubu, nyuma y’igitutu ako gatsiko kamaze iminsi gashyirwaho ngo gatangaze igihe ubutegetsi buzasubirizwa mu maboko y’abasivile. Mu ijambo yagejeje ku baturage binyuze kuri Televiziyo y’Igihugu, colonel Mamady Doumbouya yavuze ko atari umwanzuro wafashwe n’abantu runaka ku giti cyabo, ahubwo ko waturutse mu biganiro byakozwe hagati y’inzego zitandukanye, nkuko RFI yabitangaje. Biteganyijwe ko uwo mwanzuro wafashwe…

SOMA INKURU

Imikorere n’umusaruro w’Ikigo Isange One Stop bisigaye bihuruza amahanga

Minisitiri ushinzwe Iterambere ry’Umugore muri Congo Brazaville, Ines Nefer Ingani, n’itsinda yari ayoboye bagaragarijwe uruhare rw’ikigo Isange One Stop Center kiri mu bitaro bya Kacyiru mu gufasha abahuye n’ihohoterwa rishingiye ku gitsina n’umusaruro wayo mu guhangana n’icyo cyaha. Umuyobozi Mukuru wungirije w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha mu Rwanda RIB, Isabelle Kalihangabo, yagaragaje ko ubusanzwe mu Rwanda Isange one stop center yagize uruhare rukomeye mu guhangana n’ibyaha byiganjemo ibirebana n’ihohoterwa rishingiye ku gitsina. Yakomeje atangaza ko Isange One stop Center itarashyirwaho hari uburyo abahohotewe bitabwagaho ariko wasangaga hari aho badashoboye kugera. Ati “Kugeza…

SOMA INKURU

Micomyiza ukekwaho uruhare muri Jenoside yakorewe abatutsi yagejejwe mu Rwanda

Ubushinjacyaha Bukuru bw’u Rwanda kuri uyu wa gatatu tariki 27 Mata 2022 ku isaha ya saa kumi n’ebyiri n’igice z’igitondo  nibwo bwakiriye Jean Paul Micomyiza uzwi nka Mico, woherejwe na Suèe kugira ngo akurikiranwe n’ubutabera bw’u Rwanda ku byaha bya Jenoside akekwaho. Jean Paul Micomyiza yavukiye i Cyarwa mu karere ka Huye. Mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi, yari atuye mu murenge wa Tumba akaba yari umunyeshuri mu mwaka wa kabiri mu yahoze ari Kaminuza Nkuru y’u Rwanda, mu ishami rya ‘Applied Sciences’. Muri Kaminuza yari muri “Comité de crise”,…

SOMA INKURU

Intimba ku barokotse Jenoside igihe cyose abarundi babiciye bakidegembya

Abarundi bashinjwa kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda ni abari barahungiye muri komini zitandukanye zegereye igihugu cyabo, nko mu cyahoze ari komini Ntongwe kuri ubu hakaba ari mu murenge wa Kinazi mu karere ka Ruhango. Ahandi ni ahahoze ari muri perefegitura ya Butare, kuri ubu ni mu turere twa Huye na Gisagara, haka hibazwa kugeza ubu icyakorwa kugira ngo baryozwe ibyo bakoze.https://umuringanews.com/?p=10086 Kankindi Dorothée warokokeye Jenoside mu yari komini ya Ntongwe, yavuze ko Abarundi bari barahungiye mu icyo gice bishe Abatutsi bakajya babakuramo imitima bakayotsa bakayirya. Ati “Twebwe…

SOMA INKURU

Uzayobora abasaga miliyoni 67 mu myaka 5 yamenyekanye

Amatora y’Umukuru w’Igihugu mu Bufaransa yabaye kuri iki Cyumweru, tariki ya 24 Mata 2022, yarangiye Emmanuel Macron yongeye gutorerwa kuyobora u Bufaransa muri manda y’imyaka itanu iri imbere ku majwi 58.2% mu gihe uwo bari bahanganye Marine Le Pen yagize 41.8%. Emmanuel Macron na Marine Le Pen bageze mu cyiciro cya nyuma cy’abahataniye kuyobora u Bufaransa nyuma yo gutsinda mu matora yabaye ku wa 10 Mata 2022, bakaba bari imbere mu bakandida 12 bayitabiriye, Perezida Emmanuel Macron yari yagize amajwi 27.85% mu gihe Marine Le Pen yabonye 23.15%. Abafaransa barenga…

SOMA INKURU