Kuri uyu wa mbere tariki ya 9 Gicurasi 2022, nibwo Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco yatangaje ko ibaye ihagaritse irushanwa rya “Miss Rwanda” mu gihe hagikorwa iperereza ku byaha Ishimwe Dieudonné ashinjwa, cyane ko ari we muyobozi wa “Rwanda Inspiration Back Up” itegura iri rushanwa. Iri tangazo rikaba ryaje rikurikira inkuru y’ifatwa rya Nyampinga w’u Rwanda wa 2017, Miss Iradukunda Elsa, bitangazwa ko yatawe muri yombi na “RIB” (Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha) sitasiyo ya Remera ejo hashize ku cyumweru tariki 8 Gicurasi, akaba akurikiranyweho ibyaha byo kubangamira iperereza ku birego bishinjwa Ishimwe Dieudonné.…
SOMA INKURUYear: 2022
Mu gihugu cy’abaturanyi abaturage bakomeje kwicwa
Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Félix Tshisekedi, yihanganishije imiryango y’abaturage 35 bishwe kuri iki cyumweru, tariki 8 Gicurasi, mu gitero cyagabwe n’umutwe witwaje intwaro wa Codeco. Ni ubutumwa Perezida Tshisekedi yatanze yifashishije Twitter, aho ari mu ruzinduko muri Sénégal. Yihanganishije imiryango yagize ibyago, “anashimangira ubushake bwo kurandura iyi mitwe yitwaje intwaro iri ku butaka bwa Congo.” Ni imibare ariko iri munsi y’abantu barenga 60 byari byatangajwe ko bishwe muri ako gace ka Djugu mu Ntara ya Ituri. Umuyobozi wa Segiteri Banyali-Kilo, Innocent Matukadala, yatangarije Radio Okapi kuri iki…
SOMA INKURURuhango: Icyo abarokotse Jenoside yakorewe abatutsi basabwa mu Gutanga ubuhamya
Perezida w’Umuryango uharanira inyungu z’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, Nkuranga Egide yibukije abatanga ubuhamya burebana n’amateka ya Jenoside ko batagomba kubuhina kuko bitiza umurindi abayihakana. Mu muhango wo Kwibuka ku nshuro ya 28 Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda, no gushyingura imibiri y’Abatutsi irenga 2000, Perezida wa IBUKA Nkuranga Egide yanenze abatanga ubuhamya ko hari bamwe muri bo bahabwa umwanya wo kuvuga uko Abatutsi bishwe n’uko barokotse bakavuga baziga aho kuvuga ubuhamya bwimbitse. Uyu Muyobozi yabivuze agendeye ku buhamya bugufi bwatanzwe na Kanusu Gaspard, kuko bwafashe iminota mikeya, ababwumvise bavugaga…
SOMA INKURU27% by’abarokotse Jenoside yakorewe abatutsi bafite ihungabana -RBC
Ubushakashatsi buheruka gukorwa n’Ikigo cy’Igihugu cy’ Ubuzima, “RBC” , ku bijyanye n’ihungabana mu banyarwanda bwagaragaje ko 27% by’abarokotse Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 barifite. Misigaro Nancy, ukora muri RBC mu ishami ry’ubuzoma bwo mu mutwe yatangaje ko ikibazo cy’ihungabana by’umwihariko mu barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi kiri ku rwego ruhangayikishije igihugu ari nayo mpamvu ku bufatanye n’izindi nzego hakomeje gukora ibishoboka byose mu kugihashya. Ati “Turimo kurwana no kugira ngo Umunyarwanda ugira ibibazo by’ihungabana yaba uwarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi cyangwa undi wese ugira ibibazo abashe kubona ubuvuzi. Ibyo byose ni uruhererekane…
SOMA INKURUYasanzwe yapfuye nyuma yo gushakisha imbaraga z’umurengera mu gutera akabariro
Albert Agomavi w’imyaka 40 y’amavuko yasanzwe mu cyumba cya hoteli yashizemo umwuka nyuma yo gukoresha umuti utuma umugabo atarangiza imburagihe. Amakuru aturuka mu muryango we aremeza ko uwo mugore yapfuye bari kumwe atari umugore we w’isezerano, ahubwo ni bamwe bicuruza. Byabereye muri Climax Hotel iherereye ahitwa Pokuase mu gace ka Greater Accra mu gihugu cya Ghana. Binjiye muri iyi hoteli tariki 4 Gicurasi 2022, ahagana mu masaha ya saa kumi n’imwe z’umugoroba. Abakozi b’iyi hoteli batangaje ko bumvise uwo mugore atabaza cyane, bagiye kureba basanga umugabo yapfuye aryamye ku gitanda,…
SOMA INKURUIcyo Munyakazi Sadate atangaza ku mukobwa umushinja kumufata ku ngufu
Mu gitondo cyo kuri iki Cyumweru tariki 8 Gicurasi 2022, nibwo umukobwa ukoresha amazina ya Afsa Karenzi kuri Twitter, yanditse kuri uru rubuga avuga ko yakorewe ihohoterwa rishingiye ku gitsina na Munyakazi Sadate, ibyo we ahakana yivuye inyuma. Yagize ati “Nakorewe ihohoterwa rishingiye ku gitsina nafatwa ku ngufu na Sadate Munyakazi.” Yakomeje abwira RIB ko yagira icyo ikora ku byamubayeho, anasaba ko yarindwa ibikangisho by’uyu mugabo. Munyakazi Sadate mu kiganiro yagiranye na IGIHE nyuma y’ubu butumwa, yavuze ko uyu mukobwa nta hantu amuzi amugira inama yo kwitabaza ubutabera. Ati “Ntabwo…
SOMA INKURUYiyahuye nyuma yo kwihekura no gukomeretsa bikomeye uwo bashakanye
Mu gitondo cyo kuri iki Cyumweru tariki 8 Gicurasi 2022, mu mudugudu wa Rusororo, mu kagari ka Kirengeri, umurenge wa Byimana, nibwo hamenyekanye Nemeye Bonaventure ukekwaho kwica umwana we w’imyaka ine no gukomeretsa umugore we, yiyahuye akoresheje tiyoda. Amakuru aturuka muri uwo mudugudu avuga ko uwo mugabo yashinjaga umugore we kumuca inyuma agasambana n’abandi bagabo. Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Byimana, Mutabazi Patrick, yabwiye IGIHE ko iperereza ryatangiye ariko amakuru y’ibanze bafite ari uko uwo mugabo yabanje gukubita umugore we aramukomeretsa, abaturanyi batabaye yikingirana mu nzu aniga umwana we aramwica, na…
SOMA INKURUPerezida wa Ukraine yatangaje ko nta masezerano aha agaciro kugeza ubu
Perezida wa Ukraine, Volodymyr Zelensky, yatangaje ko kugeza ubu nta gaciro yaha amasezerano y’amahoro mu gihe cyose ingabo z’u Burusiya zikiri ku butaka bw’igihugu cye. Perezida Zelensky yakomeje ashimangira ko hari ibyo igihugu cye cyakwihanganira ariko hatarimo kwemera kuvogerwa. Yagize ati “Guhagarika intambara hagati y’u Burusiya na Ukraine birasaba ko ibintu bisubira nk’uko byari bimeze muri Gashyantare. Natorewe kuba Perezida wa Ukraine ntabwo ari Ukraine iciriritse. Iyi ni ingingo ikomeye kuri njyewe.” Perezida wa Ukraine kandi yongeye kuvuga ko habaho ibiganiro bya dipolomasi bigamije guhuza impande zombi nubwo hari byinshi…
SOMA INKURUPerezida Putin yaciye bugufi asaba imbabazi Isiraheri
Mu ntangiriro za Gicurasi 2022 nibwo Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga Sergei Lavrov yatangaje ko Adolf Hitler ufatwa nk’umucurabwenge wa Jenoside yakorewe Abayahudi afite amaraso y’abayisiraheri, ibi byatumye Perezida w’u Burusiya, Vladmir Putin aca bugufi asaba imbabazi Isiraheri. Aya magambo yatumye perezida w’u Burusiya acira bugufi Isiraheli, Minisitiri Lavrov yabitangaje asobanura impamvu u Burusiya buvuga ko Ukraine ari iy’aba Nazi nubwo Perezida wayo ari Umuyahudi. Ati “Kuba ibintu ari uko bimeze ntibikuraho kuba hari aba Nazi muri Ukraine. Nibaza ko na Hitler nawe yari afite amaraso y’Abayahudi”. Yakomeje avuga ko bamwe mu…
SOMA INKURUCovid-19 yongeye gufata indi ntera muri Afurika y’Epfo
Abarwayi bashya ba covid-19 bagera ku 9757 babonetse muri Afurika y’Epfo ejo hashize kuwa Kane tariki 5 Gicurasi 2022, baje basanga abandi 6170 bari banduye ku munsi wari wabanje, kikaba cyarishe abantu barindwi. Amakuru atangwa n’inzego z’ubuzima muri icyo igihugu agaragaza ko umubare munini w’abanduye basanganywe ubwoko bwa COVID-19 buzwi nka Omicron. Kuwa Gatatu tariki 4 Gicurasi 2022, Umuyobozi Mukuru w’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima, Dr Tedros Adhanom Ghebreyesus yari yatangaje ko ubwoko bushya bwa Omicron buzwi nka BA.4 na BA.5 aribwo buri inyuma y’izamuka ry’iki cyorezo muri Afurika…
SOMA INKURU