MINISANTE ikomeje gufunga ibitaro byigenga

Minisiteri y’Ubuzima, Minisante, yafunze ibitaro byigenga, MBC Hospital, biherereye mu Biryogo ho mu murenge wa Nyarugenge mu karere ka Nyarugenge, byafunzwe nyuma y’igenzura ryakozwe hagaragara ko hari amakosa akomeye atatuma bikomeza gukora. Kuva tariki ya 1 Nzeri 2021 Minisante yatangiye igenzura mu mavuriro yigenga akorera hirya no hino mu gihugu, hagamijwe kureba imikorere yayo kugira ngo arusheho gutanga serivisi nziza. Muri iri genzura harebwa uko imitangire ya serivisi igenda mu kigo, isuku iharangwa, inyubako n’ibindi byose bihakorerwa. Nyuma yo kureba ibi ni ho hafashwe icyemezo cyo gufunga MBC Hospital kuko…

SOMA INKURU

Ibipimo byafashwe mu nsengero enye byatanze icyizero cyo guhashya covid-19

Kuri iki Cyumweru tariki ya 3 Ukwakira 2021, Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima (RBC) cyatangaje ko nta bwandu bwaragaragaye mu bipimo 655 byafashwe mu nsengero enye zo mu Mujyi wa Kigali. Iki gikorwa cyakozwe muri gahunda yo kureba imiterere y’icyorezo cya COVID-19 by’umwihariko ahahurira abantu benshi harimo no mu nsengero na Kiliziya. Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima (RBC) kibinyujije ku rukuta rwacyo rwa Twitter, cyatangaje ko ibipimo byafatiwe mu nsengero enye. Ubwo butumwa bugira buti “Uyu munsi twafashe ibipimo 655 bya COVID-19 mu kiliziya n’insengero mu buryo bukurikira Katedarali St Michel, 143; Zion Temple…

SOMA INKURU

Ntibikwiriye ko ibihugu bikize bikomeza gushyira Afurika inyuma -Perezida Kagame

Mu nama ya ‘World Policy Conference’ iri kubera Abu Dhabi muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu,  Perezida Kagame yatangarijemo ko bidakwiriye ko ibihugu bikize bikomeza gushyira Afurika inyuma mu bikorwa bifite inyungu rusange ku Isi. Aha Perezida Kagame yatanze urugero rw’uburyo ibihugu bya Afurika byabuze inkingo za Covid-19, mu gihe ibihugu bikize bizihunitse zitanakoreshwa. Perezida Paul Kagame yagaragaje ko Afurika idakwiye gukomeza gushyirwaho igitutu cyo kubahiriza amahame ya demokarasi yashyizweho n’abandi bantu, ashimangira ko Abanyafurika ari bo bakwiriye kwishyiriraho uburyo bwiza bw’imiyoborere ibabereye, kugira ngo bubake ibihugu byabo. Yagize ati “Imyaka…

SOMA INKURU

Nyuma yo kotswa igitutu ndetse akanafatirwa ibihano ntibyamubujije kurahira

Col Mamady Doumbouya uherutse kuyobora itsinda ry’ingabo ryakuye Perezida Alpha Condé ku butegetsi mu Guinea, yarahiriye kuyobora iki gihugu nka Perezida w’inzibacyuho ariko avuga ko azasubiza ubutegetsi mu maboko y’abasivile. Col Doumbouya watorejwe akanakorera igisirikare cy’u Bufaransa mu bihugu birimo Afghanistan, yayoboye itsinda ryafunze Perezida Condé ku itariki ya 5 Nzeri, ahita anatangaza ko igisirikare kiyobowe n’itsinda ryari rimaze gufata ubutegetsi, ari na we wari urikuriye. Uyu mugabo w’imyaka 41, yatangaje ko intego ze ari ukuvugurura itegeko rigenga amatora muri icyo gihugu, agahangana na ruswa, akavugurura akanama gashinzwe amatora ndetse…

SOMA INKURU

U Rwanda rukomeje guhabwa inkingo bitanga icyizere ku ntego rwihaye

Guverinoma y’u Bwongereza yahaye u Rwanda inkingo 153.600 zo mu bwoko bwa Astrazeneca zizafasha igihugu kugera ku ntego cyihaye yo gukingira nibura 60% by’abaturage mu mwaka wa 2022. Izi nkingo zatanzwe binyuze muri gahunda ya Covax igamije gukwirakwiza inkingo mu bihugu bikennye, aho u Bwongereza ari umwe mu bafatanyabikorwa bayo. Zageze mu Rwanda ku mugoroba wo ku wa Gatanu tariki ya 1 Ukwakira 2021. Zakiriwe mu gihe u Rwanda rukomeje gutera intambwe ikomeye mu gukingira abaturage barwo aho ubu nibura abarenga miliyoni 1,6 bamaze gukingirwa byuzuye mu gihe miliyoni 2,1…

SOMA INKURU

Musanze: Historically Marginalized women decry serious sexual and physical abuse

By NIKUZE NKUSI Diane   Historically Marginalized women from Kinigi and Nyange Sectors in Musanze district, Northern Province say that despite the Covid-19 pandemic taking all the focus of wellbeing of citizens there are serious injustices in form of physical and sexual abuse facing these communities and if not attended to urgently could result into loss of life. Taking a tour through the homes of these Historically Marginalized women’s communities, you will be surprised by seeing the old mud houses with only few strings where the few belongings and clothes…

SOMA INKURU

Ibyo Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge rwanzuye ku bujurire bwa Dr Habumuremyi

Dr Pierre Habumuremyi yasubikiwe igihano cy’igifungo cy’umwaka umwe n’amezi atatu ariko Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge rugumishaho igihano cy’igifungo cy’imyaka itatu n’ihazabu ya miliyoni 892 Frw yakatiwe n’urw’Ibanze. Ku wa 27 Ugushyingo 2020 ni bwo Urukiko rw’Ibanze rwa Nyarugenge rwategetse ko Dr Pierre Damien Habumuremyi wigeze kuba Minisitiri w’Intebe afungwa imyaka itatu ahamijwe icyaha cyo gutanga sheki zitazigamiye, anacibwa ihazabu ya miliyoni 892 n’ibihumbi 200 Frw. Dr Habumuremyi yahamijwe iki cyaha bishingiye kuri Kaminuza ye ya Christian University of Rwanda abereye Perezida ndetse akagiramo n’imigabane ingana na 60%, mu gihe umuhungu…

SOMA INKURU

Karongi: Nta mwaka ushize inzu zubakiwe abatishoboye zarasenyutse n’izisigaye ziri mu nzira

Inzu eshanu mu nzu 10 zubakiwe abatishoboye mu murenge wa Rubengera, mu karere ka Karongi zamaze gusenyuka zitaramara umwaka, mu gihe abatuye mu zisigaye nabo bafite impungenge ko ibihe by’imvura byegereje,  nazo zishobora gusenyuka. Muri Kamena 2020 nibwo aba baturage batishoboye batujwe muri izi nzu zubatswe mu mudugudu wa Kabera mu Kagari ka Kibilizi. Umwe muri bari bahawe inzu yavuze ko zatangiye gusenyuka zimaze amezi atatu gusa, ubwiherero burasenyuka burundu batangira gutira abaturanyi. Byaje kugera ubwo inzu yose igwa burundu, abari batujwe muri aya mazu bajya gukodesherezwa. Yavuze ko inzu…

SOMA INKURU

Abapolisi b’u Rwanda bari mu butumwa bw’amahoro bambitswe imidari y’ishimwe

Abapolisi b’u Rwanda 158 bagize itsinda ry’abapolisi bari mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye muri Sudani y’Epfo “RWAFPU-3” baba mu Mujyi wa Juba kuva mu Ugushyingo 2020 n’abandi bapolisi 23 bihariye “IPOs” bambitswe imidari y’ishimwe. Umuhango wo kwambika imidali aba bapolisi wari uyobowe n’intumwa yihariye y’Umunyamabanga w’Umuryango w’Abibumbye mu butumwa bwo muri Sudani y’Epfo (UNMISS), Nicholas Haysom. Hari kandi uhagarariye Intumwa z’Umuryango w’Abibimbye muri Sudani y’Epfo, Police Commissioner, Unaisi Lutu Vuniwaqa, umuyobozi wa Polisi wungirije muri Polisi ya Sudani y’Epfo, Lt Gen. Abraham Manyuat Peter, hari n’abayobozi b’amashami y’Umuryango w’Abibimbye muri Sudani…

SOMA INKURU

RwandAir i Lubumbashi

Guhera kuri uyu wa Gatatu taliki ya 29 Nzeri 2021, Sosiyete Nyarwanda y’ubwikorezi bw’abantu n’ibintu mu kirere “RwandAir”, yatangiye ingenzo zerekeza i Lubumbashi, umujyi ufatwa nk’Umurwa Mukuru w’amabuye y’agaciro wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC). Ubuyobozi bwa RwandAir buvuga ko iki cyerekezo ari kimwe mu byerekezo bibiri bishya byo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, cyane ko no ku italiki ya 15 Ukwakira 2021 hategerejwe gutangira izindi ngendo zerekeza mu Mujyi wa Goma ufatwa nk’Umurwa Mukuru w’Intara ya Kivu y’Amajyaruguru ukaba uhana umupaka n’Umujyi wa Gisenyi mu Karere ka…

SOMA INKURU