RwandAir i Lubumbashi


Guhera kuri uyu wa Gatatu taliki ya 29 Nzeri 2021, Sosiyete Nyarwanda y’ubwikorezi bw’abantu n’ibintu mu kirere “RwandAir”, yatangiye ingenzo zerekeza i Lubumbashi, umujyi ufatwa nk’Umurwa Mukuru w’amabuye y’agaciro wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC).

Ubuyobozi bwa RwandAir buvuga ko iki cyerekezo ari kimwe mu byerekezo bibiri bishya byo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, cyane ko no ku italiki ya 15 Ukwakira 2021 hategerejwe gutangira izindi ngendo zerekeza mu Mujyi wa Goma ufatwa nk’Umurwa Mukuru w’Intara ya Kivu y’Amajyaruguru ukaba uhana umupaka n’Umujyi wa Gisenyi mu Karere ka Rubavu.

Mu masaha ya mugitondo ni bwo indege ya “Bombardier CRJ Series” (WB264) ifite imyanya rusange ndetse n’iyagenewe abanyacyubahiro (Business Class), yahagututse ku Kibuga cy’Indege mpuzamahanga cya Kigali.

Biteganyijwe ko indege ya WB264 yerekeza i Lubumbashi izajya ihaguruka i Kigali buri ku wa Mbere no ku wa Gatatu guhera saa yine n’iminota 10 za mugitondo (10:10AM) kugeza saa sita na 10 (12:10pm).

Mu gihe igarutse izajya ihaguruka saa kumi n’imwe z’umugoroba (5:00PM) igere i kigali saa moya 7:00PM.

Umuyobozi Mukuru wa RwandAir Yvonne Manzi Makolo, avuga ko ingendo nshya zafunguwe ziyongereye ku byerekezo bitandukanye byo ku mugabane w’Afurika, by’umwihariko zikaba zinashimangira ubutwererane bw’u rwanda n’ubwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Yakomeje agira ati “RwandAir ihora ishakisha amasoko mashya kugira ngo yagure imiyoboro no kuzamura amahitamo y’ibyerekezo ku bakiliya, atari muri Afurika yo munsi y’Ubutayu bwa Sahara gusa, ahubwo no mu byerekezo bya kure. Duteganya gukomeza gutangiza izindi ngendo nshya mu gihe gikwiye kugira ngo twuzuze ibyo abakiliya bacu bakeneye kandi dukomeze gutanga serivisi z’indege zo hejuru.”

Minisitiri wungirije ushinzwe ubwikorezi muri (RDC) Marc Ekila Likombo, yavuze ko kwagura ingendo kwa RwandAir muri RDC bishimangira umuhate w’Abakuru b’Ibihugu byombi wo kurushaho guteza imbere umubano hagati y’ibihugu byombi.

Mu byumweru bisaga bibiri biri imbere,  abazatangira kwerekeza i Goma bazajya batwarwa n’indege yitwa De Havilland Dash 8. Indege ya WB266 yerekeza Goma na yo izajya ihaguruka Kigali buri wa Mbere no ku wa Gatatu, guhera saa sita na 40 (12:40 pm) igere i Goma saa 1h20. Byitezwe ko izajya ihaguruka i Goma saa saba na 50 1h50 igere i Kigali saa munani n’igice (14h30PM).

 

NIYONZIMA Theogene


IZINDI NKURU

Leave a Comment

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.