U Rwanda na Zimbabwe bimaze gushyira umukono ku masezerano y’ubufatanye mu nzego zinyuranye, zirimo guteza imbere ubuhinzi n’ubworozi,ibidukikije n’imihindagurikire y’ikirere, ikoranabuhanga, ubukerarugendo. Inganga z’abikorera na zo zasinyanye amasezerano y’ubufatanye. Aya masezerano akaba yasinyiwe mu nama ku bucuruzi n’ishoramari hagati y’u Rwanda na Zimbabwe. Ni inama y’iminsi 3 irimo kubera muri Kigali Convention Centre ikaba yitabiriwe n’abayobozi mu nzego za Leta n’abagize inzego z’abikorera ku mpande zombi. U Rwanda rufite Ambasade muri Zimbabwe n’indege yarwo yerekeza i Harare. Ibicuruzwa Zimbabwe yohereje mu Rwanda mu myaka ya 2019-2020 byari bifite agaciro ka…
SOMA INKURUYear: 2021
U Rwanda ntirukozwa ibyo rushinjwa byo gufunga binyuranyije n’amategeko
U Rwanda rwamaganiye kure raporo y’Umuryango Human Rights Watch (HRW) yasohotse ejo hashize kuwa Mbere tariki 27 Nzeri 2021, ishinja u Rwanda kuba rwarafunze mu buryo bunyuranyije n’amategeko abantu barimo abaryamana bahuje ibitsina, abihinduje ibitsina ‘transgender people’, abicuruza, abana bo mu muhanda n’abandi. Ibyo ngo byarakozwe mu mezi make mbere y’uko u Rwanda rwakira inama ihuza abakuru b’ibihugu na za Guverinoma z’ibihugu bikoresha ururimi rw’Icyongereza, ‘Commonwealth Heads of Governments Meeting (CHOGM)’, iyo nama ikaba yari iteganyijwe muri Kamena 2021. Yolande Makolo, umuvugizi wa Guverinoma y’u Rwanda yavuze ko iyo raporo…
SOMA INKURURwanda: VIH SIDA mu bakora uburaya iri hejuru, ababagana baraburirwa
Hirya no hino mu Rwanda hagaragara abakora uburaya b’igitsina gore ndetse n’abagabo cyangwa abasore bitwa abapfubuzi ndetse n’abandi basa nk’abatamenyerewe mu Rwanda bazwi ku izina ry’abatiganyi bagaragara cyane mu mujyi wa Kigali, ariko abagana aba bose bakaba baburirwa kuko virusi itera SIDA ivuza ubuhuha. Mu kiganiro Dr Athanase Rukundo, ‘Senior Director of Programs at HDI’ yahaye abanyamakuru barwanya SIDA bibumbiye muri ABASIRWA, yabatangarije ko abakora umwuga wo kwigurisha baba bafite ibyago byinshi byo kwandura SIDA ndetse ibi bikanatuma n’ababagana nabo ibi byago biba bitabasize. Ati “Niyo mpamvu akenshi usanga abakora…
SOMA INKURUGahanga: Abana 20 bafite ubumuga babuze ba malayika murinzi babavana mu kigo
Umuryango witwa Hope&Homes for Children uvuga ko mu Kigo cy’abafite ubumuga kiri i Gahanga mu Karere ka Kicukiro hari abana 20 bakirererwamo, nyamara gahunda Leta ifite ari iyo kurerera abana mu miryango, ibi bikaba bituruka ku kubura abajya kubarera. Hope&Homes for Children ukeneye ba Malayika Murinzi barera abana bafite ubumuga Hope&Homes for Children uvuga ko abenshi muri abo bana ari abafite ubumuga bw’amaguru n’ubw’amaboko, ubwo mu mutwe ndetse n’abatumva ntibavuge. Umukozi wa Hope&Homes for Children ushinzwe ibijyanye no gusubiza abana mu miryango, Munyaneza Richard agira ati “Hari abana bari mu…
SOMA INKURUCOPCOM yabonye ubuyobozi bushya bwitezweho gukemura ibibazo byamunze iyi koperative
“COPCOM” Koperative y’Abacuruzi b’ibikoresho by’Ubwubatsi n’Ububaji, kuri iki Cyumweru, abanyamuryango bagera ku 116 ni bo bari bujuje ibisabwa, ni na bo bahawe uburengazira bwo gutora komite nshya ibahagarariye, mu gihe isanganywe abanyamuryango bagera 321. Iki gikorwa cyo kwitorera komite nshya kikaba cyakozwe kuri iki Cyumweru, tariki ya 26 Nzeri 2021, aho abanyamuryango ba Koperative COPCOM ikorera mumujyi wa Kigali mu Karere ka Gasabo mu Murenge wa Gisozi ahazwi nko mu Gakinjiro ka Gisozi yabonye ubuyobozi mushya, nyuma y’iminsi ivugwamo ibibazo bitandukanye bishingiye ku miyoborere. Kayitare Jérôme ni we watorewe kuyobora…
SOMA INKURUAmarenga ku kwiyunga kwa Koreya ya Ruguru na Koreya y’Epfo
Kim Yo-jong, mushiki wa Perezida wa Koreya ya Ruguru, Kim Jong Un, yavuze ko iki gihugu cyiteguye kugirana ibiganiro bigamije guhagarika intambara na Koreya y’Epfo, gusa bigashoboka igihe habayeho kubahana hagati y’ibi bihugu byombi bisanzwe bidacana uwaka. Ibi abivuze nyuma y’uko kuwa Gatanu tariki 24 Nzeri 2021, asabye Koreya y’Epfo na Leta Zunze Ubumwe za Amerika guhagarika gahunda zibiba urwango hagati ya Koreya zombi. Ubwo Koreya zombi zatandukanaga kubera impamvu z’intambara ya Kabiri y’Isi, ibiganiro bigamije kongera kuzunga byaranze maze mu 1948 imwe ihinduka Koreya y’Epfo ishyigikiwe na Amerika, indi…
SOMA INKURUBobi Wine yangiwe kwinjira muri Amerika
Umenyepolitiki wo muri Uganda Robert Kyagulanyi wamamaye mu muziki nka Bobi Wine, wagombaga kwitabira inama y’Abanya-Uganda baba muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, yabwiye abayoboke be ko atakibashije kuyitabira ariko azayitabira akoresheje ikoranabuhanga kuko yangiwe kwinjira muri Amerika. Uyu menyepolitiki uhanganye na Museveni yatangaje ko ibi byamubayeho kuri uyu wa Kane tariki ya 24 Nzeri 2021, akaba yarangiwe kwinjira muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika kubera kutubahiriza amabwiriza yo kwirinda Covid-19. Kuwa kane ubwo yari ageze Doha muri Qatar nibwo yabwiwe ko ashatse yakwisubirira muri Uganda kuko yaje kumenya amakuru y’uko umuntu…
SOMA INKURURwamagana: Yatawe muri yombi akekwaho gusambanya ihene
Umugabo utuye mu Murenge wa Munyaga mu Karere ka Rwamagana, yatawe muri yombi akekwaho gusambanya ihene yari yararagijwe n’undi muturage. Ibi byamenyekanye mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu tari ya 25 Nzeri 2021 mu Mudugudu wa Mataba mu Kagari ka Nkungu. Umunyambanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Nkungu, Mfitumukiza Kanimba Samuel, yabwiye IGIHE ko ahagana saa munani z’ijoro ari bwo abanyerondo bumvise ihene ihebeba cyane bagira ngo barayibye begereye urugo ihebeberamo bumva umugabo ari kuyibwira ngo ituze. Ati “Mu gitondo rero ni bwo bagiye kureba basanga ihene yabyimbye inda y’amaganga bamubajije…
SOMA INKURUU Rwanda n’u Burundi mu nzira zo kuvugurura umubano
Dr Vincent Biruta Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane w’u Rwanda yitabiriye inteko rusange y’Umuryango w’Abibumbye “UNGA”, anagirana ikiganiro na mugenzi we w’u Burundi, bikaba bitanga icyizere mu kuvugurura umubano. Iki gikorwa cyabaye kuri uyu wa gatatu tariki 22 Nzeli 2021, aho Minisitiri Biruta yagiranye ikiganiro na Minisitiri Amb. Albert Shingiro, bakaba bibanze ku kuzahura umubano hagati y’ibihugu byombi. Izi minisiteri zombi zatangaje ko ba Minisitiri bombi baganiriye ‘ku ngingo zirebana n’ubutwererane bw’ibihugu byombi no ku miterere y’urugendo rwo kuzahura umubano ugasubira ku murongo’. Ibi biganiro bije bikurikira ibiheruka byahuje Perezida wa…
SOMA INKURUABASIRWA muri gahunda nshya yo gutangaza amakuru kuri VIH SIDA
Ishyirahamwe ry’abanyamakuru barwanya SIDA “ABASIRWA” bihaye gahunda nshya yo guhindura imikorere ndetse no gutangaza amakuru nyayo kuri VIH SIDA. Iyi migabo n’imigambi yafatiwe mu mahugurwa y’iminsi itatu, ari kubera mu karere ka Musanze, akaba yatangiye kuri uyu wa gatatu tariki 22 Nzeli 2021, aho yitabiriwe n’abanyamakuru barwanya SIDA bageze kuri 30. Abanyamakuru banyuranye bitabiriye aya mahugurwa batangaje ko aya mahugurwa aziye igihe kuko umuntu aba akeneye guhora yongera ubumenyi by’umwihariko abanyamakuru kandi ko biteguye gushyira mu bikorwa ubumenyi bazungukiramo. Umukozi mu Kigo cy’Igihugu cy’Ubuzima “RBC” mu ishami rishinzwe kurwanya SIDA,…
SOMA INKURU