Imvura irimo urubura n’umuyaga yaguye ku mugoroba wo ku wa Gatandatu tariki 9 Ukwakira 2021, yangije inzu z’abaturage zigera kuri 216 harimo inyubako y’ikigo nderabuzima n’amapoto umunani y’amashanyarazi aragwa. Ibi byatangajwe n’ubuyobozi bw’akarere ka Rulindo, aho bwemeje ko ibyangijwe n’imvura yaguye kuri uyu wa Gatandatu, yasenye inzu zigera kuri 216 zirimo izituwemo, ibikoni n’ubwiherero. Iyi mvura yari yiganjemo umuyaga mwinshi n’urubura yaguye saa munani n’igice igeza saa kumi n’igice z’amanywa yangiza ibisenge by’inzu 123 z’abaturage bo mu tugari twa Rutonde, Rubona na Kajangwe mu murenge wa Shyorongi, mu karere ka…
SOMA INKURUYear: 2021
Nyamagabe: Arashinjwa gusambanya umwana w’imyaka cumi n’itatu
Ubushinjacyaha ku Rwego Rwisumbuye rwa Nyamagabe bwashyikirijwe dosiye y’umusore ukurikiranyweho icyaha cyo gusambanya umwana w’umuturanyi we w’imyaka cumi n’itatu y’amavuko. Iki cyaha cyabaye mu kwezi gushize mu mudugudu wa Mugote, akagari ka Bushigishigi, umurenge wa Buruhukiro, akarere ka Nyamagabe. Mu buhamya bw’uwahohotewe avuga ko hari ku mugoroba ubwo yari agiye kwahira ubwatsi bw’amatungo ageze mu nzira hafi y’ishyamba, umusore baturanye amupfuka umunwa aramusambanya, amubwira ko aza kumuha amafaranaga magana abiri na mirongo itanu (250Frw). Uwo mukobwa ngo tabwo yahawe ayo mafaranga umusore yari yamwemereye ndetse ageze iwabo yatinye kubibwira ababyeyi…
SOMA INKURUIbyitezwe ku kigega kigiye gushyirirwaho abahinzi
Minisiteri y’ubuhinzi n’ubworozi ivuga ko harimo gutekerezwa uburyo habaho ikigega cyihariye, gishobora gushyirwaho kigenewe gufasha abahinzi kubona inguzanyo mu buryo butagoranye. Ibi ni bimwe mu byagarutsweho mu nama yahuje inzego zitandukanye yigaga ku buryo bwo gutanga amafaranga mu rwego rw’ubuhinzi. Minisiteri y’ubuhinzi n’ubworozi igaragaza ko amafaranga ava mu bigo by’imari agashorwa mu buhinzi ari 5.2%, ugereranyije n’ashorwa mu zindi nzego. Ni mu gihe muri gahunda y’igihugu yo kwihutisha iterambere, biteganyijwe ko aya mafaranga azaba agera ku 10.4% hakaba hashize imyaka 4 aya mafaranga atiyongera. Umyobozi w’ikigo gifasha abaturage kugera kuri…
SOMA INKURURusizi: Mu gihe habura amasaha make amashuri agatangira haracyagaragara ataruzura
Mu Mirenge ya Gitambi na Muganza y’Akarere ka Rusizi hagaragara ibyumba by’amashuri bitaruzura mu gihe hasigaye iminsi ibarirwa ku ntoki ngo umwaka w’amashuri 2021/22 utangire. Tariki 11 Ukwakira 2021, ni bwo umwaka w’amashuri 2021/22 uzatangira. Mu rwego rwo gukemura ikibazo cy’ubucukike bwagaragaraga mu mashuri amwe n’amwe, Leta y’u Rwanda yubatse ibyumba birenga ibihumbi 22 mu gihugu hose. Kugeza ubu bimwe muri ibyo byumba byamaze kuzura ndetse byatangiye no kwigirwamo ariko hari ibitaruzura; iyi aka ari imbogamizi ku barerera mu bigo biri kubakwamo. Ukwishatse Eliezel, umurezi ku Ishuri ribanza rya Gakoni,…
SOMA INKURURubavu: Abakoraga umuhanda bakoze imyigaragambyo idasanzwe
Abakozi bubaka umuhanda uhuza umurenge wa Nyamyumba na Brasserie mu gitondo cyo kuri uyu 8 Ukwakira 2021 bahagaritse imirimo bajya kwigaragambiriza ku biro by’abakoresha babo. Mu mashusho yakwirakwiye ku mbuga nkoranyambaga, bamwe muri aba bakozi bagaragaje ko bafunze urugi rw’igipangu abakoresha babo bakoreramo, bavuga mu ijwi rirenga ngo ‘uburenganzira bw’abakozi bwubahwe’. Aba bakozi bavuga ko abakoresha babo batinze kubahemba amafaranga bakoreye mu kubaka rigoles z’uyu muhanda w’ibilometero 3,5 kandi ariho bari biteze gukura amafaranga yo kujyana abana ku mashuri. Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’agateganyo w’umurenge wa Nyamyumba, Niyomugabo Innocent yabwiye itangazamakuru ati…
SOMA INKURUAbashinjwaga kuba intasi bashyikirijwe u Rwanda
Abanyarwanda barimo abagore babiri n’abagabo 18 bose bakaba bari bamaze igihe bafungiwe mu gihugu cya Uganda bashinjwa kuba intasi z’u Rwanda, bagejejwe ku mupaka wa Kagitumba ahagana saa Saa Sita zo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 8 Ukwakira 2021. Abanyarwanda bagejejwe mu Rwanda barimo abagore babiri n’abagabo 18 bose bakaba bari bamaze igihe bafungiwe muri iki gihugu cy’igituranyi bashinjwa kuba intasi z’u Rwanda. Mu minsi ishize u Rwanda rwaherukaga kwakira abandi banyarwanda 14 nabo bari bamaze igihe kinini bafatiwe i Mbarara bashinjwa kuba intasi z’u Rwanda. Abazanwa abenshi bavuga…
SOMA INKURUU Rwanda rwakiriye inkunga yo kwirinda covid-19 ibarirwa mu mamiliyoni y’amadorali
Leta Zunze Ubumwe za Amerika zahaye u Rwanda ibikoresho byifashishwa mu kwirinda icyorezo cya Coronavirus bizakoreshwa n’abaganga, abaforomo n’abandi bose batanga serivisi z’ubuvuzi, bifite agaciro ka miliyoni 147$. Ibi bikoresho byagejejwe mu Rwanda ku wa Kane tariki 7 Ukwakira 2021, bikaba birimo udupfukamunwa, uturindantoki, bote ndetse n’imyenda ikoreshwa rimwe yambarwaga mu kwirinda Covid-19 (PPE). Iyi nkunga u Rwanda rwayihawe binyuze muri porogaramu ya Minisiteri y’Ingabo muri Amerika yo gutanga ubutabazi mu bihugu by’amahanga (Overseas Humanitarian Disaster Assistance and Civic Aid: OHDACA) ku bufatanye n’Ikigo cy’Abanyamerika gishinzwe Iterambere Mpuzamahanga (USAID). Iyi…
SOMA INKURUUko ibibazo byo mu mutwe byifashe mu Rwanda
Ubushakashatsi bwashyizwe hanze n’ikigo cy’igihugu cy’ubuzima ‘Rwanda Biomedical Center’ (RBC), bugatangazwa kuya 5 Ukwakira 2021, bugaragaza ko abanyarwanda barenga miliyoni 2, bari hejuru gato ya 1/5 (20.5%) bafite ibibazo byo mu mutwe. Uburwayi bwiganje bamwe bagendana, ni ubw’Agahinda gakabije buza ku isonga ku ijanisha rya 11.9%, ku mwanya wa 2 kagakurikirwa n’Umuhangayiko ku gipimo cya 8.6%. Ku mwanya wa gatatu hakaza ikibazo cy’Ihungabana riterwa n’ibihe bikomeye aba umuntu yaranyuzemo ku ijanisha rya 3.6%. Ku mwanya wa kane haza ikibazo cyo Kunanirwa kwifata ku ngeso runaka n’ijanisha rya 3.6%. Kuri gatanu…
SOMA INKURUKarongi: Abarimu bijejwe koroherezwa imibereho
Abarimu bo mu Karere ka Karongi, bijejwe ko mu gihe cya vuba, bashobora gushyirirwaho isoko ryihariye bazajya bahahiramo ku biciro bito, mu rwego rwo kurushaho kwiteza imbere. Ikibazo cy’isoko ryihariye rya mwarimu cyakunze kugarukwaho inshuro nyinshi, aho bamwe mu barimu bakunze kuvuga ko amafaranga bahembwa adahagije bityo bakwiye kugira isoko ryihariye rishobora kubafasha kubona ibyo bakeneye ku giciro gito. Iki kibazo cyanagarutsweho ku munsi mpuzamahanga wa mwarimu wizihijwe mu Karere ka Karongi, aho Umuyobozi w’ako Karere, Mukarutesi Vestine, yavuze ko kiri kuvugutirwa umuti. Yagize ati “Icyifuzo mwatanze cyo kuba mwagira…
SOMA INKURUIburasirazuba hatangiye kongerwa imbaraga z’amashanyarazi
Imiyoboro y’amashanyarazi yubatswe kera mu Turere dutandukanye tw’Intara y’Uburasirazuba ubu yatangiye kongererwa imbaraga ku buryo ihaza abayifatiraho amashanyarazi biyongereye ndetse n’ibikorwa by’ubucuruzi n’inganda ziciriritse ziri muri kariya gace. Ni umushinga watewe inkunga n’u Bubirigi binyuze mu kigo cyawo cy’iterambere (Enabel), ushyirwa mu bikorwa na Sosiyete y’u Rwanda Ishinzwe Ingufu (REG) binyuze muri sosiyete yayo ishinzwe guteza imbere ingufu (EDCL). Umuhuzabikorwa wa gahunda yo gukwirakwiza amashanyarazi mu gihugu Ahimbisibwe Reuben, yatangaje ko uyu mushinga uzavugurura imiyoboro ingana n’ibilometero 194, yongererwe imbaraga ku buryo ibasha guhaza ibikorwa bikenera umuriro mwinshi. Yagize ati…
SOMA INKURU